Gen Salim Saleh, umuvandimwe wa Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni, yasuye Gen Kale Kayihura wahoze ari umuyobozi mukuru wa Polisi, aho afungiye muri gereza ya gisirikare ya Makindye.
Ku wa Kabiri tariki ya 26 Kamena 2018, nibwo Gen Saleh yabonanye na Gen Kayihura ariko ibyo baganiriye bigirwa ibanga.
Ikinyamakuru Dailymonitor, gitangaza ko amakuru aturuka mu nzego z’umutekano, avuga ko Gen Salim Saleh yabazaga Kayihura ku makuru avuga ko yakoranaga n’igihugu cy’igituranyi na Uganda, ay’ubwicanyi, ishimuta rya hato na hato n’ibindi byaha byagiye bikorwa mu gihugu ubwo yari umukuru w’igipolisi.
Andi makuru iki kinyamakuru gifite, avuga ko Minisitiri w’umutekano Gen Elly Tumwine n’umuyobozi w’ubutasi bwa gisirikare, Brig Abel Kandiho, nabo babonanye na Kayihura mbere y’uko abonana na Salim Saleh.
Andi makuru akaba avuga ko Gen Kayihura yanze kugira icyo avugana n’abo yita abasirikare b’abofisiye b’abana kuri we, ndetse n’ubwo yabazwaga mu iperereza ngo akaba yararyumyeho.
Iki kinyamakuru gitangaza ko kitabashije kuvugana na Gen Salim Saleh, ko cyamuhamagaye kuri telefoni ye igendanwa ngo kigire byinshi kimubaza ku ukubonana kwe na Kayihura, birangira atitabye.
Gen Kayihura yatawe muri yombi 13 Kamena 2018, n’igisirikare cya Uganda kimusanze iwe mu gace ka Lyantonde, ajyanwa i Kampala muri kajugujugu, nyuma ajyanwa gufungirwa muri gereza ya gisirikare ya Makindye.
Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig Richard Karemire ubwo yabazwaga impamvu Kayihura amaze ibyumweru birenga bibiri afunze atagezwa imbere y’urukiko, ngo yanze kugira icyo abivugaho, abanyamakuru bakomeje kubimubazaho cyane, ngo yasubije agira ati « Nta cyo mbivugaho».
Aho Kayihura afungiye, ngo icyo yemerewe ni ukutarenga urubaraza rw’inzu afungiyemo, imbere mu cyumba arimo akaba afite televiziyo areba n’ibinyamakuru asoma.
Abo mu muryango we, ngo bemerewe kumuzanira amafunguro ariko ngo kuba bavugana na we mu muhezo ntibabyemerewe, abashinzwe umutekano kuri iyo gereza haba imbere n’inyuma yayo, ngo bakaba bahoza ijisho ku bo mu muryango we, ku buryo ngo ntacyo bavugana cy’ibanga.
Muri Werurwe uyu mwaka, nibwo Perezida Museveni yavanye Gen Kayihura ku mwanya w’umukuru wa Polisi, amusimbuza Okoth Ochola.
N’ubwo ataragezwa imbere y’urukiko, bivugwa ko Kayihura akurikiranyweho ubwicanyi bwakozwe ari umuyobozi wa Polisi, bwanahitanye uwari umuvugizi w’igipolisi, AIGP Andrew Kaweesi, n’ibindi byaha bitandukanye.