Ikinyamakuru ‘New Vision’ cyo muri Uganda kigiye gukurikiranwa mu mategeko nyuma y’uruhererekane rw’inkuru cyagiye cyandika kuri Gen. kale Kayihura zimushinja kugira uruhare mu rupfu rw’uwari umuvigizi w’Igipolisi cya Uganda, Andrew Felix Kaweesi.
Muri Werurwe 2017, nibwo Assistant Inspector General of Police (AIGP) Andrew Felix Kaweesi, wari Umuvugizi wa Polisi muri Uganda yicanwe n’umushoferi we ndetse n’uwari ushinzwe kumurinda. Nyuma y’urupfu rwe, Gen Kayihura wayoboraga Polisi, yagiye ashinjwa urupfu rwe ndetse anasabwa ibisobanuro kuri rwo.
Mu mwaka ushize ubwo yashinjjwaga kubigiramo uruhare, aganira na Chimpreports Kayihura yagize ati “Kuki nari kwica Kaweesi? Kubera iki?, njyewe? Gen Kale? Nubwo muntera (itangazamakuru) ibyondo ntibizamfataho. Kubera ko ndi inzirakarengane cyane”.
Ikinyamakuru ‘New Vision’ cya Leta ya Uganda cyagiye gisohora inkuru zishinja Kayihura urupfu rwa Kaweesi, ariko umunsi yagezwaga mu rukiko mu byaha yashinjwe iki ntabwo kigeze kigaragaramo.
Kayihura utemerewe kurenga umujyi wa Kampala atabiherewe uburenganzira, kubera ibyaha bitatu ashinjwa ‘kunanirwa kurinda ibikoresho by’intambara(imbunda), kunanirwa kugenzura imbunda zahawe umutwe wa Flying Squad w’igipolisi n’umutwe w’ubugenzacyaha wa polisi hagati ya 2010 na 2018 no kugira uruhare mu ishimuta no gucyura ku ngufu impunzi z’Abanyarwanda hagati ya 2012 na 2016’; ubwo yagezwaga mu rukiko ntabwo yigeze ashinjwa icyo kwica Kaweesi.
Abamwunganira mu by’amategeko bibumbiye mu rugaga rw’Abavoka KAA (Kampala Associated Advocates), batangaza ko Kayihura yifuza ko iki kinyamakuru cyamushinje ubwicanyi kimusaba imbabazi, kikanyomoza inkuru cyagiye kimwandikaho by’umwihariko kikanamwishyura ibihumbi 300 by’amashilingi ya Uganda kuri buri nkuru y’indishyi z’akababaro.
Nk’uko Chimpreports ibitangaza, ngo mu cyumweru gishize New Vision yasohoye inkuru mu bice bitatu zigaruka ku rupfu rwa Kaweesi, by’ubwihariko kikarugereka kuri Kayihura. Abunganizi be bakaba bavuga ko kimwe n’izindi cyatangaje mbere atari iz’ukuri.
Abatangaga ubuhamya mu nkuru cyasohoye bavuga ko bashinja Kayihura, ngo bitangarije ubwabo ko babikoreshejwe ku gahato ndetse ngo banacurirwa ibimenyetso byo kumushinja.
Ibiganiro byo kuri Telefoni ngo New Vision yatangaje ko aribyo kayihura yagiye agirana n’abishe Kaweesi ubwo bari basoje misiyo, byagaragaye ko nabyo ari ibicurano, mu gihe bigaragara ko Kayihura atigeze yakira izo telefoni zivugwa.
Aba banyamategeko bavuga ko inkuru zose iki kinyamakuru cyagiye cyandika kuri Kayihura zamugizeho ingaruka mu gihe hari ibindi binyamakuru byagiye bizikoresha nka Sunday Vision, Bukedde, Saturday Vision,… zikwirwakwizwa ku mbuga nkoranyambaga n’abantu benshi, bityo ngo abantu ibihumbi bakaba baragiye bazisoma.
Bagira bati “urukuta rwanyu rwa Twitter ubwarwo rukurikirwa n’abasaga ibihumbi 462, ibyo birego byasomwe n’ibihumbi amajana y’abaturage”.
Ibi byaha byashinjwe Kayihura, ngo byateje akababaro n’ ihungabana ku muryango, inshuti n’abavandimwe, bityo bakaba bategeka iki kinyamakuru ko mu minsi itarenze irindwi kigomba kuba cyarangije kunyomoza inkuru zose cyamwanditseho kimusiga icyasha, kumusaba imbabazi ndetse no kumwishyura ibihumbi 300 by’amashilingi ya Uganda kuri buri nkuru y’indishyi y’akababaro, bitaba ibyo kikagezwa imbere y’ubutabera. Ku ruhande rwa ‘New Vision’ nta kintu bari batangaza kuri ibi bavugwaho.
Gen Kale Kayihura w’imyaka 62 y’amavuko, yahoze ari umuyobozi w’igipolisi cya Uganda, muri Werurwe uyu mwaka nibwo Perezida Museveni yamuvanye kuri uyu mwanya amusimbuza Okoth Ochola. Ku buyobozi bwe hakaba haragiye habaho ubwicanyi bwakorewe abayobozi mu nzego zitandukanye barimo n’uyu AIGP Andrew Kaweesi.