Kuri iki gicamunsi cyo ku wa kabiri tariki ya 21 Ugushyingo 2017, igipolisi cya Uganda kimaze gufunga ibiro by’ikinyamakuru cya Uganda Red Pepper kubera inkuru yasohotse mu kinyamakuru Rushyashya cyo mu Rwanda kiyiziza gutangaza mu cyongereza inkuru cyakuye muri Rushyashya.
Amakuru aturuka I Kampala atugezeho nonaha avuga ko polisi iyobowe na komanda w’igipolisi cy’umujyi wa Kampala CP Franck Mwesigwa ari we wayoboye iki gikorwa cy’iterabwoba cyo gusaka no gufunga ibiro na bamwe mu bakozi ba Red Pepper.
Icyo gikorwa cyakozwe na polisi ishinzwe kurwanya iterabwoba (counter terrorism unit) cyasanze abanyamakuru n’abayobozi ba Red Pepper bari mu nama y’ubwanditsi (editorial meeting) gikusanya ibikoresho byose birimo mudasobwa, telefoni, Ipad, n’inyandiko zose zirebana n’ikinyamakuru cya Red Pepper cyasohotse kuri uyu wambere tariki 20 Ugushyingo, inkuru nyamukura ivuga ku migambi ya leta ya Uganda yo gushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Iyi nkuru yari ifitanye isano niyasotse muri Rushyashya yitwa “Iryavuzwe Riratashye :Uganda Ibaye Indiri Y’abanzi B’u Rwanda”
Amwe mu magambo yari ari muri iyi nkuru yacu avuga ko mu minsi ishize Perezida Museveni yagiranye ibiganiro byihariye n’umujenerali w’umufaransa bava Entebbe State House bajya guhurira Kisozi muri Gomba, iyo nama y’ibanga yarimo Gen (Rtd) Henry Tumukunde na Gen Salim Saleh (Caleb Akandwanaho). Aya makuru avuga ko iyi nama yari iyo kureba uko ingabo z’ubufaransa zakwegera gato hafi y’umupaka w’u Rwanda.
Polisi ya Uganda yifashishije urwandiko rw’urukiko rwa Kampala muri Uganda rwashyizwe hanze uyu munsi tariki ya 21 ugushyingo 2017 rwahaga uruhushya rwo gusaka no gufatira ibikoresho by’ikinyamakuru n’abakozi ba Red Pepper yahageze ihita ifunga imiryango y’ibiro bya Red pepper itangira gusaka ndetse inafunga abakozi bose b’ikinyamakuru.
Muri 2013, leta ya Uganda nabwo yafunze iminsi 11 iki kinyamakuru nyuma yaho gisohoreye ibaruwa ya Gen David Sejusa, wahoze ayobora urwego rw’ iperereza muri Uganda, agaragaza imigambi yo kwica abatavuga rumwe na leta ndetse n’umuryango wa Museveni.
Turakomeza kubakurikiranira ibya Red Pepper
Ubwanditsi