Museveni, Perezida wa Uganda azakira inama ya 13 y’abakuru b’ibihugu bigize umuhora wa Ruguru.
Iyi nama izaba hagati ya 22 na 23 Mata 2016.
Itangazo riva muri Perezidansi ya Uganda riravuga ko ibihugu by’u Rwanda, Kenya, Uganda, Sudani y’Epfo, u Burundi, Ethiopia na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bizitabira iyi nama, nk’uko ikinyamakuru busiweek.com kibigaragaza.
Abayobozi muri iyi nama bazigira hamwe ibyemejwe mu nama nk’iyi iherutse kubera mu Rwanda mu Gushyingo 2015.
Imishinga ibi bihugu bikoresha umuhora wa ruguru byiyemeje igera kuri 14, iyi irimo umuhanda wa gari ya moshi uzahuza Kigali na Mombasa unyuze muri Uganda, uruhombo rw’ibikomoka kuri peteroli ruzahuza Kigali na Eldoret (Kenya) runyuze muri Uganda, umushinga w’ingufu uhuriweho n’ibihugu by’akarere n’indi.
Gusa ibihugu birimo u Burundi na Tanzania, byagiye bigaragaza gushyira ingufu nke mu kwinjira muri iyi mishinga, byo bikavuga ko bishyirwa ku ruhande, naho u Rwanda, Kenya na Uganda byo bikavuga ko ibi bihugu byagaragaje ubushake buke mu kwinjira muri iyi mishinga y’iterambere
Perezida Yoweri Kaguta Museveni
Kugeza ubu nyuma y’aho Perezida John Magufuli wa Tanzania atangiye kuyobora iki gihugu asimbuye Jakaya Kikwete, yashyize ingufu mu gufatanya n’ibihugu bihuriye muri Afurika y’Iburasirazuba.