• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»ITOHOZA»Bobi Wine yagarutse muri Uganda ahita afatwa na Polisi

Bobi Wine yagarutse muri Uganda ahita afatwa na Polisi

Editorial 20 Sep 2018 ITOHOZA

Depite Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka Bobi Wine, yageze muri Uganda nyuma y’ibyumweru hafi bitatu yivuza iyicarubozo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahita ajyanwa na Polisi yari imutegereje.

Bobi Wine yerekeje muri Amerika ku wa 1 Nzeri kugira ngo akurikiranwe byihariye n’abaganga kubera iyicarubozo yakorewe afunzwe. Yagiye anagira ibiganiro bya politiki muri icyo gihugu.

Yivuzaga ingaruka z’ibyo yakorewe guhera ubwo yafungwaga ku wa 13 Kanama, we n’itsinda ry’abantu 33 barimo abadepite, nyuma y’umuvundo wabereye mu gace ka Arua.

Hari mu kwiyamamaza ku bakandida depite bifuza guhagararira Arua mu Nteko Ishinga amategeko. Bobi Wine yari yagiye gushyigikira umukandida utavuga rumwe n’ubutegetsi, Perezida Museveni we yagiyeyo kwamamaza uw’ishyaka rye, NRM.

Museveni yavuze ko imodoka ye yamenwe ikirahuri cy’inyuma. Nibwo Bobi Wine na bagenzi be bafashwe ndetse igisirikare gikoresha amasasu mu gutatanya abantu.

Mbere gato, umushoferi wa Bobi Wine yishwe arashwe, bivugwa ko bakekaga ko ari we bahitanye.

Abafashwe bakorewe iyicarubozo ku buryo ubwo bagezwaga imbere y’urukiko, Bobi Wine yagenderaga ku mbago bigaragara ko arembye.

Ku wa 23 Kanama 2018, yakuriweho n’Urukiko rwa Gisirikare ibirego birimo ibyo gutunga imbunda binyuranye n’amategeko, asigara akurikiranywe n’urukiko rwa gisivili ku cyaha cy’ubugambanyi.

Gusa yarekuwe by’agateganyo ku wa 27 Kanama 2018 hamwe na bagenzi be barimo Kassiano Wadri wari uhanganye n’umukandida wa NRM, Nusura Tiperu ndetse akamutsinda. Basabwe gutanga ingwate n’abishingizi.

Mbere yo kugaruka muri Uganda avuye kwivuza, Polisi ya Uganda yatangaje ko yamenye ko hari urubyiruko rwateguye imyiyereko ndetse hakwirakwijwe imipira itukura n’ibyapa bimuha ikaze mu gihugu.

Byatumye ishyiraho amabwiriza ko ku kibuga mpuzamahanga cya Entebbe, Bobi Wine azakirwa n’umuryango we wa hafi gusa, agahabwa abamucungira umutekano bakamugeza iwe mu rugo.

Polisi yiyemeje kugenzura umutekano wo mu muhanda, ibuza inama zitemewe kandi yiyemeza gukorana n’izindi nzego z’umutekano ngo wubahirizwe.

Ivuga ko bitagenze bityo “hari ibikorwa byinshi bitemewe n’amategeko byashoboraga kubangamira ibikorwa bisanzwe birimo ingendo z’abajya cyangwa bava ku kibuga cy’indege.”

Ni igikorwa ariko Bobi Wine yamaganye, avuga ko “polisi nta nshingano ifite mu kugena abanyakira cyangwa aho ngomba kujya n’aho mbujijwe. Uyu muco wo kudahana ugomba guhagarara.” Ni amagambo yanditse kuri Twitter.

We yifuzaga kwakirwa n’inshuti, abayobozi n’abahanzi, akabanza gusura nyirakuru urwaye ahitwa Najjanankumbi, agafatira ifunguro rya saa sita Kamwokya mbere yo kujya iwe i Magere.

Bobi Wine yavuye muri Amerika kwivuza asubira iwabo i Kampala

Ubwo Bobi Wine yari ku kibuga cy’indege i Amsterdam ategereje indege imujyana muri Uganda

2018-09-20
Editorial

IZINDI NKURU

Imishanana n’imigara by’abari guhamiriza Ingabire Victoire yabaye Perezida w’u Rwanda, itoye uruhumbu itambawe!

Imishanana n’imigara by’abari guhamiriza Ingabire Victoire yabaye Perezida w’u Rwanda, itoye uruhumbu itambawe!

Editorial 23 Jul 2024
Umusomyi: Ngire icyo mvuga kuri Tharcisse Semana na  Obed Ndahayo

Umusomyi: Ngire icyo mvuga kuri Tharcisse Semana na Obed Ndahayo

Editorial 10 Oct 2017
Kicukiro: Inka iherutse gutemwa n’abagizi ba nabi yapfuye

Kicukiro: Inka iherutse gutemwa n’abagizi ba nabi yapfuye

Editorial 06 Apr 2017
Amerika: Bamwe mu banyarwanda barashinjanya  uburiganya

Amerika: Bamwe mu banyarwanda barashinjanya uburiganya

Editorial 30 Sep 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuhanzi Teta Diana yaciye agahigo  i San Fransisco muri  Rwanda Day
ITOHOZA

Umuhanzi Teta Diana yaciye agahigo i San Fransisco muri Rwanda Day

Editorial 28 Sep 2016
Habyarimana Innocent yagizwe kapiteni wa Police FC
Mu Mahanga

Habyarimana Innocent yagizwe kapiteni wa Police FC

Editorial 12 Feb 2016
Munyagishari ngo yarashe amasasu 3 umugore wamuririraga, undi amuta muri Sebeya
Mu Mahanga

Munyagishari ngo yarashe amasasu 3 umugore wamuririraga, undi amuta muri Sebeya

Editorial 08 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru