• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Uganda : Jenerali Majoro. Don Nabasa wari ushinzwe Special Forces Command, wafatwaga nka Bagosora ,yirukanwe
Jenerali Majoro. Don Nabasa

Uganda : Jenerali Majoro. Don Nabasa wari ushinzwe Special Forces Command, wafatwaga nka Bagosora ,yirukanwe

Editorial 12 Jun 2019 HIRYA NO HINO, Mu Mahanga, POLITIKI

Uwari umukuru w’itsinda ry’umutwe w’ingabo zidasanzwe zirinda umukuru w’igihugu muri Uganda ” the Special Forces Command “SFC, Jenerali Majoro. Don Nabasa, yirukanywe kuri uwo mwanya, asimburwa n’uwari ushinzwe ingabo zirwanira mu kirere Jenerali Majoro. James Birungi. Amakuru ava Uganda avuga ko Jenerali Majoro. Don Nabasa yoherejwe mu ishuri.

Jenerali Majoro James Birungi

Ku wa mbere taliki ya 11 Gashyantare 2019, Jenerali Majoro. Don Nabasa wafatwaga nka Bagosora wo kungoma ya Habyarimana wayoboye u Rwanda, yasubiye muri Propaganda isanzwe ikoreshwa n’abanyapolitiki barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Uganda, Philemon Mateke na Kutesa ibyo batwerera igihugu  cy’URwanda,  Kampala yahisemo kujya igerekaho ibyayinaniye byose.

Itangazamakuru rikaba ryarashyize ahagaragara ibyo uwo Majoro Jenerali. Nabasa  yavuze, aho yagize ati, “Hari abari hanze y’igihugu bashishikajwe no guhungabanya Uganda, ariko kandi banacura umugambi wo kuvanaho ubutegetsi. Abo bantu bo hanze y’igihugu bararebera, kandi ntibifuza ko twatera imbere!”

Mu mvugo yuje ubusahiranda, uyu mujenerali yagize ati, “Dufite Peteroli ahangaha  hakaniyongeraho ubwiza bw’igihugu, ituze iterambere akarusho umutegetsi w’imboneka rimwe. Wenda bakaba batekereza ko umutegetsi w’imboneka rimwe aribyo byaba  bibateza kavuyo.”

Abari bakimara kumva iyo mbwirwaruhame  basigaye bumiwe ariko banishima mu mitwe. Ingabo za UPDF ntizigomba kwivanga kuvuga imbwirwaruhame ya politike, cyane cyane iyo ari Propaganda  cyangwa se imvugo zuje ubusahiranda (sycophantic utterances). Ibyo bihabanye n’itegeko Nshinga ry’igihugu cya Uganda  kimwe n’amategeko agenga ingabo za Uganda, Uganda People’s Defense Forces (UPDF). Kandi nyamara, Nabasa agaragara nkaho abigira abizi ko arimo kwica itegeko rigenga ingabo.

Yari abizi neza ko Umujenerali atakavuga bene ariya magambo yo guhakirizwa kandi abizi neza ko arimo kwica nkana amategeko agenga umwuga we, iki nacyo akaba ari ikindi cyimenyetso simusiga cyigaragaza ukuntu bariya bantu bashinzwe umutekano  barimo Brig Kandiho wa CMI, bakomeje kuroha  mukaga gakomeye  Museveni nkuko ba Col. Bagosora bo kwa Habyarimana mbere ya jenoside yakorewe abatutsi [ 1994]  bacuze umugambi wo kuroha u Rwanda mu icuraburindi bakarasa indege ya Habyarimana kugirango bashore ingabo mu bwicani  babone uko bakora Coup d’etat. Ariwo mugambi abashinzwe umutekano muri  Uganda bari gucurira Museveni.

Mu by’ukuri biragaragaza  ukuntu ubutegetsi bwa National Resistance Movement (NRM) muri rusange buri mu marembera, ikimenyetso simusiga n’akavuyo hamwe no kudakurikiza amategeko ,” nk’uko bigaragarira buri wese.

Mu by’ukuri kuba Jenerali ntibishobora gutuma Don Nabasa arengera amategeko; ahubwo byakabaye bimuzitira kutayarengaho  bityo akaba intangarugero ku zindi ngabo yari akuriye mu rwego rwo kujya zubahiriza amategeko.

2019-06-12
Editorial

IZINDI NKURU

Urubanza mu mizi rwa Ntaganzwa washakishwaga hamwe na Kabuga rwatangiranye inzitizi

Urubanza mu mizi rwa Ntaganzwa washakishwaga hamwe na Kabuga rwatangiranye inzitizi

Editorial 13 Dec 2016
Umujenosideri Anastase Munyandekwe wakiriwe na Perezida Museveni ni muntu ki?

Umujenosideri Anastase Munyandekwe wakiriwe na Perezida Museveni ni muntu ki?

Editorial 03 Aug 2019
Ni gute ikoranabuhanga rifasha Polisi y’u Rwanda gutunganya neza imirimo yayo

Ni gute ikoranabuhanga rifasha Polisi y’u Rwanda gutunganya neza imirimo yayo

Editorial 12 May 2016
“Aho bagejeje batwangisha Inkotanyi niho ngeze nigisha ibyiza byazo” Rachel Mugorewase wakuwe mu mashyamba ya Kongo

“Aho bagejeje batwangisha Inkotanyi niho ngeze nigisha ibyiza byazo” Rachel Mugorewase wakuwe mu mashyamba ya Kongo

Editorial 03 Oct 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

“Gusaba u Rwanda urutonde rw’abo ufunze kugira ngo ubafungure ni ukwigiza nkana”
HIRYA NO HINO

“Gusaba u Rwanda urutonde rw’abo ufunze kugira ngo ubafungure ni ukwigiza nkana”

Editorial 13 Nov 2019
Ese inama ya Luanda iteganyijwe tariki 06 Nyakanga 2022 yaba igiye kuvana ku izima Perezida Félix Tshisekedi wa Kongo, utumva cyangwa wirengagiza imvano y’ibibazo by’igihugu cye?
Amakuru

Ese inama ya Luanda iteganyijwe tariki 06 Nyakanga 2022 yaba igiye kuvana ku izima Perezida Félix Tshisekedi wa Kongo, utumva cyangwa wirengagiza imvano y’ibibazo by’igihugu cye?

Editorial 05 Jul 2022
EAC: Abakuru b’ibihugu bemeye kwihanganira caguwa indi myaka itatu
Mu Rwanda

EAC: Abakuru b’ibihugu bemeye kwihanganira caguwa indi myaka itatu

Editorial 18 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru