Urubanza ubushinjacyaha bwa gisirikare buregamo Col Tom Byabagamba, Rtd Brig Gen Frank Rusagara na Sgt Kabayiza François rwasubukuwe basabirwa ibihano nyuma yaho mu iburanisha riheruka urukiko rwanzuye ko nta wundi mutangabuhamya ruzakira.
Col Byabagamba yasabiwe gufungwa imyaka 22, ihazabu ya miliyoni 8 no kunyagwa impeta za gisirikare
Rtd Brig Gen Frank Rusagara nawe yasabiwe gufungwa imyaka 22 n’ihazabu ya miliyoni 8 FRW
Sgt (demob) Kabayiza François yasabiwe gufungwa imyaka itandatu n’ihazabu ya miliyoni eshanu
Col Tom Byabagamba akurikiranyweho icyaha cyo gukwiza nkana ibihuha agomesha rubanda arwangisha ubutegetsi, icyaha cyo gusebya leta, icyaha cyo guhisha nkana ibintu byagombye gufasha kugenza icyaha gikomeye hamwe n’icyaha cyo gusuzugura ibendera ry’igihugu cyangwa ibimenyetso biranga ubwigenge.
Umushinjacyaha Capt. Nzakamwita Faustin yavuze ko icyaha cyo gukwiza nkana ibihuha agomesha rubanda arwangisha ubutegetsi, giteganywa kandi kigahanwa mu ngingo ya 463 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Ubushijacyaha bwagarutse ku magambo yagomesha rubanda buvuga ko yashoboraga guhindura abasirikare.
Ati ‘Iyo Leta igira ibyago bariya bakabyakira akabazana ku ruhande yifuzaga […] mu yandi magambo ni ukubabwira ngo muhindukire murwanye iyo Leta yicana.” Kuri iki cyaha bwamusabiye gufungwa imyaka 15.
Kuba yaravuze ko ko leta ifata ibyemezo ihubutse, kuba ashinjwa kuvuga ko Lt Mutabazi yafunzwe arengana ngo bigize icyaha cyo gusebya Leta uri umuyobozi biteganywa kandi gihaniwa n’ingingo ya 660.
Icyaha cyo guhisha nkana ibintu byagombye gufasha kugenza icyaha gikomeye, bwavuze ko giteganywa kandi gihaninwa mu ngingo ya 327 maze bumusabira ihazabu ya miliyoni 8 FRW.
Icyaha cyo gusuzugura ibendera ry’igihugu, umwaka umwe n’ihazabu ya miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda. Umushinjacyaha yasabye urukiko kwemeza ko icyaha cya mbere n’icya kabiri ari impurirane mbonezamugambi; maze muri rusange amusabira imyaka 22 n’ihazabu ya miliyoni umunani. Yasabiwe kandi kunyagwa amapeti ya gisirikare n’ubundi burenganzira.
Ibi bihano Col Tom Byabagamba yasabiwe birasa n’ibyasabiwe Rtd Brig Gen Frank Rusagara gusa bigatandukanira ku kunyagwa amapeti kuko we atakiri umusirikare.
Uwari umushoferi wa Rtd Brig Gen Frank Rusagara, Sgt (demob) Kabayiza François we ashinjwa ibyaha bibiri byo guhisha nkana ibintu byagombye gufasha kugenza icyaha gikomeye no gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Kucyo Gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko , yasabiwe umwaka umwe, n’ihazabu ya miliyoni eshatu. Umushinjacyaha yabajijwe n’inteko iburanisha impamvu Kabayiza yahanwa yihanukiriye maze avuga ko ari uko Kabayiza atigeze yegera ubugenzacyaha.
Col. Tom Byabagamba na Brig. Gen. Frank Rusagara
Ku cyaha cyo guhisha nkana ibintu byagombye gufasha kugenza icyaha gikomeye ho yakatiwe imyaka itanu n’ihazabu ya Miliyoni ebyiri. Muri rusange yasabiwe imyaka itandatu n’ihazabu ya Miliyoni eshanu.
Urukiko rwabajije umushinjacyaha impamvu asaba ibihano biremereye maze asubiza ko biterwa n’uburemere bw’ibyaha.