Impunzi z’Abarundi ziri mu Nkambi ya Lusenda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zatewe ubwoba n’imirwano y’inyeshyamba za Mai-Mai n’ingabo za Leta (FARDC).
Umuvugizi w’izi mpunzi, Niyibizi Faustin, avuga ko imirwano yabaye mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 3 Ukuboza 2018, mu gasanteri ku bucuruzi ka Mboko, biba ngombwa ko ibikorwa by’ubucuruzi bihagarara ndetse n’amashuri mu nkambi ya Lusenda arafungwa.
Ku ruhande rw’ingabo za Leta ya Congo, umuvugizi wazo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, Capt Kaseleka Dieudonne avuga ko FARDC yakozanyijeho n’inyeshyamba za Mai-Mai/Yakutumba, FNL iyobowe na Nzabampema ndetse na Mai Mai ya Sheikh Hassan, zayigabyeho ibitero i Mboko, muri Segiteri Tanganyika.
Nk’uko SOS/Burundi ibitangaza, uyu muvugizi w’ingabo ngo yemeje ko umusirikare umwe n’inyeshyamba ebyiri basize ubuzima muri iyi mirwano.
N’ubwo izi mpunzi zihangayikishijwe n’iyi mirwano yabereye hafi y’inkambi zirimo, zinatangaza ko zibayeho mu buzima bugoye nyuma y’aho ibizitunga byaturukaga muri Uvira bihagaze.
Mu kwezi k’ Ukwakira uyu mwaka, nabwo izi mpunzi zagaragaje ubwoba ziterwa n’uko ziri mu gace gakunze kubamo umutekano muke.
Ikinyamakuru Iwacu cy’i Burundi, kiganira na bamwe muri izi mpunzi, bagize bati ‘Dufite umutekano muke kandi n’imitima yacu igahora ihagaze, nijoro tuba twihebye,… turarembye kandi tumaze kurambirwa ubu buzima, twifuza ko twashyirwa ahatekanye.
Inkambi ya Lusenda iherereye muri Teritwari ya Fizi, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ikaba irimo impunzi zisaga ibihumbi 30 z’abarundi, zagiye zihunga igihugu mu bihe bitandukanye.