Leta y’Uburundi yamaze gushyira hanze urutonde rw’Imiryango Mpuzamahanga itegamiye kuri Leta 130 iyishinja kwimakaza ubutinganyi no kwangisha abaturage ubuyobozi bakwirakwiza ibihuha by’intambara.
Mu itangazo ryashyizweho umukono kuwa 28 Nzeri 2018, abayobozi b’Uburundi bavuga ko kuva kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Ukwakira 2018 iyi miryango itegamiye kuri Leta igomba gusubika ibikorwa byayo mu gihe cy’amezi atatu mu rwego rwo kubahiriza imyanzuro y’inama y’igihugu y’umutekano iherutse guterana iyobowe na Perezida Pierre Nkurunziza.
Iri tangazo kandi rihamya ko myinshi muri iyi miryango yananiwe kubahiriza amabwiriza ngenderwaho yo mu gihugu cy’u Burundi.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umuvugizi wa Perezida Nkuruziza, Jean Claude Karegwa yavuze ko iyi miryango yakoraga bimwe mu bintu bitemewe n’amategeko y’imbere mu gihugu.
Yagize ati” Hari imwe mu miryango yigishaga ko abantu bagomba kubana bahuje ibitsina,turabizi. Hari abirirwa bashaka guteza intambara kugira ngo babone isoko ry’intwaro(…)
Uyu muyobozi yavuze ko hari n’imiryango ikwirakwiza indwara kugira ngo abone isoko ry’imiti akora.
Muri iyi miryango yahagaritswe, myinshi ikomoka ku mugabane w’Ubulayi n’indi mike yo muri Amerika.
Ibi bitangajwe nyuma yaho abasesenguzi bamwe bavugaga ko iyi miryango yaba yarahagaritswe bitewe n’uko ikoresha abo mu bwoko bw’abatutsi benshi.
Aba bavuga ko Leta yasabye iyi miryango gukoresha abakozi 60% b’abahutu na 40% b’abatutsi ariko ikavunira ibiti mu matwi.
Lille
Uyu Yagiye yarangije! Umuzungu aramurya..
Ukuntu iyi miryango ari myinshi hafi ya yose yita ku bana , nta nzara yagombye kuba mu Burundi
niyogihozo
Ariko ibibi bisekwa nk’ibyiza koko. Haracyariho umuntu utekereza gutya muri iki kinyejana? Byongeyeho ari n’umuperezida!!!! Ngo kuki bakoresha abatutsi???? Genda Burundi urambabaje cyane. Imana nibatabare ibakize uyu muturage udakunda igihugu kuko Igihugu ni abana bacyo ni ukuvuga abakivuka mu ngeri zabo zose.
nkotanyi
My God ibi se nibyo?! iki gihugu giteye agahinda??!nonese umuntu ahabwa akazi hakurikijwe ubwoko cg hakurikijwe ubushobozi umuntu afite??! burundi we uteye agahinda nukuri ???!