• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mwaka wa 2019 u Burundi bwateguye igitero Interahamwe zagabye i Musanze

Mu Mwaka wa 2019 u Burundi bwateguye igitero Interahamwe zagabye i Musanze

RUSHYASHYA 05 Mar 2026 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Byahishuwe ko Leta y’u Burundi yateguye kandi itanga imyitozo, kandi iyobora abagabye igitero cy’abitwaje intwaro cyatwaye ubuzima bw’abasivili 14 mu Karere ka Musanze mu Ukwakira 2019, abandi benshi bagakomereka.

Ibi bigaragara muri raporo y’ibanga yakozwe n’urwego rw’ubutasi rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Gashyantare 2019, isobanura birambuye ibikorwa by’ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro rya ‘P5’ ryashinzwe kugira ngo rikureho ubutegetsi bw’u Rwanda.

Iyi nyandiko ivuga ko iri huriro ryari rigizwe n’imitwe irimo RNC iyobowe na Kayumba Nyamwasa wahoze mu Ngabo z’u Rwanda, FDU-Inkingi yayobowe na Victoire Ingabire Umuhoza, CNRD-FLN ya Paul Rusesabagina, RUD-Urunana ya Nshimiyimana Cassien na FDLR iyobowe na Byiringiro Victor.

Icyo gihe Leta ya RDC yemeje ko Leta y’u Burundi yatoreje abarwanyi b’iri huriro mu kigo cya gisirikare cyari mu gace ka Bijabo, Gurupoma ya Balala-Sud, Segiteri ya Tanganyika muri Teritwari ya Fizi, Intara ya Kivu y’Amajyepfo.

Mu ijoro ryo ku wa 22 Mutarama 2019, abarwanyi ba FDLR barenga 1500 bavuye muri Teritwari ya Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru, berekeza mu gace ka Shanje muri Lowa-Numbi muri Sheferi ya Buhavu, kugira ngo bihuze n’abandi bo muri P5 iyobowe na Nyamwasa.

Iyi raporo igaragaza ko iri huriro ryashakaga gushyira ibirindiro mu Burundi, maze rigatera u Rwanda, rishyigikiwe mu buryo bw’ibikoresho na Leta y’u Burundi icyo gihe yayoborwaga na Pierre Nkurunziza, ikaba ari na yo ihuza ibikorwa byaryo.

Ambasaderi Agricole Ntirampeba icyo gihe wari Umujyanama wa Perezida Nkurunziza, ni we wari ushinzwe guhuza ibikorwa bya FDLR mu Karere. Bigaragara ko yari ashinzwe gufasha imitwe ya P5 gukorana kugira ngo bigire ubushobozi bwo guhungabanya umutekano w’u Rwanda no gukuraho ubutegetsi bwarwo.

Muri Ukwakira 2019, abagera kuri 67 baturutse mu mitwe yitwaje intwaro ifitanye isano na P5, cyane cyane RUD-Urunana, binjiye mu Rwanda banyuze muri Pariki y’Ibirunga, ahaherera mu Murenge wa Kinigi, hafi y’urubibi rw’Igihugu na RDC.

Nk’uko imibare ya Leta y’u Rwanda ibigaragaza, abo bagizi ba nabi bishe abaturage 14, bakomeretsa abandi babarirwa mu magana. Inzu n’ubucuruzi byarasahuwe, amaduka arangizwa, ibiribwa birasahurwa.

Inzego z’umutekano z’u Rwanda zatangije ibikorwa byo guhiga aba bagizi ba nabi, zica bamwe abandi zirabafata.

Abafashwe bagejejwe mu Rukiko rwa Gisirikare i Kigali. Ubushinjacyaha bwabashinje ibyaha birimo kuba mu mutwe w’ingabo utemewe, kugerageza gushoza intambara hagamijwe guhirika ubutegetsi n’iterabwoba.

Ubufatanye bw’u Burundi na FDLR

Ubufatanye bw’u Burundi na FDLR bumaze igihe kirekire. Raporo zerekana ko iki gihugu cyahaye icumbi abagize uyu mutwe w’iterabwoba kandi ko bimwe mu bikorwa by’ubucuruzi byawo bikorerwa muri iki gihugu.

Bivugwa ko Ambasaderi w’u Burundi i Kinshasa, Agricole Ntirampeba, yafashije mu koroshya itumanaho hagati ya Perezida Félix Tshisekedi na FDLR, bigatuma habaho ibikorwa bya gisirikare bihuriweho by’ingabo za RDC, FDLR yashinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’Ingabo z’u Burundi kugira ngo birwanye ihuriro AFC/M23.

Ku wa 5 Ukuboza 2019, uwari umuyobozi wa CNRD/FLN, Lt. Gen. Wilson Irategeka, yafashijwe n’abayobozi b’u Burundi kujya kwivuriza i Bujumbura anyuze i Nyangezi-Ngomo na Kamanyola muri Kivu y’Amajyepfo.

Ingabo za RDC zikorera muri Kivu y’Amajyepfo zafashije Lt Gen Irategeka, zimutwara kuri moto mu gihe yajyaga kwivuza, zinamurindira umutekano.

Mu minsi ishize ubwo Perezida Évariste Ndayishimiye yabazwaga ku bufatanye bw’u Burundi na FDLR, yabwemeje yifashishije umugani ugira uti “Umwanzi w’umwanzi wanjye ni inshuti yanjye.”

Nubwo Ndayishimiye yigira nk’inzirakarengane mu karere, abamunenga bavuga ko imyitwarire ye n’ubufatanye budahagarara n’imitwe yitwaje intwaro byagize uruhare mu guhungabanya umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Bamwe mu bagabye igitero i Musanze bafashwe n’inzego z’umutekano

Bamwe mu bagabye igitero i Musanze baburanishijwe n’Urukiko Rukuru rwa gisirikare i Kigali

2026-03-05
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Perezida Ndayishimiye yiyemereye ko yatanze ruswa ku manywa y’ihangu

Perezida Ndayishimiye yiyemereye ko yatanze ruswa ku manywa y’ihangu

Ubwanditsi 08 Apr 2025
Brady Gilmore ukinira ikipe ua Israel Premier Tech yegukanye agace ka Gatatu ka Tour Du Rwanda 2025 

Brady Gilmore ukinira ikipe ua Israel Premier Tech yegukanye agace ka Gatatu ka Tour Du Rwanda 2025 

Ubwanditsi 26 Feb 2025
Umukobwa wa Peresida Museveni yasezeranye ku mugaragaro n’ umusore w’ umusirikare ushagawe n’ abarinzi benshi

Umukobwa wa Peresida Museveni yasezeranye ku mugaragaro n’ umusore w’ umusirikare ushagawe n’ abarinzi benshi

Ubwanditsi 30 May 2017
Uganda: Urukiko muri Amerika rwahamije icyaha ushinjwa guha ruswa minisitiri Sam Kutesa

Uganda: Urukiko muri Amerika rwahamije icyaha ushinjwa guha ruswa minisitiri Sam Kutesa

Ubwanditsi 06 Dec 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kivu y’Amajyepfo: Abantu batanu baguye mu bitero 2 bitandukanye by’abantu bitwaje intwaro
Mu Mahanga

Kivu y’Amajyepfo: Abantu batanu baguye mu bitero 2 bitandukanye by’abantu bitwaje intwaro

Ubwanditsi 27 Feb 2018
Nyuma yo gutwara igikombe cya CAF Confederations Cup kuri Raja Cassablanca, buri mukinnyi wayo yemerewe ibihumbi 12 by’amadorali nk’agahimbazamusyi
Amakuru

Nyuma yo gutwara igikombe cya CAF Confederations Cup kuri Raja Cassablanca, buri mukinnyi wayo yemerewe ibihumbi 12 by’amadorali nk’agahimbazamusyi

Ubwanditsi 12 Jul 2021
Mu gice cya nyuma cyo Kwiyamamaza: Paul Kagame  yiyamamarije mu Ntara y’Amajyaruguru  mu Karere ka Burera na Gakenke
Mu Rwanda

Mu gice cya nyuma cyo Kwiyamamaza: Paul Kagame yiyamamarije mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Burera na Gakenke

Ubwanditsi 31 Jul 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru