• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Uganda: Insoresore zisaga 50 za NRM zatawe muri yombi

Uganda: Insoresore zisaga 50 za NRM zatawe muri yombi

Editorial 14 Jan 2019 Mu Mahanga

Insoresore zisaga 50 zo mu ishyaka NRM riri ku butegetsi muri Uganda, kuri uyu wa Mbere zatawe muri yombi n’igipolisi ubwo zasatiraga ahakorera inteko ishinga amategeko zigiye gusaba Perezidante w’Inteko Ishinga Amategeko, Rebecca Kadaga gusaba u Bwongereza kurekeraho kwivanga mu bibazo bya Uganda.

Igipolisi kiravuga ko aba batawe muri yombi kubera gutegura igikorwa kitemewe n’amategeko.

Izi nsoresore zari ziganjemo izambaye imyambaro y’umuhondo, ibara ry’ishyaka NRM, zari zishyiriye umukuru w’inteko ishinga amategeko urwandiko bamaganamo ikiganiro mpaka giherutse kuba mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza ku bibazo bijyanye na demokarasi, imiyoborere n’iyubahirizwa ry’amategeko muri Uganda.

Bakavuga ko igikorwa cy’abagize inteko ishinga amategeko y’u Bwongereza cyo kwivanga mu bibazo bya politiki bya Uganda bibangamiye ubusugire bw’igihugu.

Iyi nkuru dukesha urubuga Softpower rwegereye Guverinoma ya Uganda iravuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere itsinda ry’abapolisi ryahanganiye bikomeye n’izi nsoresore za NRM ku marembo y’Inteko Ishinga Amategeko zishaka kubonana na Rebecca Kadaga.

Umwe muri izi nsoresore avugana n’itangazamakuru yagize ati: “Ntabwo twaje hano ngo tuzanywe n’ubugizi bwa nabi. Icyo tudashaka ni uko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakoresha abanyamahanga mu kwivanga mu bibazo byacu.”

Undi we yavuze ko u Bwongereza bufite gahunda buhishe zirimo izo kuvoma umutungo kamere wa Uganda.

Nyuma yaho, biravugwa ko ushinzwe itangazamakuru mu nteko, Chris Obore, yaje kubonana n’izo nsoresore hanze y’inteko agashyikirizwa inyandiko yijeje ko ashyikiriza umuyobozi w’inteko.

Umuvugizi wungirije w’igipolisi muri Kampala, ASP Luke Owoyesigire aravuga ko izi nsoresore zisaga 50 zatawe muri yombi zifungiye kuri station ya polisi ya Kampala.

Mu cyumweru gishize abandi basore batatu bo muri NRM batawe muri yombi n’igipolisi bafatiwe kuri ambasade y’u bwongereza bigaragambya ku mpamvu nk’izi.

Muri iki cyumweru gishize kandi nibwo umudepite Dr Paul Williams wo mu bwongereza wari muri icyo kiganirompaka, yavuze ko uko abibona ndetse n’uko abaturage b’u Bwongereza babibona, demokarasi n’ubwisanzure bwa komisiyo y’amatora muri Uganda bibangamiwe n’ubuyobozi bwa Perezida Museveni.

Yavuze ko ubwisanzure n’uburenganzira bw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi nka Depite Robert Kyagulanyi (Bobi Wine) bakomeje gutotezwa ndetse benshi bagakorerwa iyicarubozo abadepite b’u bwongereza nk’inshuti za Uganda bakaba bakeneye amahirwe yo kubiganiraho.

2019-01-14
Editorial

IZINDI NKURU

Burundi: Haribazwa niba abagize ihuriro CNARED bahunze bagiye gutaha

Burundi: Haribazwa niba abagize ihuriro CNARED bahunze bagiye gutaha

Editorial 08 Oct 2019
Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yo kuwa Mbere tariki ya 18/01/2016

Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yo kuwa Mbere tariki ya 18/01/2016

Editorial 21 Jan 2016
“Clarisse Kayisire wiyise Ariane Mukundente, aho gufasha abe kwivana mu bukene n’ibindi bibazo batewe na Jenoside, atanga akayabo mu gushyigikira abajenosideri.” – Umusomyi wa Rushyashya

“Clarisse Kayisire wiyise Ariane Mukundente, aho gufasha abe kwivana mu bukene n’ibindi bibazo batewe na Jenoside, atanga akayabo mu gushyigikira abajenosideri.” – Umusomyi wa Rushyashya

Editorial 06 Jun 2021
Urubyiruko rwatangije gahunda yo gushyigikira Perezida Kagame mu kurwanya ibinyoma n’ibikangisho bya mpatsibihugu

Urubyiruko rwatangije gahunda yo gushyigikira Perezida Kagame mu kurwanya ibinyoma n’ibikangisho bya mpatsibihugu

Editorial 13 Feb 2025

Igitekerezo kimwe

  1. Musengimana Jean Claude Ruhango Mbuye Rugarama
    January 16, 20195:28 am -

    Banange Ebintu Sibyangu

    http://www.musenge50@gmail.com

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Impamvu Uganda yugarijwe n’ubwicanyi butagira gikurikirana
INKURU NYAMUKURU

Impamvu Uganda yugarijwe n’ubwicanyi butagira gikurikirana

Editorial 16 Sep 2018
Umukinnyi Mpuzamahanga w’Umunya-Kenya, Brian Melly, yasinye muri Police Volleyball Club
Amakuru

Umukinnyi Mpuzamahanga w’Umunya-Kenya, Brian Melly, yasinye muri Police Volleyball Club

Editorial 17 Jul 2025
Brazaville : Abanyarwanda bakuriweho sitati y’ ubuhunzi barahigwa bufuni na buhoro
INKURU NYAMUKURU

Brazaville : Abanyarwanda bakuriweho sitati y’ ubuhunzi barahigwa bufuni na buhoro

Editorial 06 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru