Ngaboyimanzi Elysée wari umaze amezi 13 afungiye muri Gereza ya Mparo muri Uganda yagaruwe mu Rwanda avuga uburyo aho bari bafungiwe bagiye bashishikarizwaga kuyoboka Kayumba Nyamwasa uyobora Umutwe w’Iterabwoba wa RNC.
Ngaboyimanzi w’imyaka 35 utuye mu Karere ka Ngororero Umurenge wa Kabaya, yatawe muri yombi mu 2018 ubwo yari avuye gushyingura mushiki we muri Uganda.
Yavuze ko ubwo yari ageze ahitwa Nyakabande muri Uganda, yafashwe n’igisirikare cya Uganda ashinjwa kuba maneko y’u Rwanda.
Nyuma yo gutabwa muri yombi, Ngaboyimanzi yajyanwe mu rukiko aza gukatirwa gufungwa amezi 18, nyuma ajya gufungirwa muri Gereza ya Mparo iherereye mu gace ka Kabale.
Kimwe n’abandi Banyarwanda bakomeje guhohoterwa muri Uganda, Ngabonziza na we yakoze imirimo imeze nk’ubucakara, harimo kwikorera amapoto y’amashanyarazi, ku buryo hari n’iyagwiriye ubugabo bwe.
Ati “Baradukubitaga, bajyaga bavanamo (muri gereza) Abanyarwanda bakatubwira bati nimurangiza ibihano byanyu ntimuzasubire mu Rwanda kuko bazabatwika, hari abagiraga ubwoba ntibatahuke ariko abandi bakagaruka bikandagira.”
Berekwaga ifoto ya Kayumba bagasabwa kumuyoboka
Ngaboyimanzi yavuze ko aho bari bafungiwe muri gereza, inzego z’igisirikare za Uganda zazanaga agafoto gato kariho Kayumba Nyamwasa, zikababwira ko bakwiye kumuyoboka.
Yagize ati “Aho twari dufungiye twabonaga inzego z’umutekano ziza zikajyana bamwe muri Mbarara mu masaha y’ijoro, bajyaga bazana agafoto k’agace kariho umugabo, bakavuga bati uyu mugabo mureba ni Umunyarwanda mwene wanyu yitwa Kayumba, arimo gushaka ko agasuzuguro Abanyarwanda bafite kabavamo, mwebwe mugomba kugenda mukamukorera.”
“Bamwe twarabyangaga ariko abemeraga babajyanaga ku ruhande bakaba aribo bagenda, hari abo nzi bagiye barenga 50.”
Kuva mu 2017 nibwo umubano w’u Rwanda na Uganda watangiye kuzamba, nyuma y’uko Abanyarwanda bafatiwe muri iki gihugu cy’igituranyi, bagakorerwa iyicarubozo, bakajugunywa ku mipaka bagizwe intere.
Aba Banyarwanda batotezwa n’inzego z’umutekano za Uganda zikorana n’abayoboke ba RNC ya Kayumba Nyamwasa.
Abashimutwa basabwa kwinjira muri RNC cyangwa kuyitera inkunga, babyanga bagatotezwa.
Kuva mu ntangiriro za 2019, kandi ibitangazamakuru bikorera mu kwaha kwa Leta muri Uganda byakajije umurego mu gukwirakwiza inkuru zivuga imyato abari ku ruhembe rw’imitwe y’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda iyobowe na RNC.
Muri Werurwe Urwego rushinzwe Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda, CMI, rwasabye New Vision, NTV na The East African gutangaza inkuru zigaragaza neza Rujugiro Ayabatwa Tribert, ufatwa nk’umuterankunga w’Umutwe wa RNC wa Kayumba Nyamwasa.
Leta ya Uganda ibikora mu kugaragaza ko abo bantu ari ab’akamaro nyamara u Rwanda ruhora rugaragaza ko bafite imigambi mibisha yo kuruhungabanyiriza umudendezo.
U Rwanda rwo rushinja Uganda guhohotera Abanyarwanda, bagakorerwa iyicarubozo bafungiwe ahantu hatazwi; gucumbikira abarurwanya barimo RNC no kuba hari abacuruzi bahohoterwa n’ibicuruzwa byabo bigafatirwa nta mpamvu izwi.
Harimo kandi kuba Uganda ibangamira ibikorwa by’ubucuruzi by’u Rwanda ndetse igafasha n’imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano warwo irimo RNC, FDLR n’indi.
Ku rundi ruhande, rwagaragarije Uganda ko nta mutwe n’umwe rwigeze rushyigikira ugamije guhungabanya umutekano wa Uganda, kandi nta muturage wa Uganda ufungiwe mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko bityo ko ikwiye kugira ubushake nayo ikabigenza gutyo.
Kuva aho inama ya Kigali yiga ku masezerano ya Luanda ibereye, Abanyarwanda 99 nibo bari bamaze kujugunywa ku mipaka ihuza u Rwanda na Uganda kugeza mu ntangiriro za Ukuboza mu gihe kuva uyu mwaka watangira ari 588.
Kuva muri Mutarama 2018, Abanyarwanda 1438 nibo bajugunywe ku mipaka nyuma y’igiye bafungiwe muri kasho z’Urwego Rushinzwe Iperereza rya Gisirikare (CMI) n’Urwego Rushinzwe Iperereza mu gihugu (ISO) bakorerwa iyicarubozo.
Mu byumweru bibiri bishize i Kampala habereye inama ya kabiri yiga ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda agamije guhosha umwuka mubi hagati y’ibihugu.
Iyi nama yabaye ikurikira iyari yabereye mu Rwanda muri Nzeri, ariko nyuma y’amasaha agera ku munani intumwa z’ibihugu byombi ziri mu biganiro i Kampala, habuze umwanzuro.