• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Udukingirizo tw’abagore ntitwitabirwa bitewe n’uko kudukoresha bisaba kwigengesera cyane

Udukingirizo tw’abagore ntitwitabirwa bitewe n’uko kudukoresha bisaba kwigengesera cyane

Administrator 23 Oct 2025 Amakuru, Mu Rwanda, POLITIKI, UBUZIMA

Abakobwa n’abagore bagaragaje imbogamizi baterwa no gukoresha udukingirizo twabagenewe bitewe n’uko badasobanukiwe imikorere yatwo. Byavugiwe mu ihuriro n’abanyamakuru ryabaye tariki ya  22 ukwakira 2025 ubwo AHF Rwanda (AIDS HealthCare Foundation) isanzwe itanga udukingirizo tw’ubuntu mu bice bitandukanye mu gihugu baganiraga uko barusha gukorana cyane ku bijyanye n’inkuru zirebana no kwirinda ubwandu bushya bwa Virusi itera Sida n’izindi ndwara, zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.

Abantu batandukanye baganiriye na Rushyashya, bavuze ko bakunda gukoresha udukingirizo tw’abagabo kuko tutabagora. Bemeza ko gukoresha utwagenewe abagore bigoye cyane bitewe n’imiterere yatwo.

Yankulije utuye mu mujyi wa kigali yagize ati “Singakunda [agakingirizo k’abagore]. Nkunda gukoresha ak’abagabo kuko ni ko kanyorohera. Agakingirizo k’abagore kugakoresha bisaba ibintu byinshi kuko binagusaba kuba ugafashe.”

Kabatesi we yagize ati “Mba mfite ubwoba ko kamperamo ndangaye gato. Ibaze kaguhezemo? Abantu bakumva ngo uri kwa muganga kugakurwamo. Icyo gisebo nta wagikira?”.

Umuyobozi w’Umuryango wa AHF Rwanda, Dr Rangira Lambert, yavuze ko abagore n’abakobwa benshi bakunze gutwara udukingirizo tw’abagabo kubera ko aritwo bamenyereye.

Ati “Udukingiruzo tw’abagabo nitwo dukunze gukoreshwa cyane kuko tuba twizewe impamvu utwabagore tutitabirwa ni uko ikoreshwa ryako risa nk’irigoye.Bisaba kwitwararika cyane kuko umukobwa aba agafashe ngo katamucika kakinjira.”

Raporo y’Ubushakashatsi bwa RPHIA (Rwanda Population HIV Impact Assessment) yo muri Nzeri 2019 yerekanye ko mu Rwanda abafite ubwandu bwa Virusi itera SIDA ari 3%; abari hagati y’imyaka 15 na 45 bageze kuri 2.6%. Iyo nyigo igaragaza ko abagore aribo banduye (3.7%) kurusha abagabo (2.2%).

Abahanga mu by’ubuzima bagaragaje ko usibye kuba agakingirizo kifashishwa mu kurinda inda zitateguwe, kanarinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina kuri 98%.

Bamwe mu banyamakuru bitabiriye amahugurwa ya AHF

2025-10-23
Administrator

IZINDI NKURU

Ikipe y’Igihugu ya Esipanye yegukanye Euro 2024 itsinze u Bwongereza 2-1

Ikipe y’Igihugu ya Esipanye yegukanye Euro 2024 itsinze u Bwongereza 2-1

Editorial 14 Jul 2024
Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Afrika Yunze Ubumwe asohowe mu nama yiga ikibazo cya Kongo!

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Afrika Yunze Ubumwe asohowe mu nama yiga ikibazo cya Kongo!

Editorial 08 Feb 2025
Ingendo y’undi iravuna (Igice cya 1)

Ingendo y’undi iravuna (Igice cya 1)

Editorial 06 Nov 2017
Hategerejwe umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ry’abo kwa Rwigara

Hategerejwe umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ry’abo kwa Rwigara

Editorial 20 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Arusha: Leta y’u Burundi yanze kwitabira ibiganiro bya nyuma bihuza Abarundi
POLITIKI

Arusha: Leta y’u Burundi yanze kwitabira ibiganiro bya nyuma bihuza Abarundi

Editorial 24 Oct 2018
Ikigo nderabuzima cya Mbuye muri Ruhango cyahawe ingobyi itwara abarwayi (Ambulance) bemerewe na Ministiri Shyaka Anastase, Abaturage barishimira ko umubare w’ababuraga ubuzima ugiye kugabanuka by’Umwihariko Abana n’Ababyeyi
Amakuru

Editorial 06 Jan 2021
Kuki Col. Luc Marshal yitabira gahunda z’abarwanya Leta y’u Rwanda.
INKURU NYAMUKURU

Kuki Col. Luc Marshal yitabira gahunda z’abarwanya Leta y’u Rwanda.

Editorial 26 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru