• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda: Abadepite batangiye gutorera kwirukana Minisitiri w’Umutekano, nyuma yuko hari abagaragaje ko ISO na CMI byashyizeho inzu z’ibanga zikorerwamo iyicarubozo.
Col. Kaka, Gen. Kandiho na Gen Elly Tumwine

Uganda: Abadepite batangiye gutorera kwirukana Minisitiri w’Umutekano, nyuma yuko hari abagaragaje ko ISO na CMI byashyizeho inzu z’ibanga zikorerwamo iyicarubozo.

Editorial 13 Feb 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, ku itariki 11 Gashyantare batangiye gukusanya imikono (signatures) igaragaza ko badashaka Minisitiri w’Umutekano Elly Tumwine.

Minisitiri Gen. Tumwine arashinjwa kubangamira imirimo ya Komite Ishinzwe uburenganzira bwa muntu mu Nteko Ishinga Amategeko Uganda, ubwo yashakaga amakuru yerekeye iby’inzu z’ibanga zifungirwamo abaturage ba Uganda bagakorerwa iyicarubozo mu nyungu bwite za bamwe mu bagize inzego z’umutekano.

Nyuma yo kwakira ubusabe bw’iyo Komite yasabaga ko Minisitiri ahanwa hadasabwe ibindi bisobanuro, Mohammad Muwanga Kivumbi uhagarariye Intara ya Butambala yasabye Inteko ko byanyura mu kubitorera agendeye ku ngingo ya 56 y’amategeko agenga imikorere y’Inteko aho muri Uganda.

Mu mwaka ushize, Perezida w’Inteko, Rebecca Kadaga, yasabye ko hakorwa iperereza ku kibazo cy’iyicarubozo ku kigo gishinzwe umutekano n’iperereza imbere mu gihugu [Internal Security Organisation ]ISO na CMI nyuma yuko hari abagaragaje ko ibyo bigo byashyizeho inzu z’ibanga zikoreramo iyicarubozo.

Ubwo Gen Tumwine yageraga imbere ya komite yaje kwemera ko Guverinoma ifite izo nzu z’ibanga ku mpamvu z’iperereza atari iyicarubozo ry’abasivile.

Nyamara iyo komite ngo yaje kwakira ubuhamya bwa bamwe bavugaga ko hari abakoresha ububasha bafite mu nzego z’umutekano mu gukemura amakimbirane bafitanye n’abantu. Isaba ko abashinzwe umutekano batakoresha inzego barimo ku mpamvu zabo bwite.

Kugeza kuwa 11 Gashyantare abantu batandatu bari bamaze gusinyira ko, Minisitiri yirukanwa. Mu basinye harimo Mbwatekamwa Gaffa ukomoka mu Ntara ya Kassambya wo mu ishyaka rya NRM yabwiye Daily Monitor ko hakenewe imikono 150 mu bagize Inteko Ishinga Amategeko bagera kuri 457.

Ati “Dukeneye nibura imikono 150 kandi byatangiye uyu munsi. Kugeza ubu jye nashyizeho umukono wanjye, ariko sinamenya niba abandi basinye kuko ntabwo nshinzwe kureba uwaba yabikoze.”

Yavuze ko Gen Tumwine yatangiye gutera ubwoba abagize Inteko bari gusinya kuri iyo nyandiko yohereza umunetsi uri gufata amafoto y’ushyizeho umukono.

Ati “Umwungirije, uriya mugore uri hariya ahagaze afite telefoni kubera ko usinye wese agomba kumwandika akanamufata ifoto. Namubwiye nti ngwino ufate ifoto ngiye gusinya kubera ko ntakwihisha. Ntacyo aricyohano mu Nteko.”

Hagendewe ku itegeko Nshinga ryo mu 1995, Inteko Ishinga Amategeko yirukanye Abaminisitiri babiri yeguza abandi batanu nyuma yo kuzuza imikono yasabwaga.

2020-02-13
Editorial

IZINDI NKURU

Tumenye umuhanurabinyoma UWIZEYIMANA Shadrack, umutekamutwe wakiranywe yombi mu mutwe w’iterabwoba, RNC

Tumenye umuhanurabinyoma UWIZEYIMANA Shadrack, umutekamutwe wakiranywe yombi mu mutwe w’iterabwoba, RNC

Editorial 09 Feb 2021
Leta y’UBurundi iravugwaho kugira gereza zitazwi hafi y’umupaka w’URwanda

Leta y’UBurundi iravugwaho kugira gereza zitazwi hafi y’umupaka w’URwanda

Editorial 28 Jun 2019
Umwami w’Ububiligi, Philippe II, ari muri Kongo mu gihe Abanyekongo bavuga ikinyarwanda bakorerwa jenoside. Ese abahohoterwa hari icyiza bategereje kuri uru ruzinduko?

Umwami w’Ububiligi, Philippe II, ari muri Kongo mu gihe Abanyekongo bavuga ikinyarwanda bakorerwa jenoside. Ese abahohoterwa hari icyiza bategereje kuri uru ruzinduko?

Editorial 09 Jun 2022
Icyo Perezida Kagame avuga ku bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’uburyo byakemuka

Icyo Perezida Kagame avuga ku bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’uburyo byakemuka

Editorial 12 Mar 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibyihariye kuri TECNO Camon11, telefoni yashyize igorora abakunda ‘selfie’
IKORANABUHANGA

Ibyihariye kuri TECNO Camon11, telefoni yashyize igorora abakunda ‘selfie’

Editorial 17 Nov 2018
Abatavuga rumwe na leta  mu Burundi basabye ko amahanga yabufatira ibihano
INKURU NYAMUKURU

Abatavuga rumwe na leta mu Burundi basabye ko amahanga yabufatira ibihano

Editorial 16 May 2018
Salomon Nirisarike wifuzwaga n’amakipe yo mu bihugu by’Abarabu yongereye amasezerano muri Urartu FC yo muri Armenia.
Amakuru

Salomon Nirisarike wifuzwaga n’amakipe yo mu bihugu by’Abarabu yongereye amasezerano muri Urartu FC yo muri Armenia.

Editorial 15 Jun 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru