• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Uganda ikomeje ibikorwa byo gutera inkunga RNC mu mugambi wayo wo gutera u Rwanda

Uganda ikomeje ibikorwa byo gutera inkunga RNC mu mugambi wayo wo gutera u Rwanda

Editorial 04 Mar 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Uganda ntiyahwemye gushyigikira umutwe w’Iterabwoba wa RNC. Nkuko bisanzwe bizwi RNC ni umutwe w’iterabwoba uyobowe na Kayumba Nyamwasa iteka mu nzozi zabo bahora barota gutera u Rwanda, guhungabanya umutekano w’Abanyarwanda ndetse no kwumva ko bahirika Leta y’u Rwanda. Amakuru yizewe agera kuri Rushyashya ni uko tariki ya 22 Gashyantare 2021, ku ishuri ribanza rya Kyirijjo mu gace k’ubucuruzi ka Kyirijjo, mu Karere ka Kakumiro, abanyamuryango ba RNC bakoze inama yo kuganira ku bibazo byinshi birimo gushinga amaduka yo gukusanya ibiribwa, kwinjiza mu gisirikare cyabo izindi nyeshyamba nshya ndetse no kuziha imyitozo ya gisirikare, kugura imyenda ya gisirikare no guteguza imiryango bakumva ko nibatsinda urugamba bazacyure mu Rwanda imiryango yabo.

Abanyamuryango ba RNC muri iyo nama bagejejweho imyanzuro y’inama y’akarere yabereye muri Paruwasi ya Mitoma, mu gace ka Mwitanzige mu karere ka Kakumiro ku ya 16 Gashyantare 2021, inama yari iyobowe na Munyaneza Emmanuel uzwi ku izina rya Ugirase Richard. Ku isonga ku murongo w’ibyigwa ni ugushyiraho amaduka y’ibiribwa azakoreshwa nk’ikusanyirizo ry’ibiribwa by’ibinyampeke byatanzwe n’abanyamuryango ba RNC. Umwe mu banyamuryango ba RNC uzwi ku izina rya Byamukama ni umucuruzi ucuruza ibiribwa mu kigo cy’ubucuruzi cya Kinena yagizwe umubitsi w’imari yabo ya ntayo . Abanyamuryango basabwe gutangira gutanga umusanzu byihuse mu gihe cy’isarura. buri munyamuryango agomba gutanga byibuze ibiro 50 y’ibigori, n’ibiro 30 y’ibishyimbo n’intwererano y’amafaranga 10,000 y’amashilinjyi akoreshwa aho muri Uganda, ni ukuvug hafi bitatu by’amanyarwanda.

Imyitozo yo kwinjiza mu gisirikare inyeshyamba za RNC kimwe n’abasivili irakorwa mu bice byose by’igihugu cyane cyane mu nkambi z’impunzi, nk’uko amakuru akomeza abitangaza . Abinjira mu gisirikare basabwa kwigurira amakoti yabo y’imbeho, imipira yo kwambara hamwe n’inkweto za bote, mu gihe abanyamuryango bashya b’abasivili bagomba kwerekana amafoto ya pasiporo kugira ngo biyandikishe. Abanyamuryango ba RNC badafite umwuga bahawe inshingano zo gushaka akazi gasanzwe kugirango batange umusanzu w’amafaranga kugirango bashyigikire umutwe wabo witwaje intwaro. Iyi gahunda yo gushaka abakozi igenzurwa n’inzego z’ubutasi za Uganda ziyobowe na CMI iyobowe na Jenerali Majoro Abel Kandiho.

Kayumba Nyamwasa n’umuterankunga we Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, basa n’abihebye kuko gahunda zabo zo guhungabanya u Rwanda zitigeze zishyirwa mu bikorwa kuva kera. Mu rwego rwo gusarura amafaranga menshi mu banyamuryango babo, abafite imitungo nk’amazu n’ubutaka basabwe kubigurisha no gutanga amafaranga muri RNC, ku buryo nibatangira binjiye mu ntambara yo kurwanya leta y’u Rwanda, bagumayo nta kintu kiri inyuma basizeyo cyo gutekerezaho birumvikana ko ari ubwihebe birindimuriyemo burundu.

Umwe mu batanze ibitekerezo yasetse uburyo injiji zishukwa kugurisha imitungo yabo kugira ngo zihaze umururumba wa Kayumba Nyamwasa kuko hirya no hino batanga amafaranga menshi kugira ngo we n’umuryango we bamererwe neza muri Afurika y’Epfo tutibagiwe gutera inkunga butike ze z’ubucuruzi. Sibomana Pierre na Munyaneza Emmanuel abayobozi ba RNC i Kyirijjo mu kagari kazwi ku izina ry’IMBUMBYI Y’ABARASHI bamaze kugurisha imitungo yabo kugira ngo batange urugero rw’Ubwiyahuzi.

Abagore bafite abagabo binjijwe mu gisirikare cya RNC basabwe kwitegura kwimura imiryango yabo hafi y’umupaka y’u Rwanda mu gihe cy’intambara iteganijwe kugira ngo byoroshye guhita bataha ako kanya intambara irangiye. Mbega komedi ishekeje!!!! Kayumba Nyamwasa n’umuterankunga we Museveni ni umushonji ufite umururumba wahumye ibitekerezo bye gusa akomeza gufata abasore bugwate ngo bajye gupfira mu mashyamba ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Mu kwikunda kwe, abanyamuryango be bamugayira ko Kayumba ubwe atarabonwa mu mashyamba ya RDC cyangwa se ngo babone abahungu be n’abakobwa be ku kiwanja (Ku rugamba rwo kwiyahura). Mbese ni Umuyobozi uyoborera urugamba akoresheje iyakure (Online) yibereye muri Afurika y’Epfo.

Umusesenguzi wacu yongeye kwibaza igihe Kayumba ubwe azagurisha umutungo we nkuko arimo kubishuka abanyamuryango be bayobye,ni mugihe mu by’ukuri imisanzu yatanzwe n’abanyamuryango imufasha kwironkera imitungo myinshi no kubaho neza. Ntabwo ari ubwambere inyeshyamba ze za RNC zatsembwe muri RDC nkuko byavuzwe n’abafashwe n’ingabo za Kongo bagashyikirizwa u Rwanda, nka Major Habib Mudathiru n’abandi 31. Uretse ko Kayumba ayoboreshwa inkoni y’icyuma na Museveni uhorana ishyari afitiye igihugu cy’u Rwanda kubera ibyiza kigenda kigeraho uko bwije n’uko bukeye, Kayumba we amwarira kuri ibyo abeshya ko ashoza intambara ku gihugu cy’u Rwanda kugirango akomeze yiyibire abo ayobora buhumyi nka Jenerali w’Imburamukoro

2021-03-04
Editorial

IZINDI NKURU

Imyumvire idahwitse y’Abategetsi b’i Burundi niyo ikuye amata ku munwa Dynamo Basketball Club

Imyumvire idahwitse y’Abategetsi b’i Burundi niyo ikuye amata ku munwa Dynamo Basketball Club

Editorial 12 Mar 2024
Amafoto- Bayobowe n’umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Senegal, Guillaume Serge Nzabonimana,    Abanyarwanda baba muri Mali basuye Amavubi U23

Amafoto- Bayobowe n’umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Senegal, Guillaume Serge Nzabonimana, Abanyarwanda baba muri Mali basuye Amavubi U23

Editorial 28 Oct 2022
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, asanga Abanyarwanda ubwabo bagomba kwikebuka, bakigaya cyane kuko aribo bisenyeye ubumwe n’ Igihugu muw’1994, aho gukomeza gushakira impamvu ku banyamahanga.

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, asanga Abanyarwanda ubwabo bagomba kwikebuka, bakigaya cyane kuko aribo bisenyeye ubumwe n’ Igihugu muw’1994, aho gukomeza gushakira impamvu ku banyamahanga.

Editorial 01 May 2021
APR FC yasinyishije umunyamahanga wa mbere, Nshimirimana Ismael Pitchou uturuka i Burundi

APR FC yasinyishije umunyamahanga wa mbere, Nshimirimana Ismael Pitchou uturuka i Burundi

Editorial 08 Jul 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ni iki kihishe inyuma yo gutinza urubanza rw’umujenosideri Kabuga Félicien?
Amakuru

Ni iki kihishe inyuma yo gutinza urubanza rw’umujenosideri Kabuga Félicien?

Editorial 07 Feb 2022
Umurundi yasimbuye Sezibera ku bunyamabanga bwa EAC
Mu Rwanda

Umurundi yasimbuye Sezibera ku bunyamabanga bwa EAC

Editorial 06 Mar 2016
Koffi Olomide atagerejwe  i Kigali
IMIKINO

Koffi Olomide atagerejwe i Kigali

Editorial 10 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru