• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Udushya mutamenye mu ruzinduko rwa Perezida Tshisekedi mu Bwongereza, abasirikari babiri bamurinda baracyafungiwe muri icyo gihugu

Udushya mutamenye mu ruzinduko rwa Perezida Tshisekedi mu Bwongereza, abasirikari babiri bamurinda baracyafungiwe muri icyo gihugu

Editorial 21 Oct 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Perezida Tshisekedi aherutse mu rugendo mu Bwongereza aho yitabiriye inama yo kurwego ruciriritse itegurwa n’ikinyamakuru The Financial Times dore ko ariwe wari umukuru w’igihugu wenyine wayitabiriye abandi ari abayobozi b’ibigo bisanzwe.

Nta na minisitiri wo mu kindi gihugu wayitabiriye. Asaba visa igihugu cy’u Bwongereza we n’abari bamuherekeje, icyo gihugu cyibajije impamvu yurwo ruzinduko.

Perezida Tshisekedi yerekeje muri icyo gihugu ari kumwe n’abandi bantu basaga 80 bamuherekeje harimo abamuba hafi nka Fortunat Biselele, Sylvain Kabongo Mukengeshay na Jean Claude Kabongo bazwiho kurya ruswa no gukunda amafaranga ku buryo bukabije.

Ubwo yageraga mu bwongereza, Perezida Tshisekedi yari aherekejwe n’abarinzi be ba hafi barimo Lt Col Kasongo Nteki, Capt Tabu Eboma Tema, Lt Col Georges Kabasua Kalombo, Maj Aimé Amboyo Basila na Commandant Bony Kalonji Kalonji. Kuri abo batanu, batatu nibo bagaragaje ko bafite intwaro baranazitanga abandi babiri barinumira.

Perezida Tshisekedi agiye gutaha yahagurukiye ku kibuga cy’indege cya heathrow hanyuma abasirikari be bateza akavuyo aribo Lt Col Josue Kasongo na Capt Tabu Eboma bashaka kunyura aho abakuru b’ibihugu banyura kandi ari babandi babiri baterekanye intwaro zabo. Bahise bafatwa bahatwa ibibazo kuko ni icyaha mpuzamahanga gikomeye.

Mu gihugu cy’Ubwongereza usibye abarinda umukuru w’igihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika na Minisitiri w’Intebe wa Israel, ntawundi wemererwa kugendana imbunda muri icyo gihugu.

Abo basirikari bakimara gufatwa bagafungwa n’indege ya Tshisekedi yagumye ku kibuga ibuzwa guhaguruka. Indege ya Tshisekedi yamaze amasaha agera kuri ane yangiwe guhaguruka.

Abafashwe bafite pasiporo dipolomatike zikurikira DP0011430 ya Lt Col Josué Kasongo Nteki na DP0008919 ya Capt Tabu Eboma Tema

Tugarutse ku ruzinduko, Tshisekedi yatakambye kubonana n’Umwami Charles arabibona maze si ukurira ati “u Rwanda nirwo rwanteye i Bunaganaga.”  Tshisekedi yibagiwe ko ibibazo bya politiki n’umutekano ntaho bihuriye n’inshingano z’umwami ikindi abamuherekeje batangaje ibyo bavuganye n’Umwami Charles kandi kizira iyo winjiye muri Buckingham Palace aribo bavuga ibyo waganiriye n’Umwami.

Nyuma y’Ubwongereza Perezida Tshisekedi yerekeje mu gihugu cya Ghana.

Ingendo zirakomeje.

2022-10-21
Editorial

IZINDI NKURU

Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko gufata iya mbere mu kurandura virusi itera Sida

Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko gufata iya mbere mu kurandura virusi itera Sida

Editorial 08 Jul 2016
Burundi : Gen. Gaciyubwenge arahigwa bukware

Burundi : Gen. Gaciyubwenge arahigwa bukware

Editorial 06 Mar 2018
Icyo urubyiruko rwakwitaho ngo amatora azagende neza

Icyo urubyiruko rwakwitaho ngo amatora azagende neza

Editorial 06 Jan 2017
Umurundi ushinjwa ubujura yirukanwe ku butaka bwa Amerika

Umurundi ushinjwa ubujura yirukanwe ku butaka bwa Amerika

Editorial 18 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abaturage ba RDC baburiye Perezida wabo kutarenza igihe ntarengwa
Mu Rwanda

Abaturage ba RDC baburiye Perezida wabo kutarenza igihe ntarengwa

Editorial 20 Oct 2016
Amafoto – Rayon Sports yamuritse imyambaro mishya izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2023-2024
Amakuru

Amafoto – Rayon Sports yamuritse imyambaro mishya izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2023-2024

Editorial 25 Jul 2023
Nyuma yaho Amavubi U23 asezerewe na Mali U23 yageze mu Rwanda, AS Kigali na Kiyovu SC mu makipe yitwaye neza ubwo hakinwaga umunsi wa 7
Amakuru

Nyuma yaho Amavubi U23 asezerewe na Mali U23 yageze mu Rwanda, AS Kigali na Kiyovu SC mu makipe yitwaye neza ubwo hakinwaga umunsi wa 7

Editorial 31 Oct 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru