• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda : Hahishuwe Amakuru Y’impamo Ku Ishingwa Ry’umutwe Wa Gisilikare Wa RNC Ugamije Guhungabanya U Rwanda

Uganda : Hahishuwe Amakuru Y’impamo Ku Ishingwa Ry’umutwe Wa Gisilikare Wa RNC Ugamije Guhungabanya U Rwanda

Editorial 04 Dec 2017 INKURU NYAMUKURU

Nkuko twakomeje kubibatangariza mu nkuru zacu zitandukanye , umunsi ku wundi, hakomeje kujya hanze amakuru mashya avuga ku mubano w’u Rwanda na Uganda, aho iki gihugu cy’igituranyi  kimaze kuba indiri y’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ikinyamakuru The Standard cyo muri   Kenya cyatangaje ko gifite amakuru   yizewe ko abarwanyi bashya  batoranywa mu nkambi za Nyakivale   na   Bweyale Kiryadongo. Izi nkambi   ziri   gukurwamo aba bagamije  guhungabanya umutekano,   zibarizwamo abanyarwanda banze   gutaha mu rwababyaye abenshi bafite   ibyaha bikekaho baba barakoze mu   gihe   bari mu Rwanda.

Ni mu gihe Ishami ry’Umuryango   w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR,   ryatangaje ko sitati y’ubuhunzi ku  Banyarwanda, izaba yarangiranye   n’itariki ya 31 Ukuboza 2017.

Iki kinyamakuru cyatangaje ko gifite   amakuru yizewe aturuka ku bazi   iby’uwo mugambi, aho ngo ku wa   Gatanu ushize abantu bo muri RNC   baherekejwe n’abo mu Rwego   rw’Ubutasi bwa Gisirikare muri   Uganda,   Chieftaincy of Military   Intelligence, (CMI) bajyaga mu nkambi   ya Nyakivale, bakangurira urubyiruko   ku mugaragaro kujya muri uwo mutwe.

Umunyamakuru w’iki kinyamakuru   yasuye iyo nkambi y’impunzi   zimuhamiriza ko abayobozi biriwe   umunsi wose barebamo abakiri bato,   bababaza imyirondoro yabo; amazina   n’imyaka yabo ndetse babizeza ko  bazagaruka. Umwe mu babaruwe   wasaga n’utazi ibiri kuba ati “Badusezeranyije ko bazagaruka.”

Uku gufata amazina y’izi mpunzi   guhishe byinshi kuko ari umugambi   muremure ugamije gusiga icyasha u  Rwanda. Bivugwa ko abatajyanywe mu   myitozo muri RNC, bafatwa bagakurwa   mu nkambi hanyuma hagatangira  gukwizwa amakuru ko bashimuswe na   Leta y’u Rwanda, bityo rukagaragara     nk’igihugu cyinjiriye Uganda  kikavogera  ubusugire bwayo.

Umwambari wa RNC witwa Rugema   Kayumba wavuye muri Norvège aho   yari yarahungiye akajya gukorera i  Kampala aho ubu ari umuntu wisanga   mu rwego rw’Ubutasi rwa Gisirikare   muri Uganda, (CMI); ni umwe mu  barangaje imbere iki gikorwa cyo   gushaka abahungabanya umutekano   w’u Rwanda.

Ngo mu gihe cyo gutoranya abajya muri   RNC, Rugema akora ubukangurambaga,   ibikorwa byose bikayoborwa na Brig.   Gen. Abel Kandiho uyobora CMI, akaba   ari nawe utanga ibikoresho n’abarinda   umutekano muri icyo gihe.

Umugambi wabo ni uwo guhimba   amakuru y’itotezwa n’ishimutwa   ry’Abanyarwanda baba muri Uganda  bakavuga ko rikorwa n’u Rwanda,   bakayasakaza mu bitangazamakuru.

Muri ibyo bikorwa byo gushakira RNC   abarwanyi, Rugema afatanya n’undi   witwa Sande Charles bahimba Mugisha   Robert na Maj. (rtd) Habib Mudathir.

