Abakobwa n’abagore bagaragaje imbogamizi baterwa no gukoresha udukingirizo twabagenewe bitewe n’uko badasobanukiwe imikorere yatwo. Byavugiwe mu ihuriro n’abanyamakuru ryabaye tariki ya 22 ukwakira 2025 ubwo AHF Rwanda (AIDS HealthCare Foundation) isanzwe itanga udukingirizo tw’ubuntu mu bice bitandukanye mu gihugu baganiraga uko barusha gukorana cyane ku bijyanye n’inkuru zirebana no kwirinda ubwandu bushya bwa Virusi itera Sida n’izindi ndwara, zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.
Abantu batandukanye baganiriye na Rushyashya, bavuze ko bakunda gukoresha udukingirizo tw’abagabo kuko tutabagora. Bemeza ko gukoresha utwagenewe abagore bigoye cyane bitewe n’imiterere yatwo.
Yankulije utuye mu mujyi wa kigali yagize ati “Singakunda [agakingirizo k’abagore]. Nkunda gukoresha ak’abagabo kuko ni ko kanyorohera. Agakingirizo k’abagore kugakoresha bisaba ibintu byinshi kuko binagusaba kuba ugafashe.”
Kabatesi we yagize ati “Mba mfite ubwoba ko kamperamo ndangaye gato. Ibaze kaguhezemo? Abantu bakumva ngo uri kwa muganga kugakurwamo. Icyo gisebo nta wagikira?”.

Umuyobozi w’Umuryango wa AHF Rwanda, Dr Rangira Lambert, yavuze ko abagore n’abakobwa benshi bakunze gutwara udukingirizo tw’abagabo kubera ko aritwo bamenyereye.
Ati “Udukingiruzo tw’abagabo nitwo dukunze gukoreshwa cyane kuko tuba twizewe impamvu utwabagore tutitabirwa ni uko ikoreshwa ryako risa nk’irigoye.Bisaba kwitwararika cyane kuko umukobwa aba agafashe ngo katamucika kakinjira.”
Raporo y’Ubushakashatsi bwa RPHIA (Rwanda Population HIV Impact Assessment) yo muri Nzeri 2019 yerekanye ko mu Rwanda abafite ubwandu bwa Virusi itera SIDA ari 3%; abari hagati y’imyaka 15 na 45 bageze kuri 2.6%. Iyo nyigo igaragaza ko abagore aribo banduye (3.7%) kurusha abagabo (2.2%).

Abahanga mu by’ubuzima bagaragaje ko usibye kuba agakingirizo kifashishwa mu kurinda inda zitateguwe, kanarinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina kuri 98%.






