Impuguke n’abakurikiranira hafi ibibazo bya politiki mu karere k’ibiyaga bigari kimwe n’abanyarwanda ubwabo, batangiye kubona nk’ibyo babonye hambere, mu gihe Guverinoma ya Uganda ikomeje kurenga ku masezerano ya Luanda yasinywe hagati ya Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni i Luanda muri Angola, muri Kanama uyu mwaka.
Bitandukanye n’ibiteganywa n’ayo masezerano, Urwego rwa gisirikare rushinzwe ubutasi muri Uganda (CMI) rwakajije umurego mu guta muri yombi, gukorera iyicarubozo no gufunga abanyarwanda ku maherere, utaretse gufasha mu buryo bw’amikoro cyangwa ubwa gisirkare, umutwe wa RNC n’umutwe w’abajenosideri wa FDLR, bagamije kumena amaraso mu Rwanda.
Ku wa 12 Ugushyingo 2001, Ikinyamakuru Daily Monitor cyo muri Uganda cyasohoye inkuru yari ifite umutwe bidashidikanywa uwo wari ugenewe, ugira uti “Nta mpamvu yo gusaba imbabazi, Kagame abwira Museveni”.
Ugucisha make kwa Perezida Kagame nicyo gisubizo yahaye Yoweri Museveni wari umaze kwishyira mu bibazo, ubwo uwahoze ari Minisitiri w’u Bwongereza Ushinzwe Iterambere Mpuzamahanga, Clare Short, yanengaga Perezida wa Uganda ku ibaruwa yamwandikiye ku wa 28 Kanama 2001, amusaba yeruye “inyongera ya miliyoni $139 zirenga ku zindi miliyoni $113 mu nkunga zari zisanzwe”, ubwo Museveni yiteguraga gutera u Rwanda.
Mu magambo ye y’ubushotoranyi, Perezida Museveni yabwiye Clare Short muri iyo baruwa ko akwiye ku mutabara, abeshya ko u Rwanda rufite “abasirikare 100 000 ugereranyije n’abe 40 000 rwateguraga gutera” igihugu cye, bityo akeneye inkunga yihutirwa y’u Bwongereza kugira ngo abashe kuringaniza ingabo ugereranyije n’abasirikare b’u Rwanda yavugaga ko ari benshi.
Museveni ku mpamvu zimwe, yiyumvishaka ko iyo baruwa ye n’amagambo rutwitsi ayikubiyemo biguma ari ibanga rye hamwe n’uwo munyapolitiki w’umwongereza ukomoka muri Ireland. Nyamara uyu mutegetsi w’umunya-Uganda yari afite ikindi kimutegereje.
Madamu Clare Short yabinyujije mu mucyo. Yahise atumira Perezida Kagame na Museveni mu biganiro i Londres, byayobowe na Guverinoma y’u Bwongereza ngo harebwe ikibazo nyakuri Museveni afite.
Kuri Perezida wa Uganda wahoragana imbere ibitekerezo byo gukunda Afurika, ashaka kwigaragaza ku muyobozi wa mbere w’impinduramatwara Afurika yaba yaragize, kubwira ibigize ibaruwa ye umuntu wa gatatu, byongeye umuyobozi w’umunyafurika yari amaze iminsi avuga nabi ku ntumwa y’igihugu cy’igihangange cyanakolonije igihugu cye mu myaka isaga ijana, ryari ishyano rimugwiriye.
Madamu Short yaritonze. Yatanze kopi z’iyo baruwa ku bari bagize itsinda ryagiye mu biganiro bose, ku ruhande rw’u Rwanda na Uganda, na bagenzi be bari kumwe mu nama, ku buryo yahindukiriye Museveni akamubwira ati “iyi baruwa ni mbi bwana Perezida.”
Ugukomeza kwinangira ku biganiro bifunguye ku ibaruwa ye n’ibiyikubiyemo byarakaje Short, wahise asaba ko ahubwo asaba imbabazi Perezida Kagame.
Nk’uko bigaragara muri raporo yasohowe na International Crisis Group (ICG) ku wa 21 Ukuboza 2001, “ibaruwa yo ku wa 28 Kanama yagejeje ahantu Museveni wageragezaga kurwanya ko ibiyikubiyemo biganirwaho kimwe n’amagambo yakoreshejwe, mbere y’uko abwirwa gusaba imbabazi Kagame kandi Minisitiri Short akabimubwirira imbere ye.”
Museveni mu bikorwa bye byo gukomeza gupfobya u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo yita ko “budashoboye mu bijyanye na politiki” mu ibaruwa ye, yahindutse nk’umunyeshuri w’umunyafurika wo mu kinyejana cya makumyabiri, urimo kwirukankira kuregera umuyobozi w’ishuri w’umukoloni, abarwaniye mu kigo.
Mu biganiro by’i Londres, abahuza b’Abongereza bageze ku mwanzuro ko ibirego bya Perezida Museveni ku Rwanda ari ibinyoma bigamije kuyobya uburari ku bikorwa bye by’ubushotoranyi kuri iki gihugu.
Byaje gutuma hemezwa ko abayobozi bombi “bafatanya mu guhangana n’imitwe irwanya ubutegetsi yitwaje intwaro ndetse bakaganira ku masezerano yo guhererekanya amanyabyaha.” Nyamara mu myaka yakurikiye ni uko Museveni atubahirije ingingo n’imwe mu zemeranyijwe i Londres.
Perezida wa Uganda ahubwo yagiye mu mwanya wo kwanga u Rwanda yeruye. Mu myaka hafi makumyabiri ntabwo yigeze acogora.
Guverinoma ye n’inzego z’umutekano zirangajwe imbere n’Urwego rw’Ubutasi bwa gisirikare (CMI), zakomeje gutera inkunga ndetse zigafasha mu buryo bweruye imitwe y’iterabwoba igamije kumena amaraso mu Rwanda, imwe muri yo izwi ni RNC iyobowe na Kayumba Nyamwasa na FDLR igizwe ahanini n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’abandi bashyize imbere ingengabitekerezo ya jenoside.
Museveni yakuyeho urujijo rwose ku mugambi we wo guhungabanya u Rwanda, ubwo muri Werurwe uyu mwaka yemeye ku mugaragaro ko yagiranye ibiganiro n’abayobozi ba RNC barimo n’abadipolomate bayo bakuru, Eugene Gasana na Charlotte Mukankusi.
Mu gihe abantu mu Rwanda no muri Uganda bakomeje gutegereza ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yasinywe hagati y’abakuru b’ibihugu byombi i Luanda muri Angola, niba ibikomeje gushyirwa imbere na Guverinoma ya Uganda n’ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu ariko babyemera, ibikorwa by’ubutegetsi bwa Kampala bizasubiza inyuma uburyo bwose abahuza bagerageza ngo amasezerano agera ku ntego.
Ayo masezerano abumbira hamwe ibibazo byose n’ingingo zashegeshe umubano w’aba baturanyi bombi, harimo n’ingingo y’ingenzi ku mpungenge za Guverinoma y’u Rwanda.
Ni iyo “gukumira ibikorwa byose bigamije guhungabanya ubusugire bw’ikindi gihugu nko gutera inkunga, imyitozo cyangwa imitwe igamije guhungabanya umutekano,” ibintu byagakwiye kugabanya umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.
Nyamara uhereye igihe amasezerano yasinyiwe, abayobozi muri Guverinoma ya Uganda n’ibikoresho byayo mu icengezamatwara bakomeje ibikorwa byo kumvikanisha ko ari nkaho nta kibazo gikomeye gihari uretse icy’umupaka.
Nyamara umupaka waje kuba ikibazo ubwo CMI yatangiraga gutoteza Abanyarwanda bajya cyangwa banyura muri icyo gihugu.
CMI n’Urwego Rushinzwe Iperereza ry’Imbere mu gihugu (ISO) bamaze iminsi bata muri yombi abanyarwanda bakarekurwa ntibagezwe mu rukiko kimwe no gukorera iyicarubozo umubare munini w’inzirakarengane z’Abanyarwanda, ibikorwa bimaze guhitana ubuzima bw’inzirakarengane.
Mu gukomeza kubibasira no kubatoteza, nta kabuza ko ubuyobozi bwa Uganda buba bufunze imiryango ku banyarwanda.
Nyamara u Rwanda ku rundi ruhande rwakoze ibishoboka byose nka guverinoma izirikana inshingano zayo, iburira abaturage bayo kwirinda kujya mu gihugu bashobora guhohotererwa na Guverinoma.
Amasezerano ya Luanda yari ikintu cyo gutangiriraho ndetse Guverinoma ya Uganda yari ikwiye kuyashyira mu bikorwa, aho kuyatesha agaciro mu buryo bwose bushoboka.