Mu gihe mu kwezi gushize habaye inama I Gatuna ihuza igihugu cy’u Rwanda n’ubugande ku italiki ya 21 /02/2020, ibihugu byombi bikemeranya gukora ibishoboka byose ngo umubano wabyo wongere ube nta makemwa, Ubugande bwo bwananiwe kwigobotora Kayumba Nyamwasa, birasa nkibya ya mpyisi ngo ncire ncire akaryoshye mire mire umuriro.
Nta mugayo kuko Kayumba Nyamwasa ajya yigamba abwira inshuti ze zahafi ko avuga rikijyana muri Uganda ndetse ko benshi mubari mu nzego z’umutekano muri Uganda yagize uruhare mu kubavuganira bakazamurwa mu ntera.
Akaba ariyo mpamvu abagize RNC ye muri Uganda bakomeza kwidegembya bakora amanama yo guhimbira ibinyoma u Rwanda.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Werurwe 2020 , abagize RNC ya Kayumba Nyamwasa mu kuyobya uburari bakoze inama ahitwa Kakumiro-Gayaza, bahurira murugo rw’uwitwa Pastor Gashongore Evariste, ufite urusengero rwita Church of God, akaba umumotsi wa Kayumba kuva kera, aho yari yakusanyije abogore bimbura mukoro agahishyi ngo abafate ama liste nk’ ibimenyetso ngo byogushinja u Rwanda ko rwashimushe ngo abagabo babo bakazanwa mu Rwanda.
Ibi byose ababiri inyuma ni ubuyobozi bw’umutwe w’iterabwoba wa RNC, binyuze mu muryango utari uwa leta Self-Worth Initiative washinzwe na Kayumba Nyamwasa na Sulah Nuwamanya Wakabirigi Rutaburingoga afatanyije n’ inshyomotsikazi Prossy Bonabaana wiyemeje gukura ingutiya akayambara ku gahanga ngo arwanye U Rwanda .
Abenshi mu bitabiriye iyo nama ni abantu bashonje babeshye ko bazabajyana I Kampala bakavugira kuma Radiyo batuka u Rwanda maze ngo bakamenyekana ngo imiryango mpuzamahanga ngo ikabamenya ikabafasha. Ibyo byose nibimwe mu maturufu akoreshwa na Sulah na Prossy mu kuroha abantu batagira ingano bangisha igihugu cyabo byakomera bakabitakana cyangwa byaba nabi bakabifungishiriza bagahera mu gihome dore ko bahorana banagendana n’ababa bafite imfunguzo za gereza.
Ikindi gitangaje ni ukuntu Uganda yongeye gukora u Rwanda mu jisho ishimuta abanyarwanda bikorera utwabo muri iki gihugu, ijya kubakorera iyicarubozo ibabaza ibyo batazi. Nyuma y’uko Uganda yaherukaga guhabwa ukwezi kumwe ko kugenzura ibirego byose ikabifataho umwanzuro wa nyuma, abantu benshi bibwiraga ko ibibazo byose birimo no gushimuta Abanyarwanda no gufungura umupaka bigiye kubona ibisubizo, ariko bisa n’aho igihe kitaragera.
Ibi bishingiye aho Urwego rushinzwe ubutasi mu Gisirikare cya Uganda, rwataye muri yombi Umunyarwanda witwa Ronald Mutarindwa, wari umaze imyaka ibiri n’igice muri Uganda.
Mutarindwa yafashwe ku wa 21 Werurwe 2020 aho yari kunywa icyayi muri Café Javas i Lugogo. Nyuma yo kuburirwa irengero kuri uyu wa gatatu tarikiya 25 Werurwe, CMI yafashe Mutarindwa imushyira mu modoka imujyana aho yari acumbitse, basaka inzu abamo ariko ntibagira icyo babonamo, nyuma bongera kumusubiza aho afungiye.
Mutarindwa yakoze mu bigo bitandukanye mu Rwanda harimo Sosiyete y’itumanaho ya MTN, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), akaba ari n’umunyamuryango w’’ikigo gishinzwe guteza imbere umwuga w’Ibaruramari mu Rwanda (iCPAR), dore ko ari umubaruramari.
Kugeza ubu ntibaravuga icyo bamushinja umuryango we ufite impungege ku buzima bwe kuko asanzwe arwara indwara ya diabetes n’umuvuduko w’amaraso, urumva ko batangiye kumukorera iyicarubozo ashobora no gupfa nkuko byagiye bigenda kubandi.