Uyu Rucyahintare Cyprien ni mwene Nsabimana Esdras na Nyirangendahimana akaba yaravutse mu 1994. Batuye mu Mudugudu wa Mugina, akagari ka Kintambwe mu Murenge wa Rweru ho mu Karere ka Bugesera. Ni umwana wa Karindwi mu bana umunani.
Polisi y’u Burundi iherutse kumwereka itangazamakuru ivuga ko ari umusirikare w’u Rwanda wari uri gutata ndetse akemeza ko ari uwo mu ngabo z’u Rwanda nubwo byabeshyujwe na Se umubyara yahishuye byinshi kuri uyu musore usanzwe ngo arangwa n’ingeso mbi, cyane ubujura. MWISOMERE…
Se Nsabimana avuga ko umuhungu we akazi kari kamutunze ari ukwiba, nta gisirikare yigeze. Yavuze ko ubwa mbere yibaga inkoko, nyuma yiba ihene, kugeza ubwo Se yiyemeje gutekesha abana be, ngo uzongera kurihishwa azakore mu bye yishyure.
Mu Ugushyingo kwa 2015, Rucyahintare yakurikiranyweho inkiko icyaha cy’ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho, ubwo we n’undi mugenzi we bapfumuraga inzu y’umutarage witwa Nyirahabimana Athanasie bakamwiba amafaranga ibihumbi 150 by’u Rwanda.
Bwa mbere Polisi yamutaye muri yombi afungirwa kuri sitasiyo ya Batima mu Murenge wa Rweru, nyuma aza gufungirwa no ku ishami rya Polisi rya Nyamata aho yavuye ashyikirizwa urukiko nyuma narwo rumushyikiriza Abunzi.
Uru rubanza rwaje gucibwa n’Abunzi, Rucyahintare aratsindwa asabwa kwishyura, aheraho agurisha ibye kugira ngo abone inyishyu.
Nsabimana avuga uburyo umuhungu we Rucyahintare yarangwaga n’imico itari myiza yagize ati “Ubwo arambwira ati njyewe mpa amafaranga, mpa ahongaho ibihumbi 70 nigarurize isambu kuko nari mfite andi. Nti uragaruza isambu se ninjye wayihaye? Ati byihorere amafaranga nazayiha. Bukeye nibwo yanteye nijoro, antwara umufuka w’ibishyimbo, hashize iminsi numva ngo Sipiriyani yaragiye ntawe uhari.”
Uyu musaza yakomeje agira ati “Ntabwo namubaraga mu bandi bana. Ntabwo nari gusiga ntegetseho ngo nsohoke. Mu bana banjye niwe wananiye. Naho ibyo bavuga ngo ni umusirikare, nta busirikare bwe nzi. Oya, ntabwo nzi rwose.”
Nsabimana Esdras ahamya ko umuhungu we Rucyahintare yakuranye imico itari myiza
Mu buhamya Rucyahintare yatanze kuri Polisi y’u Burundi ubwo yari amaze gutabwa muri yombi, yavuze ko nta babyeyi afite, ndetse ko yavukiye muri Uganda.
Nsabimana wamubyaye avuga ko ibyo ari ibinyoma bisa kuko uwo muhungu ari uwe yibyariye n’abavandimwe be bahari.
Yaba Nsabimana n’umuhungu we ngo ntibaza hanze y’u Rwanda. Nka se wa Rucyahintare ngo ntarambuka umupaka ngo ajye mu kindi gihugu, ahubwo ngo ahantu azi ni i Kigali n’aho yavukiye ku Gikongoro muri Nyamagabe.
Ku bijyanye n’uko umuhungu we yaba yarajyaga nko muri Uganda, Nsabimana yagize ati “Ntabwo mbizi kuko yari indara, ntiyambwiraga ngo ngiye aha. Nta n’umusirikare ndamubonana nawe ngo mbone barimo baratemberana.”
Urwishigishiye ararusoma
Uyu mubyeyi avuga ko umuhungu we usanzwe ari incakura yaba yaragiye i Burundi ashaka indoke, bityo ngo yazabibazwa kuko yabeshye bikomeye avuga ko ari umusirikare.
Ati “ Maze kumva ko yafashwe naravuze nti urwishigishiye ararusoma. Ubwo izo ndonke yashakaga ashatse yazizira. Ntabwo yigeze aba umusirikare, nta mwana wanjye wigeze aba umusirikare. Nta n’umwe.”
Si ubwa mbere akora ibintu nk’ibi
Mukuru wa Rucyahintare witwa Nsabimana Joel avuga ko murumuna we yari ameze nk’umuntu ufite uburwayi kuko icyo yabazwaga atari cyo yasubizaga, ndetse ngo yari amaze kurwara mu mutwe incuro eshatu, bakarara bamuboha mu ijoro.
Umuvandimwe wa Rucyahintare avuga ko na mbere yigeze kujya mu bintu nk’ibyo yafatiwemo i Burundi, aza gufatirwa ku mupaka ahitwa Nyirarubomboza, ajyanwa ku murenge, avuga ko yari ategereje Abarundi bakorana ngo bazanye imbunda.
Icyo gihe ngo yabajijwe icyo bari bagiye gukora, asubiza ko bashakaga kujya kwiba ahantu ku gasanteri, nabwo ngo akavuga amagambo menshi adahura, ko akorana n’uwitwa Nyamwasa, bituma akekwamo umurwayi wo mu mutwe.
Joel mukuru wa Rucyahintare avuga ko bamuheruka ku itariki esheshatu z’uku kwezi, nyuma ngo ntibongeye kumuca iryera, ahubwo baje kumva amakuru ko yafatiwe i Burundi. Nubwo ku giti cye ngo atazi uburyo yagiye i Burundi, ariko ngo aho yaciye arahazi.
Ati “Hari ahantu i Kibungo muri Ngoma mfite inshuti nagiye gusura. Hari umuhungu w’inshuti yanjye uhaba bita Nshimiye. Narahageze arambwira ati ‘uzi ibintu murumuna wawe yankoreye’ ndamubaza nti ni ibiki? Arambwira ngo ‘yaraje ansaba ko mujyana ahantu bambukira bagiye i Burundi, musobobanurira ko nta mutekano uriyo aravuga ngo mwe muzantungire agatoki inzira ijyayo gusa ibindi nzabyimenyera’.”
Joel avuga ko Nshimiye yakomeje kunangira ariko ngo agiye guhinga ajyana na Rucyahintare amwereka ku Cyambu cya Mbuye abayobozi bakirinda ngo bamwangira ko yambuka agana i Burundi.
Nshimiye ngo yavuganiye Rucyahintare ko atagiye i Burundi ahubwo agiye gukata asubira mu rugo iwabo anyuze muri Rweru, baramureka, ageze ku Akagera ahura n’Umurundi amuha amafaranga aramwambutsa agana i Burundi, akigerayo ahita afatwa.
Abanyarwanda bacuruza amafi mu Burundi ngo nibo batanze aya makuru y’uko Rucyahintare yageze i Burundi ngo kuko bamubonye yurizwa imodoka ya gisirikare ubwo bari mu nzira bagaruka ku butaka bw’u Rwanda, ariko ngo uwamujyanye we yarishwe.
Umukuru w’Umudugudu wa Mugina mu Kagari ka Kintambwe, Sindikubwaho Syvestre, avuga ko nyuma yo kumva ko Rucyahintare avuga ko ari umusirikare; abaturage bose bumiwe bakagwa mu kantu bitewe n’uko bari basanzwe bazi ko ari umujura ruhabwa.
Umukuru w’Umudugudu wa Mugina mu Kagari ka Kintambwe, Sindikubwaho Syvestre
Nyuma y’ifatwa ry’uyu musore, biteye kwibaza uburyo inzego z’umutekano mu Burundi zemeza ko umuntu runaka ari umusirikare kandi nta perereza ryimbitse zakoze ngo rimenye uwo ari we n’inkomoko ye y’ukuri.
Ibi nibyo biganisha ku rujijo iki gihugu gikomeje gushyira mu bantu cyumvikanisha ko ibibazo gifite cyabitewe n’u Rwanda; ibyakunze kugarukwaho n’abayobozi batandukanye b’u Rwanda nko kuyobya uburari.
Ibi biza byiyongera ku ruhererekane rw’ibinyoma inzego z’umutekano mu Burundi zagiye zicura zishinja u Rwanda gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza.
Uretse ababyeyi ba Rucyahintare, Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Brig Gen Nzabamwita yavuze ko RDF idafite umusirikare witwa kuriya [Caporal Rucyahintare Cyprien] ndetse ko n’inomero ziranga umusirikare zatangajwe n’inzego z’u Burundi ntizibaho muri RDF.
Source: Igihe.com