• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda ikomeje kuba akarima na gatobero ka Kayumba Nyamwasa

Uganda ikomeje kuba akarima na gatobero ka Kayumba Nyamwasa

Editorial 26 Mar 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Mu gihe mu kwezi gushize habaye inama I Gatuna ihuza igihugu cy’u Rwanda n’ubugande ku italiki ya 21 /02/2020, ibihugu byombi bikemeranya gukora ibishoboka byose ngo umubano wabyo wongere ube nta makemwa, Ubugande bwo bwananiwe kwigobotora Kayumba Nyamwasa, birasa nkibya ya mpyisi ngo ncire ncire akaryoshye mire mire umuriro.

Nta mugayo kuko Kayumba Nyamwasa ajya yigamba abwira inshuti ze zahafi ko avuga rikijyana muri Uganda ndetse ko benshi mubari mu nzego z’umutekano muri Uganda yagize uruhare mu kubavuganira bakazamurwa mu ntera.

Akaba ariyo mpamvu abagize RNC ye muri Uganda bakomeza kwidegembya bakora amanama yo guhimbira ibinyoma u Rwanda.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Werurwe 2020 , abagize RNC ya Kayumba Nyamwasa mu kuyobya uburari bakoze inama ahitwa Kakumiro-Gayaza, bahurira murugo rw’uwitwa Pastor Gashongore Evariste, ufite urusengero rwita Church of God, akaba umumotsi wa Kayumba kuva kera, aho yari yakusanyije abogore bimbura mukoro agahishyi ngo abafate ama liste nk’ ibimenyetso ngo byogushinja u Rwanda ko rwashimushe ngo abagabo babo bakazanwa mu Rwanda.

Ibi byose ababiri inyuma ni ubuyobozi bw’umutwe w’iterabwoba wa RNC, binyuze mu muryango utari uwa leta Self-Worth Initiative washinzwe na Kayumba Nyamwasa na Sulah Nuwamanya Wakabirigi Rutaburingoga afatanyije n’ inshyomotsikazi Prossy Bonabaana wiyemeje gukura ingutiya akayambara ku gahanga ngo arwanye U Rwanda .

Abenshi mu bitabiriye iyo nama ni abantu bashonje babeshye ko bazabajyana I Kampala bakavugira kuma Radiyo batuka u Rwanda maze ngo bakamenyekana ngo imiryango mpuzamahanga ngo ikabamenya ikabafasha. Ibyo byose nibimwe mu maturufu akoreshwa na Sulah na Prossy mu kuroha abantu batagira ingano bangisha igihugu cyabo byakomera bakabitakana cyangwa byaba nabi bakabifungishiriza bagahera mu gihome dore ko bahorana banagendana n’ababa bafite imfunguzo za gereza.

Ikindi gitangaje ni ukuntu Uganda yongeye gukora u Rwanda mu jisho ishimuta abanyarwanda bikorera utwabo muri iki gihugu, ijya kubakorera iyicarubozo ibabaza ibyo batazi.  Nyuma y’uko Uganda yaherukaga guhabwa ukwezi kumwe ko kugenzura ibirego byose ikabifataho umwanzuro wa nyuma, abantu benshi bibwiraga ko ibibazo byose birimo no gushimuta Abanyarwanda no gufungura umupaka bigiye kubona ibisubizo, ariko bisa n’aho igihe kitaragera.

Ibi bishingiye aho Urwego rushinzwe ubutasi mu Gisirikare cya Uganda, rwataye muri yombi Umunyarwanda witwa Ronald Mutarindwa, wari umaze imyaka ibiri n’igice muri Uganda.

Mutarindwa yafashwe ku wa 21 Werurwe 2020 aho yari kunywa icyayi muri Café Javas i Lugogo. Nyuma yo kuburirwa irengero kuri uyu wa gatatu tarikiya 25 Werurwe, CMI  yafashe Mutarindwa imushyira mu modoka imujyana aho yari acumbitse, basaka inzu abamo ariko ntibagira icyo babonamo, nyuma bongera kumusubiza aho afungiye.

Mutarindwa yakoze mu bigo bitandukanye mu Rwanda harimo Sosiyete y’itumanaho ya MTN, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), akaba ari n’umunyamuryango w’’ikigo gishinzwe guteza imbere umwuga w’Ibaruramari mu Rwanda (iCPAR), dore ko ari umubaruramari.

Kugeza ubu ntibaravuga icyo bamushinja umuryango we ufite impungege ku buzima bwe kuko asanzwe arwara indwara ya diabetes n’umuvuduko w’amaraso, urumva ko batangiye kumukorera iyicarubozo ashobora no gupfa nkuko byagiye bigenda kubandi.

2020-03-26
Editorial

IZINDI NKURU

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruratangaza ko rugiye kwitumiriza Kabuga mu rubanza rw’imitungo aregwamo

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruratangaza ko rugiye kwitumiriza Kabuga mu rubanza rw’imitungo aregwamo

Editorial 29 Aug 2023
Burundi: Major Ernest Nimubona wari umujyanama wambere w’umugaba w’ingabo yaburiwe irengero

Burundi: Major Ernest Nimubona wari umujyanama wambere w’umugaba w’ingabo yaburiwe irengero

Editorial 07 Jul 2019
Biratangaje, biranababaje kubona hari abahisemo kugereka ibibazo bya Kongo ku Rwanda, nyamara ntibagire icyo bavuga ku mutwe w’iterabwoba wa FDLR uhungabanya umutekano w’u Rwanda” -Perezida Kagame

Biratangaje, biranababaje kubona hari abahisemo kugereka ibibazo bya Kongo ku Rwanda, nyamara ntibagire icyo bavuga ku mutwe w’iterabwoba wa FDLR uhungabanya umutekano w’u Rwanda” -Perezida Kagame

Editorial 09 Jul 2022
Tumenye  bamwe mu barwanya  Leta y’u Rwanda n’uko bakora ( Igice 15 )

Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda n’uko bakora ( Igice 15 )

Editorial 09 May 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Leta ya Uganda ikomeje gukorera ubuvugizi Tribert Rujugiro, umuterankunga wa RNC imukundisha abaturage b’icyo gihugu
INKURU NYAMUKURU

Leta ya Uganda ikomeje gukorera ubuvugizi Tribert Rujugiro, umuterankunga wa RNC imukundisha abaturage b’icyo gihugu

Editorial 11 Apr 2020
Perezida Kagame na Nkurunziza w’u Burundi bagiye guhurira i Bukavu
POLITIKI

Perezida Kagame na Nkurunziza w’u Burundi bagiye guhurira i Bukavu

Editorial 07 Oct 2019
RNC ikomeje kugira Ihuriro P5 ikimoteri ndetse n’ikusanyirizo ry’ibindi bigarasha
INKURU NYAMUKURU

RNC ikomeje kugira Ihuriro P5 ikimoteri ndetse n’ikusanyirizo ry’ibindi bigarasha

Editorial 25 Nov 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru