Uwahoze ari umuyobozi wa Polisi ya Uganda, Gen Kale Kayihura ngo afite impungenge z’umutekano w’ubuzima bwe, nyuma y’iyicwa rya hato na hato rya bagenzi be bo mu ngabo na polisi, bafite amapeti yo hejuru.
Ibi umuryango we wabitangaje ku wa Gatatu tariki ya 12 Nzeri 2018, hagarukwa ku bwicanyi bukomeje kugaragara muri Uganda, buhitana ubuzima bw’abayobozi bakomeye mu bya Politiki ndetse n’abo mu nzego z’umutekano.
Uwo mu muryango wa Kayihura utatangajwe amazina, yagize ati « Ni ukuri duhangayikiye umutekano w’ubuzima bwe (Kayihura), bigaragara ko abantu bicwa bashyizwe ku rutonde na ADF [Inyeshyamba] bityo na Kayihura ni nimero ya mbere kuri urwo rutonde, dufite ishingiro ryo kugira impungenge».
Mbere yo kuvanwa ku mwanya w’umuyobozi bwa polisi, Gen Kayihura n’abo bakoranaga batangaje ko inyeshyamba za ADF ziri inyuma y’ubwicanyi bukorerwa abayobozi bakuru, abashinzwe umutekano ndetse n’abihayimana.
Iki gitekerezo ngo cyongeye gushimangirwa na Perezida Museveni muri uyu mwaka, by’umwihariko ko hari n’urutonde izi nyeshyamba zifite rw’abagomba kwicwa bariho Gen Kayihura, Nyakwigendera Maj Mohammed Kiggundu ndetse na Kaweesi wishwe yari umuvugizi wa polisi.
Mu kwirinda ubu bwicanyi bukomeje gukorerwa abayobozi bakomeye, Perezida Museveni yari yasabye ko bamwe mu badepite bazajya barindwa n’abasirikare kabuhariwe (Special forces) mu gihe Polisi yabarindaga yari yarangije kumanika amaboko ivuga ko itabashije guhangana n’abicanyi.
Kuri iki cyemezo, Gen Kayihura wari ukiri ku buyobozi yatangaje ko nacyo kidahagije, aho yagize ati “Ntabwo nanyuzwe n’ingamba z’ubugenzuzi zashyizweho hano ndetse n’uburyo bwo gucunga umutekano bwashyizweho, ababishinzwe bakwiriye kongeramo imbaraga, ibi kandi biranareba sitasiyo za polisi kuko uyu munsi zihanzwe amaso muri ibi bikorwa. Mugomba kwigengesera ndetse no kugera ku gicucucucu cyanyu”.
Iyicwa rya Muhammad Kirumira wahoze ari ofisiye mu gipolisi cya Uganda, mu mpera z’icyumweru gishinze, ngo ryateye umuryango wa Kayihura guhangayika cyane, wibaza uko umutekano we wabungwabungwa kurusha uko byari bisanzwe.
Umuryango we utangaza ko wageze ku rwego rwo guhora witeguye ikibi cyamubaho (Kayihura) mu gihe babona ko nta muntu n’umwe wabasha kumurindira umutekano na Guverinoma yarananiwe kuwurinda muri rusange muri uyu mwaka.
Gen Kayihura arinzwe na militari polisi, akaba yaragaruwe mu gihugu nyuma y’icyumweru yari amaze i Nairobi muri Kenya yivuza.
Gen Kayihura yakuwe ku buyobozi bwa Polisi na Perezida Museveni muri Werurwe uyu mwaka amusimbuza Okoth Ochola. Yatawe muri yombi ku wa 13 Kamena 2018 agezwa imbere y’urukiko ku wa 24 Kanama 2018.
Ashinjwa ibyaha bitatu ahakana, birimo kunanirwa kurinda ibikoresho by’intambara (imbunda), aho ngo hagati ya 2010 na 2018 yatanze amabwiriza yo guha imbunda abantu batazikwiriye barimo abo mu mutwe wa Boda Boda 2010 uyoborwa n’uwitwa Abdallah Kitata.
Ibindi bibiri ashinjwa ni ukunanirwa kugenzura imbunda zahawe umutwe wa Flying Squad w’igipolisi, n’umutwe w’ubugenzacyaha wa polisi na none hagati ya 2010 na 2018 no kugira uruhare mu ishimuta no gucyura ku ngufu impunzi z’Abanyarwanda hagati ya 2012 na 2016.
RUGENDO
UWO KAYIHURA NIWE UTUYE UBUGANDE WENYENE??
NIWE MUTEGETSI WENYINE MUGIHUGU ??UMUJENERALI
WUMUNYABWOBA??RUSHYASHYA NIBYO
MWAHIMBYE NGO BABATUMYE?????
INKURU NI BBC ,VOA,RFI,ARJZALA
NAHOMWE MURI RTLM ,YATUMYE BAMARA BENE WACU
UBU TUKABA DUSIGAYE IHERUHERU,NAMWE NTEKEREZA
MUKOMEJE UKU TUZASHIDUKA MWATWITSE IGIHUGU!!
NDEKEZI
Ibi ni iby’abagande ntacyo biturebaho. Yirwarize