Abo bavugwaho gushinga inkambi   y’imyitozo y’uwo mutwe mu gace ka   West Nile hafi ya Sudani y’Epfo na  Repubulika Iharanira Demokarasi ya   Congo.

Uretse aho, hanavugwa indi mu ntara   ya   Kivu y’Amajyepfo ahitwa   Minembwe, yo   ihabwa ibiryo, imiti,  imbunda   n’amafaranga na Leta y’u   Burundi   bikurikiranwa n’Umugaba   Mukuru   w’ingabo z’icyo gihugu.

Abarwanya u Rwanda bari mu   Minembwe barimo Kanyemera Claude,   Ruhinda Bosco, Karemera Alex   n’uwitwa  Butare.

Uyu mugambi uhishuwe nyuma yaho   hari hashize iminsi igera kuri ibiri   hatahuwe undi wo gushinja u Rwanda  kugirira nabi abaturage barwo bahunze.

Ibinyamakuru byo muri Uganda bimaze   igihe byandika inkuru ku mubano w’u   Rwanda na Uganda byavuze ko zimwe   mu mpunzi z’Abanyarwanda zari mu   mugambi wo kugeza ibibazo ku Nteko   Ishinga Amategeko ya Uganda, zitabaza   ko u Rwanda rwohereza abazihohotera.

Gusa iki kintu cyateye urujijo benshi   bibaza uburyo impunzi zitagira   uburenganzira bwo gutora zishobora  kugana Inteko aho gutabaza Ishami rya   Loni rizishinzwe, UNCHR.

Rugema aherutse kwandika kuri   Facebook ashimagiza Minisitiri   w’Umutekano n’Umuryango wa   Perezida Museveni, bikerekana   umubano abarwanya Leta y’u Rwanda   bafitanye n’ubugetsi bwa Uganda.

Uyu Rugema watorotse igisirikare cy’u   Rwanda ari Corporal, afite umugore   w’Umuhimakazi witwa Peace Rugema   ucuruza ibiribwa i Kampala. Rugema   kandi ngo akorana bya hafi na Corporal   AbdulKarim Mulindwa uzwi nka   Mukombozi ukora muri CMI, umuntu   wa hafi w’ibiro bya Col. Abel Kandiho   uyobora urwo rwego rw’iperereza.

 

 

2017-12-04
Editorial

IZINDI NKURU

Uko RNC yaje guhuhuka, abayoboke bagatatana n’uko Rutabana yaje kwicwa aciwe umutwe

Uko RNC yaje guhuhuka, abayoboke bagatatana n’uko Rutabana yaje kwicwa aciwe umutwe

Editorial 18 Dec 2019
Gicumbi: Ubukene, ubujiji n’indwara byarindimukanye n’ubutegetsi bubi cyane

Gicumbi: Ubukene, ubujiji n’indwara byarindimukanye n’ubutegetsi bubi cyane

Editorial 10 Jul 2024
Madamu Jeannette Kagame yitabiriye Walk to Remember

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye Walk to Remember

Editorial 08 Apr 2018
Burundi: CNDD-FDD mu bikorwa byo gutoteza Kiliziya Gatorika n’Abanyeshuri b’abakongomani

Burundi: CNDD-FDD mu bikorwa byo gutoteza Kiliziya Gatorika n’Abanyeshuri b’abakongomani

Editorial 23 Sep 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Parimehutu yapfushije umwana, uRwanda rupfusha umwanzi
Amakuru

Parimehutu yapfushije umwana, uRwanda rupfusha umwanzi

Editorial 04 Mar 2022
Ibikorwa by’ubukerarugendo bw’u Rwanda byegerejwe Abashinwa binyuze ku rubuga rwa Fliggy
UBUKERARUGENDO

Ibikorwa by’ubukerarugendo bw’u Rwanda byegerejwe Abashinwa binyuze ku rubuga rwa Fliggy

Editorial 06 Dec 2018
u Burundi bwataye muri yombi abakozi b’umuryango International Rescue Committee, IRC
INKURU NYAMUKURU

u Burundi bwataye muri yombi abakozi b’umuryango International Rescue Committee, IRC

Editorial 12 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru