Inzozi ziganisha henshi mu buryo ubu cyangwa se ubundi ariko izo barose ko bazayobora u Rwanda ntibanahanuze bicuye ahubwo bakazindukira kubitangaza no kubyiyamamazamo zirabaroshye , iyo bagira gihanura baba baretse kwiha amenyo y’abasetsi none mureke baduhe insigamigani kera abazavuka bazabataramireho bati kera habayeho… nimuze twisekere MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA ngo barashaka kuyobora u Rwanda.
Byaba ari agahomera munwa , ndetse ntibinateze kuba kumva u Rwanda rwayobowe na Mpayimana Filipo. Nicaye kenshi nibaza kuri uyu mugabo nsanga adateze kuyobora u Rwanda uretse kwigerezaho cg se gukina ikininamico isekeje bityo banyarwanda namwe banyarwandakazi nimwitegure twisekere Mpayimana Filipo dore ko nabyo byongera iminsi. Nimuze twisekere koko burya abakurambere barayamaze ubwo bagira bati: “ Udashinga ntabyina” none n’abahirima basigaye bigerezaho ngo ni amajyambere da!
Mu gihe urugo rwawe rutagufitiye icyizere sinzi ko hari ahandi wakigirirwa, Mpayimana uyu ukomoka mu ntara y’amajyepfo ariko wikanze ko kuba mu bufaransa aribyo bizamugira azakangisha abanyarwanda afite umugore n’abana bane ariko buri wese yakwibaza muri bose uwaba yaramushutse cg se niba yarishutse bakamureka.
Ikidashidikanywaho nuko yishutse bakamureka bati genda baguhe inkwenene uwiyishe ntaririrwa. Bene aba bagabo batumva niyo basebye ntibumva kuko batanabura ibyo bifasha nyamara barazize kwishinga inzozi bakicura ntibacyahe uwo sekibi wazibateyemo.
Uyu Mpayimana ufite ubushobozi bwo gutega moto gusa asanzwe ari umuteruzi w’amakarito mu ruganda rw’ibiryo I Paris, uretse no kutumva kwe cg se kudashishoza kwe afite n’amadosiye menshi yakagombye kuba yibuka agahinda umushyitsi ariko imitekerereze y’abatindi ubanza isa ukwayo.
Afite ibitabo byinshi yanditse bipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi harimo kimwe karundura yakoze muri 2004 ubwo yari amaze gusoza amashuri I Yaounde muri Cameroun. Mpayimana Philipe niwe wakiriye madame Ingabire Victoire muri situdiyo yatangarijemo ko azaza mu Rwanda kwiyamamariza kuruyobora agahangamura ishyaka rya FPR agerekaho nandi magambo mensi atameshe nawe urumva icyo wavuga mu kiganiro cya Mpayimana upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ko mugomba kuba muri mu murongo umwe.
Ibyo ntibyatinze kuko Ingabire ibyo yakoze ageze mu Rwanda mwarabibonye cg mwarabyumvise byamuviriyemo guhanwa n’ubutabera aho nemeza ko azavamo agororotse atakiri Ingabire mwari musanzwe muzi utayungurura amagambo mbese wari warabaye bavugirije.Bantu biganye na Mpayimana I Save ndetse no muyahoze ari Kaminuza y’u Rwanda muzi amanyanga ye no kutagira icyo ahagararaho gifatika mu bitekerezo, Radio AGATASHYA yasaga nka RTLM nayo muzi ibyo yayivugiyeho muri Kongo. Aya madosiye kimwe nandi inzego zibifitiye ububasha niziyubura Mpayimana ashobora kuzaramukanya na Ingabire dore banakumburanye igihe kibaye kirekire.
Bantu b’I Nzahaha muri Rusizi aho Iburengerazuba namwe ndabasuhuje nimugire amahoro kuko Leta y’Ubumwe bw’abanyarwanda yabakuye mu mahanga mwari mwarashyizwemo na Leta zose zabanje aho mwari hagati nk’ururimi, ntimwari abanyarwanda cg se abakongomani ngo bigire inzira.
Nubwo mwibutswe ariko mukaba mwarashyizwe Igorora, Nahimana Thomas yarabavangiye gusa muhumure icyaha ni gatozi. Amabyiruka ye ataranogeye abamubyaye aho nyina na se bahoraga bifuza ko n’iyamubyaye iyo ivamo ubanza aricyo cyatumye atagororera Imana akirara mu ntama zayo yari yararagijwe muri Paruwase I Muyange akazisambanya dore ko bihamywa n’abana yahabyaye maze yamara kwisanga ahindutse ikivume ku Mana n’abantu akandurukana udufaranga yibye aho yabaga mu kigo cy’abapadiri akajya mu bufaransa n’andi mahanga amaze kogoga, ahamya ubuzererezi bwe gutyo none ati ndashaka kuba Perezida, akumiro ni amavunja gusa.
Nahimana sinzi niba yiyibagize ibyo yandikaga muri le Prophete we na Fortunatus, niba kandi yarabyibagiwe kimwe n’ubucuti bwe na FDLR abatindi baba bibagirwa nabi. Naze nawe twisekere.
Green Party we amaze gufatisha kuko ishyaka rye rimaze gufatisha kuko rifite ibendera mu ruhando rw’andi mashyaka (N.F.PO). Habineza Frank ni ishyaka rye ry’icyatsi kibisi ubundi bitabaye kwiyicira kareya( Career) yakabaye azi ahantu hose hakenewe guterwa ibiti, ibishanga bikeye gusigasirwa agafatanya na REMA ndetse n’ibindi byose birebana n’ibidukikije kuko aribyo ishyaka rye riharanira.
Muri ya nama ya Montreal Protocol iherutse kubera mu Rwanda yakagombye kuba yaratangiyemo imirongo isi yagenderaho hirindwa Ozone destruction dore ko ariho yakwisanga neza kandi isi yose yari kumumenya nk’umugabo ufite akazoza keza none arashaka kuvanga politiki n’amashyamba.
2017 : Ngabo abakandida Perezida, twisekere !
Nawe araje twisekere icyakora we duhura kenshi nzamugira inama mbere gato y’uko amatora atangira ariko niyanga nzamusuka agende rubanda bisekere : “umuntu ananira umuhana ntananira umushuka”Hagati ya Nahimana(45) Mpayimana ( 46) na Green Party Habineza ( 40) ninde waba ashuka undi cg se bose barishuka? Niba umukuru adahanuye umuto cg se ngo umuto ahanure umukuru iyi myaka bafite yaba ari iy’iki? Tuzavuge ko bakuriye ubusa se? iminsi iduhishiye byinshi ngo twisekere abagenda batazi aho bajya n’ikibajyanye aka wa mugabo Ntabwenge uvugwa muri Bibiliya wabonye abandi bagenda batumiwe nawe akaboma inyuma bidatinze agacyura igisebo.
Umusomyi wa Rushyashya