Nkuko twakomeje kubibatangariza mu nkuru zacu zitandukanye , umunsi ku wundi, hakomeje kujya hanze amakuru mashya avuga ku mubano w’u Rwanda na Uganda, aho iki gihugu cy’igituranyi kimaze kuba indiri y’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Ikinyamakuru The Standard cyo muri Kenya cyatangaje ko gifite amakuru yizewe ko abarwanyi bashya batoranywa mu nkambi za Nyakivale na Bweyale Kiryadongo. Izi nkambi ziri gukurwamo aba bagamije guhungabanya umutekano, zibarizwamo abanyarwanda banze gutaha mu rwababyaye abenshi bafite ibyaha bikekaho baba barakoze mu gihe bari mu Rwanda.
Ni mu gihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR, ryatangaje ko sitati y’ubuhunzi ku Banyarwanda, izaba yarangiranye n’itariki ya 31 Ukuboza 2017.
Iki kinyamakuru cyatangaje ko gifite amakuru yizewe aturuka ku bazi iby’uwo mugambi, aho ngo ku wa Gatanu ushize abantu bo muri RNC baherekejwe n’abo mu Rwego rw’Ubutasi bwa Gisirikare muri Uganda, Chieftaincy of Military Intelligence, (CMI) bajyaga mu nkambi ya Nyakivale, bakangurira urubyiruko ku mugaragaro kujya muri uwo mutwe.
Umunyamakuru w’iki kinyamakuru yasuye iyo nkambi y’impunzi zimuhamiriza ko abayobozi biriwe umunsi wose barebamo abakiri bato, bababaza imyirondoro yabo; amazina n’imyaka yabo ndetse babizeza ko bazagaruka. Umwe mu babaruwe wasaga n’utazi ibiri kuba ati “Badusezeranyije ko bazagaruka.”
Uku gufata amazina y’izi mpunzi guhishe byinshi kuko ari umugambi muremure ugamije gusiga icyasha u Rwanda. Bivugwa ko abatajyanywe mu myitozo muri RNC, bafatwa bagakurwa mu nkambi hanyuma hagatangira gukwizwa amakuru ko bashimuswe na Leta y’u Rwanda, bityo rukagaragara nk’igihugu cyinjiriye Uganda kikavogera ubusugire bwayo.
Umwambari wa RNC witwa Rugema Kayumba wavuye muri Norvège aho yari yarahungiye akajya gukorera i Kampala aho ubu ari umuntu wisanga mu rwego rw’Ubutasi rwa Gisirikare muri Uganda, (CMI); ni umwe mu barangaje imbere iki gikorwa cyo gushaka abahungabanya umutekano w’u Rwanda.
Ngo mu gihe cyo gutoranya abajya muri RNC, Rugema akora ubukangurambaga, ibikorwa byose bikayoborwa na Brig. Gen. Abel Kandiho uyobora CMI, akaba ari nawe utanga ibikoresho n’abarinda umutekano muri icyo gihe.
Umugambi wabo ni uwo guhimba amakuru y’itotezwa n’ishimutwa ry’Abanyarwanda baba muri Uganda bakavuga ko rikorwa n’u Rwanda, bakayasakaza mu bitangazamakuru.
Muri ibyo bikorwa byo gushakira RNC abarwanyi, Rugema afatanya n’undi witwa Sande Charles bahimba Mugisha Robert na Maj. (rtd) Habib Mudathir.
Abo bavugwaho gushinga inkambi y’imyitozo y’uwo mutwe mu gace ka West Nile hafi ya Sudani y’Epfo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Uretse aho, hanavugwa indi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo ahitwa Minembwe, yo ihabwa ibiryo, imiti, imbunda n’amafaranga na Leta y’u Burundi bikurikiranwa n’Umugaba Mukuru w’ingabo z’icyo gihugu.
Abarwanya u Rwanda bari mu Minembwe barimo Kanyemera Claude, Ruhinda Bosco, Karemera Alex n’uwitwa Butare.
Uyu mugambi uhishuwe nyuma yaho hari hashize iminsi igera kuri ibiri hatahuwe undi wo gushinja u Rwanda kugirira nabi abaturage barwo bahunze.
Ibinyamakuru byo muri Uganda bimaze igihe byandika inkuru ku mubano w’u Rwanda na Uganda byavuze ko zimwe mu mpunzi z’Abanyarwanda zari mu mugambi wo kugeza ibibazo ku Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, zitabaza ko u Rwanda rwohereza abazihohotera.
Gusa iki kintu cyateye urujijo benshi bibaza uburyo impunzi zitagira uburenganzira bwo gutora zishobora kugana Inteko aho gutabaza Ishami rya Loni rizishinzwe, UNCHR.
Rugema aherutse kwandika kuri Facebook ashimagiza Minisitiri w’Umutekano n’Umuryango wa Perezida Museveni, bikerekana umubano abarwanya Leta y’u Rwanda bafitanye n’ubugetsi bwa Uganda.
Uyu Rugema watorotse igisirikare cy’u Rwanda ari Corporal, afite umugore w’Umuhimakazi witwa Peace Rugema ucuruza ibiribwa i Kampala. Rugema kandi ngo akorana bya hafi na Corporal AbdulKarim Mulindwa uzwi nka Mukombozi ukora muri CMI, umuntu wa hafi w’ibiro bya Col. Abel Kandiho uyobora urwo rwego rw’iperereza.