• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Ubwongereza burasanga gutera inkunga ingabo za SADC ziri muri Kongo bishobora kongerera ikibazo ubukana.

Ubwongereza burasanga gutera inkunga ingabo za SADC ziri muri Kongo bishobora kongerera ikibazo ubukana.

Editorial 09 Sep 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga, POLITIKI

Mu minsi ishize Loni yafashe umwanzuro wo gutera inkunga ingabo z’Umuryango w’Afrika y’Amajyepfo, SADC, zagiye gufasha ku rugamba igisirikari cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, FARDC, mu ntambara kirwana n’umutwe wa M23.

Uwo mwanzuro uvuga ko ibikoresho byari iby’ingabo za Loni ziri muri Kongo, MONUSCO, ndetse n’abahanga bazoo mu bijyanye n’iperereza rya gisirikari, bizegurirwa SADC.

 

Hari n’abavuga ko SADC izahabwa inkunga y’amafaranga, ariko byo ntibirashyirwa ahagaragara.Twibutsa ko iyo MONUSCO yategetswe kuva muri Kongo, ariko ikaba ibigendamo biguruntege, kubera kwanga kuviririra akaryoshye isarura mu ntambara z’urudaca zo muri Kongo.

Ubwo kuri uyu wa mbere yafataga ijambo imbere y’Akanama ka Loni gashinze Amahoro ku Isi, Fergus Eckersley, Umujyanama mu bya politiki mu biro by’uhagarariye Ubwongereza muri Loni, yagaragaje impungenge ko hatabaye ubushishozi, iyo nkunga yemerewe SADC ishobora gutuma intambara irushaho gukaza umurego, mu gihe Ubwongereza bushyigikiye ko hashyirwa imbere inzira y’ibiganiro hagati y’abashyamiranye.

Bwana Eckersley yavuze ko Loni idakwiye gushyigikira intambara, itera inkunga rumwe mu mpande zihanganye, ko ahubwo ubufasha bwayo bwagombye kwerekezwa gusa mu gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’ ibyemezo bya Luanda na Nairobi, bigamije kurangiza intambara ya Kongo binyuze mu mishyikirano.

Si Ubwongereza bugaragaje izi mpungenge gusa, kuko n’uRwanda rwerekanye ko gufasha SADC byasubiza ibintu irudubi.

SADC irwana ku ruhande rwa FARDC n’imitwe itabarika yitwaje intwaro, irimo na FDLR y’abajenosideri bishe Abatutsi mu Rwanda, n’ubu bakaba bakomeje gutsemba Abatutsi bo muri Kongo. Gutera inkunga SADC rero, bisobanuye gufasha, mu buryo buziguye abajenosideri bakorana nayo.

Ibyegeranyo binyuranye kandi, birimo n’iby’intumwa za Loni, bigaragaza ko Leta ya Kongo yamaze kwinjiza mu gisirikari cyayo abajebosideri ba FDLR, ibaha n’ubushobozi bwo gutegura ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’uRwanda. Niba SADC se ikorana na FARDC/FDLR, Loni nayo ikaba igiye gutera inkunga iryo huriro, bitaniye he no gushyigikira ababangamiye umutekano w’uRwanda? U Rwanda se rwo ruzipfumbata kandi rubona umigambi mibisha irutegurirwa?

Mu mateka ya Loni, yakunze kwibuka ibitereko yasheshe, ikazaza isuka amarira y’ingona, ishyano ryo ryamaze kugwa. N’ubu rero hari impungenge ko amakosa yayo yo gushyigikira abajenosideri, ashobora gukurura intambara y’akarere kose, nk’uko abasesenguzi badahwema kubyerekana.

2024-09-09
Editorial

IZINDI NKURU

Ibirenge biva muri “Edeni” bijya muri Kongo, ko tutabibona bigaruka aho ni ubuhoro? 

Ibirenge biva muri “Edeni” bijya muri Kongo, ko tutabibona bigaruka aho ni ubuhoro? 

Editorial 22 Jan 2025
Hamaganwe ikiganiro cy’abapfobya Jenoside giteganyijwe mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi

Hamaganwe ikiganiro cy’abapfobya Jenoside giteganyijwe mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi

Editorial 11 Feb 2018
RNC: Murumuna wa Jonathan Musonera  aramwihakana

RNC: Murumuna wa Jonathan Musonera aramwihakana

Editorial 01 Aug 2016
Icyo Abahakanyi ba Jenoside Bibumbiye Muri Jambo Asbl nindi Miryango Bagomba Kumenya k’Ubwicanyi bw’Abatutsi Bwabaye mu Ukwezi k’Ukwakira 1990

Icyo Abahakanyi ba Jenoside Bibumbiye Muri Jambo Asbl nindi Miryango Bagomba Kumenya k’Ubwicanyi bw’Abatutsi Bwabaye mu Ukwezi k’Ukwakira 1990

Editorial 10 Oct 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma yo gukorerwa iyicwarubozo, Umunyarwanda Emmanuel Magezi yaguye muri gereza ya gisirikari muri Uganda
INKURU NYAMUKURU

Nyuma yo gukorerwa iyicwarubozo, Umunyarwanda Emmanuel Magezi yaguye muri gereza ya gisirikari muri Uganda

Editorial 09 Feb 2020
Hahamagawe abakinnyi 26 b’Amavubi bitegura gukina na Guinea mu mikino ibiri ya gicuti izabera i Kigali
Amakuru

Hahamagawe abakinnyi 26 b’Amavubi bitegura gukina na Guinea mu mikino ibiri ya gicuti izabera i Kigali

Editorial 30 Dec 2021
Mateso Jean De Dieu watoje ikipe ya AS Kigali ari ku rutonde rw’abatoza bifuzwa na Mukura VS irimo gutozwa na Nshimiyimana Canisius.
Amakuru

Mateso Jean De Dieu watoje ikipe ya AS Kigali ari ku rutonde rw’abatoza bifuzwa na Mukura VS irimo gutozwa na Nshimiyimana Canisius.

Editorial 03 Mar 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru