Inzirakarengane z’Abanyarwanda kubera iyicarubozo zikorerwa na CMI k’ubufatanye na RNC, bahatirwa kwinjizwa mu gisirikare cya Kayumba, mu magereza ari mu mujyi wa Mbarara, hahindutse nk’ibagiro. Nkuko bitangazwa nabamwe mu banyarwanda icyenda bari bamaze igihe batoterezwa muri Uganda barekuwe, barimo n’abagiye bahatirwa kujya mu mutwe w’inyeshyamba wa Kayumba Nyamwasa.
Abanyanyarwanda bashimuswe bagakorerwa iyicarubozo n’inzego z’ubutegetsi bwa Uganda ntibagira ingano ari nako bahatirwa kwinjizwa mu gisilikare cya Nyamwasa. Ariko bakirwanaho, ntibakigemo.
Bamwe mu Banyarwanda bamaze kurokoka iyicarubozo rikorwa n’urwego rwa CMI bavuze amabi yabakorewe na Leta ya Uganda yifashishije CMI-ifatanije n’abambari ba RNC, kugirango binjize mu gisirikare abarwanyi benshi mu rwego rwo kugirango bahungabanye URwanda.
Hakorimana Eric, umaze kuva mu menyo ya rubamba, aho yari amaze amezi abiri akorerwa iyicarubozo mu kigo cya gisirikare ku cyicaro gikuru ahitwa[ Mbuya Military Barracks headquarters], yatangaje ko abanyarwanda benshi yahuriye nabo muri icyo kigo bamubwiye ko abambari ba RNC aribo binjiza abantu mu gisirikare cya Kayumba mu rwego rwo kugirango bazahungabanye umudendezo w’URwanda, bityo bakaba bakorera mu gihugu cya Uganda.
Ariko mbere na mbere, abakorera CMI ngo babikora babanje kwambura abacuruzi amafaranga kuri we ngo bamwambuye asaga miliyoni ebyeri n’uko banatwara telephone ye yo mu bwoko buzwi hano mu Rwanda nka Taci smart phone, ari n ako batwaye amashilingi ye angana n’ibihumbi magatatandatu 600.000. Batwaye ayo mafaranga nyuma yuko babanje kumuhatira kubabwira umubare we w’ibanga akoresha mu kubikuza amafaranga, bityo na telephone akaba atarongeye kuyibona.
Hakorimana akaba kandi yaranumvise abandi banyarwanda benshi bari barashimuswe na CMI bavuga ko hari itsinda rishinzwe kwinjiza abantu mu gisirikare rya RNC, “Ubu rikaba rishishikaye muri Uganda”. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku Cyumweru tariki 28. “Hari Abanyarwanda benshi bafungiye Mbuya bikozwe na CMI. Bamwe bamaze igihe kinini”.
Ati :“Ubwo nariyo, naje kumenya ko uri ku isonga muri icyo gikorwa cyo kwinjiza abantu mu gisirikare ari uwitwa Bishop Nyirigira wa Mbarara. Uwo Nyirigira, akaba afite ibikorwa by’ubucuruzi ahateganye na sitasiyo ya essansi yitwa Agip Motel, we n’umuhungu we Felix, bakorana na RNC mu kwinjiza mu gisirikare abarwanyi ba RNC’’.
Ibyo yavuze bihuye n’inkuru zatanzwe mu bihe byashize ko uwitwa Deo Nyirigira, Umupasitori w’Urusengero rwitwa Agape Church rwo muri Mbarara akorana na RNC ndetse n’inama zayo zibera mu rusengero rwe. Koko kandi yifashisha ububasha mu birebana no kuvuga ubutumwa bwiza bw’Imana mu kwiyoberanya bityo akinjiza mu gisirikare abarwanyi ba RNC, aho kureshya intama z’Imana.
Nkuko abahoze mu ntama za Nyirigira babivuga, ngo ubwo yari akiri umurokore Nyamirambo I Kigali, nyuma akaza kubariganya za miliyoni z’amafaranga, bityo afata umwanzuro wo kuyabangira ingata yerekeza Uganda. Ageze yo, ariyoberanya avuga ko ngo ubuzima bwe bwari mu kaga. Ariko mu byukuri, yarimo guhunga kubera imyenda, nkuko bivugwa nabamuzi neza, akigera muri Uganda yaje gucudika na RNC, n’uko ahinduka igikoresho cyabo, ari nako yiyegereza abandi bakozi b’Imana akura mu Rwanda kuri ubu yamaze kwinjiza muri RNC nka Rev.Ibrahim Bizimana wiyongereye mu mubare w’intumwa za Kayumba [ i Mbarara bahimbye akazina ka Goriat ]. Uyu akaba yarahoze ari umugabo wa Bishop Lilianne Mukabadege bafite n’urusengero mu Gatsata.
Hakorimana yongeraho ko yumvise ko hari ikindi gikoresho cya RNC muri Mbarara izina ry’icyo gikoresho gikunzwe kwitwa ngo ni Jean Luc. Ati :“Nkaba narumvise bavuga ko Abanyarwanda babashije kwinjiza mu gisirikare babajyana ahitwa Kakiri, muri Uganda.”
Abanyarwanda bamwe binjizwa muri RNC ni abakiri bato bakomoka mu nkambi z’impunzi, aho bababeshya ko bazagororerwa imyanya myiza nibamara kwinjira muri RNC, cyangwa se ko bazabashakira za Visa bakerekeza ibwotamasimbi nyuma
Itsinda ry’impuguke rya LONI nkuko raporo kuri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yabigaragaje, aho RNC yinjiriza abarwanyi mu gutozwa ibyo kurwana ibikorwa nkibyo, raporo yasohotse ku wa 31 Ukuboza 2018 umwaka ushize
Ubundi buryo bwo bifashisha mu kwinjiza abantu mu gisirikare niyicarubozo, abo bafata mu buryo bunyuranije n’amategeko cyangwa se bakabashimuta, abafite imbaraga muri bo kugeza bamwe muri bo bava ku izima bakemera kujya muri RNC.
Bakorerwa iyicarubozo rikomeye cyane ririmo gukubitwa bikabije, kubacurika imitwe mu mazi y’urubura inshuro nyinshi ku munsi, kubicisha inzara, kubashyira ku muriro w’amashanyarazi, abagize amahirwe yo kurokoka iri yicarubozo akaba aribo batanze ubuhamya.
Inkuru ya Hakorimana igaragaza ukuntu yaje ku isanga mu maboko ya CMI na RNC igaragaza ko abanyarwanda benshi nkawe barenganijwe
Bamufunze muri Gashyantare uyu mwaka bamufatiye Mbarara, nkuko abitangaza. Byari mu gitondo ahagana saa kumi nebyiri 6:00 ubwo abantu bakomangaga ku rugi rwe. Ati :Narabyutse, ndakingura mbona abasirikare babiri. Bavugaga ikinyarwanda n’uko bambwira gusohoka mu nzu. Mbese bose hahamwe bari batanu.
Umwe muri bo yambajije niba ndi Hakorimana Eric. Nababwiye ko ari njye.
Undi yaramukankamiye amumenyesha ko yari yatawe muri yombi. N’uko binjiye mu nzu ye barayijagajaga. Nyuma bamwinjiza muri kamyo neti.
Ati “Kuki munjyanye; nakoze iki?” ababaza ,n’ubwoba bwinshi.
“Ziba!” umwe muri bo yamukankamiye muri ayo magambo. Avuga ko bamujyanye Masaka. Ati :“Ubwo twageraga yo, nibwo batangiye kunkubita ,” Ntibari bamubwiye impamvu bari bamufa, ariko ubwo bari bageze Masaka, bakirimo kumukorera iyicarubozo, umwe muri bo yaramushinyikiye: Tubwire umurimo ukora mu Rwanda!
Ati :“Nabwiye abo bagabo ko ntacyo nkorana na Guverinoma y’URwanda.”
Umwe mu bakoraga iyicarubozo yamukebesheje icyuma, yerekana inkovu. Ubwo bakaba bari bamaze kumutwikira ikintu ku buryo atashoboraga kureba abamukoreraga iyicarubozo. Kandi ubwo yari yambitswe amapingu. Avuga ko bamukubise ku buryo bukomeye, kugeza ubwo baje no kumutwara kwa muganga.
Hakorimana yavuze ko abamubazaga bavugaga ikinyarwanda cyiza cyane
Ati :“Ndemeza neza ko aba bantu ari intumwa za RNC avuga ashimangira. Nyuma, nkuko akomeza abivuga, bamujyanye ku cyicaro gikuru cya CMI Mbuya.
Aho bongeye kugerageza kumutegeka ko yemera ko yari intumwa y’URwanda. Yababwiye ko atari intumwa y’URwanda. N’uko bahise bamucurika mu kintu cyirimo amazi y’urubura. Nyuma yaho, umwe muri bo yaje kumushyiraho intsinga z’umuriro w’amashanyarazi, umuriro wangiza umubiri we ku buryo bukomeye. Iyicaruboza ryarakomeje, ariko Hakorimana akomeza guhakana ko ari intumwa ya Guverinoma y’URwanda.
Bakomeje kumuhatira kuba umunyamuryango wa RNC, ariko arabatsembera, ababwira ko ahubwo yapfa aho kugirango abe umunyamuryango wa RNC.
Igihe cyose, abamuhataga ibibazo bari abanyarwanda, bavuga neza ikinyarwanda. Ibi bikaba byaratumye yemera ko bari intumwa za RNC, muri CMI baravuga rikijyana.