Mu gihe mu Rwanda turi mu cyumweru cyo kwibuka no kuzirikana inzirakarengane zirenga Miliyoni zabuze ubuzima bwazo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abahanzi bahimbaza Imana batandukanye batanze ubutumwa bwo guhumuriza abanyarwanda muri iki gihe kitoroshye.
Abahanzi ni abantu bagira ijwi rigera kure babicishije mu bihangano byabo, ari nayo mpamvu usanga bakoreshwa n’abifuza gusohoza imigambi yabo yaba imyiza cyangwa imibi. Ibi rero byaragaragaye kuko no muri Jenoside hari abakoreshejwe mu kuyamamaza no kuyimakaza ndetse hari n’abayigizemo uruhare, ariko abo tugiye kumva ni abahisemo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo bwunga abantu n’Imana ndetse n’abantu hagati yabo babicishije mu ndirimbo.
Abo twabashije kuvugana dore ubutumwa baha abanyarwanda muri iki gihe:
Aline GAHONGAYIRE
“Mureke amateka mabi yaranze u Rwanda atugeze kw’iterambere rirambye.
U Rwanda ni igihugu cy’Imana, tuyubahe tuyisenge dufatanye urunana.
Gucika kw’icumu ni icyemeza ko tugomba kubaho.Uwiteka abasubize intege mu bugingo ndabakunda.”
Luc BUNTU
Today we remember and mourn those who were brutally taken from us during the 1994 genocide against tutsi.
We remember because we can’t afford the consequences of us forgeting where we are coming from.
We remember because those whose lives were taken were precious to us.
We remember because we are determined that never again will such an evil hit on our land.
We remember not as those who have no hope instead our hope is ever renewed and our determination to go farward has never been firm.
We remember because we have our eyes fixed on the future, a future brighter than the darkness of our past.
May God give grace and peace with mercy to all Rwandans all over the world, especially to those who lost their beloved during the 1994 genocide against tutsi.
Dear brothers and sisters you are not alone. You will never be alone! Find your strenght in the love that God has for you, love that was manifested in Jesus Christ who defeated death so that in moment like this we might stand strong and hopeful.”
Willy UWIZEYE
“Ubutumwa nabaha nuko Jenoside itazosubira kuba kuko yari Imigambi igayitse cane kwiyumvira kwica umuntu umuhora uko yavutse kandi atariwe yiremye, ni ukwibuka ko ico dupfana kirusha kure ico dupfa, dusangiye Imana imwe iriyo yaturemye, dusangiye ibihugu yadushizemwo, dusangiye uburaro n’uburamuko.
Genocide Never Again in Rwanda.”
Olivier NSABIMANA (Roy)
“Ubutumwa natanga ku banyarwanda ku kwibuka kuri iyi ncuro ya 22 nababwira ko kwibuka si inzika ahubwo ni inzira yo gukira ibikomere tubana nabyo nkaba nababwira nti twibuke kandi duharanira ko bitanzogera kubaho mu Rwanda rwacu.”
Adrien MISIGARO
“Ubutumwa naha abanyarwanda mu bihe nk’ibi twibuka, Ni uko bakomera, kandi bakarushaho kwegera Imana, kuko niyo itanga ihumure rikwiye, ibasha guhumuriza imitima ibabaye, akarusho niyo itanga urukundo nyarwo rutuma dukundana twese kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho ukundi. Ababuze ababo bakundaga, bagire kwizera, hari ibyiringiro abizera dufite byuko abo twabuze tuzongera kuzabana.
Umuririmbyi mu gitabo cyo gushimisha Imana yaravuze ngo, hazabaho igitondo gihoraho, ubwo tutazongera kurira ukundi. Umubabaro dufite ni uwigihe gito. Imana ikomeze imitima y’abanyarwanda, itange urukundo, rusimbura ingenga bitekerezo ya Jenoside n’igisa nayo. Yesu abagirire neza.”
Rusaro Anaëla
“Message ya mbere nabaha, ni message y’ihumure. 1 Petero 5:7 Muyikoreze amaganya yanyu yose, kuko yita kuri mwe… Ni ibihe bikomeye ariko Uwiteka atanze ihumure, kandi uwiteka atwitayeho.
Icya kabiri turi hano kuko Imana yaduhisemo, turi hano ku bw’umugambi wayo. Ntituzata ibyiringiro, kuko natwe ubwacu turi ibyiringiro by’ejo. Duhagarare, dusohoze ibyo intwari zacu zitasohoje and make them proud.”
Ezra KWIZERA
“Arise and shine for the light has come and the glory of the lord is risen upon u….
Also to give thanks to God for bringing us this far.”
Gisèle Phanny WIBABARA
“Igiti cyatemwe kirongera kigashibuka…cyane cyane iyo giteye ahari ubuzima…God has a wonderful plan for us..plans to prosper, plans to give us a hope and a future…Abanyarwanda dukomere dukomezanya..dushinge imizi muri Kristo byiringiro byacu..twamagana ingengabitekerezo ya Jenoside. Twigishe abana bacu kwanga urwango,kubiba icyiza, duharanire kuzamurana atari ukwishimira kugwa kw’abandi..Long live Rwanda.
Ndibuka, ndiyubaka ariko nubaka nabandi. Bless you.”
Nina Precious MUGWIZA
“Rwanda rwacu, dore Imana ikugize urumuri ngo umurikire isi kandi Amahanga amenye yuko ufite Imana nzima.
Muhumure Imana itanze ihumure mu mitima y’ababyizeye n’imitima itentebutse yose.
Nkuko urubyiruko rwagize uruhare runini mu gusenya igihugu cyacu, twebwe tuzaharanira guteza imbere igihugu cyacu.
Ndabifuriza amahoro y’Imana no guhumurizwa na yo.
Murakoze!”
Yvan NGENZI
“Ndahumuriza abanyarwanda, ngira nti: Ishimwe Nirikure, kuko tutari aho twigeze kuba, kandi aho Imana itugejeje hatwereka Icyizere cy’icyerekezo cyiza cy’ejo hazaza, ndahumuriza abanyarwanda, mbaha Ihumure riturutse k’Uwiteka Imana, kuko ariyo Mutabazi kdi niyo yomora ibikomere, yego inkovu ntizisibangana ariko zisobanura ko twarokotse, kandi biciye mu buntu bw’Umwami wacu Yesu Kristo.
#HumuraRwanda.
Genocide Never Again.”
Gloria MAHORO (Gogo)
“Biragoye kubona amagambo akwiriye yahumuriza imitima y’abantu mu gihe nk’iki twibuka abacu, gusa kimwe nabwira abanyarwanda nuko bakomera bagahagarara kigabo, twese hamwe tukamagana ivangura iryo ariryo ryose rishaka kudusubiza mu mwijima! Twigire ku byabaye maze twubake igihugu cyacu.
Umwami Yesu akomeze guhumuriza buri mutima wose wuzuye intimba.”
Eddie MICO
“Ubutumwa bwanjye nuko twakomeza kwibuka twiyubaka, iki gihe turimo cy’icyunamo kikatubera indi soko ry’ibyiringiro by’ejo hazaza heza kurushaho, cyane cyane ko muri iyi myaka 22 hari ibigaragara bifatika isi yose yabona ko hari aho twavuye n’aho tugeze.
Na nyuma ya zero Imana irakora.”
Source: UKURIWEB