• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda: Gen. Salim Saleh udacana uwaka na Gen. Kale Kayihura yamusuye aho afungiye
Gen Salim Saleh na Gen Kayihura (iburyo)

Uganda: Gen. Salim Saleh udacana uwaka na Gen. Kale Kayihura yamusuye aho afungiye

Editorial 28 Jun 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Gen Salim Saleh, umuvandimwe wa Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni, yasuye Gen Kale Kayihura wahoze ari umuyobozi mukuru wa Polisi, aho afungiye muri gereza ya gisirikare ya Makindye.

Ku wa Kabiri tariki ya 26 Kamena 2018, nibwo Gen Saleh yabonanye na Gen Kayihura ariko ibyo baganiriye bigirwa ibanga.

Ikinyamakuru Dailymonitor, gitangaza ko amakuru aturuka mu nzego z’umutekano, avuga ko Gen Salim Saleh yabazaga Kayihura ku makuru avuga ko yakoranaga n’igihugu cy’igituranyi na Uganda, ay’ubwicanyi, ishimuta rya hato na hato n’ibindi byaha byagiye bikorwa mu gihugu ubwo yari umukuru w’igipolisi.

Andi makuru iki kinyamakuru gifite, avuga ko Minisitiri w’umutekano Gen Elly Tumwine n’umuyobozi w’ubutasi bwa gisirikare, Brig Abel Kandiho, nabo babonanye na Kayihura mbere y’uko abonana na Salim Saleh.

Andi makuru akaba avuga ko Gen Kayihura yanze kugira icyo avugana n’abo yita abasirikare b’abofisiye b’abana kuri we, ndetse n’ubwo yabazwaga mu iperereza ngo akaba yararyumyeho.

Iki kinyamakuru gitangaza ko kitabashije kuvugana na Gen Salim Saleh, ko cyamuhamagaye kuri telefoni ye igendanwa ngo kigire byinshi kimubaza ku ukubonana kwe na Kayihura, birangira atitabye.

Gen Kayihura yatawe muri yombi   13 Kamena 2018, n’igisirikare cya Uganda kimusanze iwe mu gace ka Lyantonde, ajyanwa i Kampala muri kajugujugu, nyuma ajyanwa gufungirwa muri gereza ya gisirikare ya Makindye.

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig Richard Karemire ubwo yabazwaga impamvu Kayihura amaze ibyumweru birenga bibiri afunze atagezwa imbere y’urukiko, ngo yanze kugira icyo abivugaho, abanyamakuru bakomeje kubimubazaho cyane, ngo yasubije agira ati « Nta cyo mbivugaho».

Aho Kayihura afungiye, ngo icyo yemerewe ni ukutarenga urubaraza rw’inzu afungiyemo, imbere mu cyumba arimo akaba afite televiziyo areba n’ibinyamakuru asoma.

Abo mu muryango we, ngo bemerewe kumuzanira amafunguro ariko ngo kuba bavugana na we mu muhezo ntibabyemerewe, abashinzwe umutekano kuri iyo gereza haba imbere n’inyuma yayo, ngo bakaba bahoza ijisho ku bo mu muryango we, ku buryo ngo ntacyo bavugana cy’ibanga.

Muri Werurwe uyu mwaka, nibwo Perezida Museveni yavanye Gen Kayihura ku mwanya w’umukuru wa Polisi, amusimbuza Okoth Ochola.

N’ubwo ataragezwa imbere y’urukiko, bivugwa ko Kayihura akurikiranyweho ubwicanyi bwakozwe ari umuyobozi wa Polisi, bwanahitanye uwari umuvugizi w’igipolisi, AIGP Andrew Kaweesi, n’ibindi byaha bitandukanye.

2018-06-28
Editorial

IZINDI NKURU

Major Protais Mpiranya umujenosideri wanashyiriweho igihembo cya miliyoni 5 z’amadolari n’America, yahawe  pasiporo ya Uganda

Major Protais Mpiranya umujenosideri wanashyiriweho igihembo cya miliyoni 5 z’amadolari n’America, yahawe  pasiporo ya Uganda

Editorial 20 Mar 2019
Ikinyoma cya Polisi y’uBurundi ku mpunzi za Zebiya zabaga mu Rwanda

Ikinyoma cya Polisi y’uBurundi ku mpunzi za Zebiya zabaga mu Rwanda

Editorial 02 Apr 2018
RD-Congo : Urupfu rwa Semahurungure wakoreraga Kayumba Nyamwasa rutumye Colonel wa FARDC atoroka

RD-Congo : Urupfu rwa Semahurungure wakoreraga Kayumba Nyamwasa rutumye Colonel wa FARDC atoroka

Editorial 09 Jan 2020
BURUNDI : Gihamya ko FDLR iri ku bwinshi mu barinda Perezida Pierre Nkunziza (Yavuguruwe)

BURUNDI : Gihamya ko FDLR iri ku bwinshi mu barinda Perezida Pierre Nkunziza (Yavuguruwe)

Editorial 13 Jun 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Gatatu tariki ya 11 Nyakanga 2018
INKURU NYAMUKURU

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Gatatu tariki ya 11 Nyakanga 2018

Editorial 12 Jul 2018
Meddy yashyize hanze Amashusho y’Indirimbo ye  ‘ NTAWAMUSIMBURA (Lyric Video) yaciye ibintu muri iyi minsi
IMIKINO

Meddy yashyize hanze Amashusho y’Indirimbo ye ‘ NTAWAMUSIMBURA (Lyric Video) yaciye ibintu muri iyi minsi

Editorial 08 Dec 2016
Abayobozi b’inzego z’ibanze bakwiye guhembwa mu rwego rwo guca ruswa- Transparency
Mu Mahanga

Abayobozi b’inzego z’ibanze bakwiye guhembwa mu rwego rwo guca ruswa- Transparency

Editorial 23 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru