Dr Sam Ruvuma, ufite umuvandimwe w’umukoloneli mu ngabo za Uganda(UPDF) kuri iki Cyumweru gishize nawe yiyongereye ku bantu bamaze gutabwa muri yombi bashinjwa uruhare mu gucyura ku ngufu impunzi z’Abanyarwanda kuri ubu bakurikiranwe n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwa Makindye.
Hari kuwa 17 Ukuboza ahagana saa yine z’amanywa ubwo Dr Sam Ruvuma, yerekezaga ku rusengero rwa gikirisitu asanzwe asengeramo ruri mu mujyi wa Mbarara mu burengerazuba bwa Uganda ariko nyuma y’iminota mikeya ahita atabwa muri yombi.
Iyi nkuru dukesha urubuga rwa Chimpreports iravuga ko uyu Dr Ruvuma, usanzwe anigisha muri Kaminuza y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga ya Mbarara, akimara kwicara mu rusengero yagiye kumva akumva umuyobozi mu itorero amukomanga mu mugongo amubwira ko hanze hari abantu bifuza kumuvugisha.
Uyu muganga wabwigiye muri Kaminuza y’u Rwanda I Butare, yahise asohoka ajya kubonana n’abo bantu bari bamutegereje bahita bamwinjiza ku ngufu mu modoka yahise imujyana ahantu hatazwi bituma abari aho basigara bumiwe.
Biravugwa ko umukozi wa CIID wamenyekanye nka Alex gusa, ari we wagize uruhare runini mu itabwa muri yombi rya Ruvuma. Mu kugerageza gushaka amakuru arambuye ku gipolisi, iki kinyamakuru kikaba kivuga ko ntacyo byatanze kuko umuvugizi wacyo, Emilian Kayima yavuze ko ntacyo abiziho.
Amakuru aturuka mu nzego zo hejuru agera kuri iki kinyamakuru ariko, aravuga ko Dr Ruvuma ashobora gushinjwa gucuruza abantu nyuma y’itabwa muri yombi ry’impunzi z’Abanyarwanda 40 bafashwe bashaka kwinjira mu Burundi banyuze muri Tanzania. Aba kimwe mu binyamakuru byo muri Uganda kikaba cyaratangaje ko aria bantu bari bagiye mu myitozo ya gisirikare ya RNC muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ariko ku rundi ruhande bikavugwa ko ari abakirisitu bari bagiye mu ivugabutumwa.
Biravugwa rero ko bamwe mu bagize iri torero Ruvuma asengeramo bagize uruhare muri uru rugendo rwaje kwitambikwa n’igipolisi.
Izi mpunzi z’Abanyarwanda zavugaga ko zigiye mu ivugabutumwa mu Burundi, zari zinjiye muri Tanzania mbere yo gukurikiranwa n’igipolisi cya Uganda zikagarurwa mu Karere ka Isingiro muri Uganda.
Umuvugizi w’igipolisi, Emilian Kayima yavuze ko izi mpunzi zagenderaga ku byangombwa by’ibihimbano bituma hakemamgwa icyo zari zigendeereye.
Abayobozi kuri ubu baravuga ko itabwa muri yombi rya Dr Ruvuma ryatunguye benshi mu nzego z’umutekano kuko uyu ari umuvandimwe wa Lt Col. Gideon Katinda, umujyanama w’umucamanza mu Rukiko rwa Gisirikare, ari narwo kuri ubu ruri kuburanisha abantu barimo umunyarwanda n’abapolisi ba Uganda bashinjwa kujujubya no gucyura ku ngufu impunzi z’Abanyarwanda ziri muri Uganda.
Iyi nkuru irakomeza ivuga ko Dr Ruvuma w’imyaka 42 yigeze gukora mu Rwanda igihe gito nyuma yo gusoza amasomo ye mbere yo gusubira muri Uganda. Biranavugwa ko ariko Dr Ruvuma yari yabanje kurega avuga ko hari abantu bari kumujujubya nawe.
Benshi mu bapolisi uru rubuga rwifuje ko bagira icyo bavuga kuri ibi bintu, ariko bagaragaza kutirekura. Umuyobozi wa station ya polisi ya Mbarara, John Bosco Mutabazi nawe akaba yatangaje ko nta makuru afite kuri ibi bintu.
Yahise yohereza iki kinyamakuru ku muvugizi w’igipolisi gikuru cya Mbarara, Samson Kasasira nawe yanga kwitaba telephone.
Abandi bantu bose iki kinyamakuru cyagerageje gusaba amakuru banze kugira icyo bavuga ahubwo buri umwe akajya acyohereza ku wundi watanga amakuru ariko ntabyo ntihagire icyo bitanga.
Gusa, umwe mu bapolisi utifuje ko imyirondoro ye ijya ahagaragara, yabashije kuvuga ko itabwa muri yombi rya Dr Ruvuma rifitanye isano n’u Rwanda. Yasabye iki kinyamakuru kwitonda ntigice igikuba, yongeraho gusa ko bifitanye isano n’ibyabereye Isingiro ahafatiwe izo mpunzi z’Abanyarwanda bivugwa ko zari zigiye mu ivugabutumwa nubwo hari n’amakuru avuga ko zari zigiye mu myitozo ya gisirikare y’ishyaka RNC rya Gen Kayumba Nyamwasa.