• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Uganda : Jenerali Majoro. Don Nabasa wari ushinzwe Special Forces Command, wafatwaga nka Bagosora ,yirukanwe
Jenerali Majoro. Don Nabasa

Uganda : Jenerali Majoro. Don Nabasa wari ushinzwe Special Forces Command, wafatwaga nka Bagosora ,yirukanwe

Editorial 12 Jun 2019 HIRYA NO HINO, Mu Mahanga, POLITIKI

Uwari umukuru w’itsinda ry’umutwe w’ingabo zidasanzwe zirinda umukuru w’igihugu muri Uganda ” the Special Forces Command “SFC, Jenerali Majoro. Don Nabasa, yirukanywe kuri uwo mwanya, asimburwa n’uwari ushinzwe ingabo zirwanira mu kirere Jenerali Majoro. James Birungi. Amakuru ava Uganda avuga ko Jenerali Majoro. Don Nabasa yoherejwe mu ishuri.

Jenerali Majoro James Birungi

Ku wa mbere taliki ya 11 Gashyantare 2019, Jenerali Majoro. Don Nabasa wafatwaga nka Bagosora wo kungoma ya Habyarimana wayoboye u Rwanda, yasubiye muri Propaganda isanzwe ikoreshwa n’abanyapolitiki barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Uganda, Philemon Mateke na Kutesa ibyo batwerera igihugu  cy’URwanda,  Kampala yahisemo kujya igerekaho ibyayinaniye byose.

Itangazamakuru rikaba ryarashyize ahagaragara ibyo uwo Majoro Jenerali. Nabasa  yavuze, aho yagize ati, “Hari abari hanze y’igihugu bashishikajwe no guhungabanya Uganda, ariko kandi banacura umugambi wo kuvanaho ubutegetsi. Abo bantu bo hanze y’igihugu bararebera, kandi ntibifuza ko twatera imbere!”

Mu mvugo yuje ubusahiranda, uyu mujenerali yagize ati, “Dufite Peteroli ahangaha  hakaniyongeraho ubwiza bw’igihugu, ituze iterambere akarusho umutegetsi w’imboneka rimwe. Wenda bakaba batekereza ko umutegetsi w’imboneka rimwe aribyo byaba  bibateza kavuyo.”

Abari bakimara kumva iyo mbwirwaruhame  basigaye bumiwe ariko banishima mu mitwe. Ingabo za UPDF ntizigomba kwivanga kuvuga imbwirwaruhame ya politike, cyane cyane iyo ari Propaganda  cyangwa se imvugo zuje ubusahiranda (sycophantic utterances). Ibyo bihabanye n’itegeko Nshinga ry’igihugu cya Uganda  kimwe n’amategeko agenga ingabo za Uganda, Uganda People’s Defense Forces (UPDF). Kandi nyamara, Nabasa agaragara nkaho abigira abizi ko arimo kwica itegeko rigenga ingabo.

Yari abizi neza ko Umujenerali atakavuga bene ariya magambo yo guhakirizwa kandi abizi neza ko arimo kwica nkana amategeko agenga umwuga we, iki nacyo akaba ari ikindi cyimenyetso simusiga cyigaragaza ukuntu bariya bantu bashinzwe umutekano  barimo Brig Kandiho wa CMI, bakomeje kuroha  mukaga gakomeye  Museveni nkuko ba Col. Bagosora bo kwa Habyarimana mbere ya jenoside yakorewe abatutsi [ 1994]  bacuze umugambi wo kuroha u Rwanda mu icuraburindi bakarasa indege ya Habyarimana kugirango bashore ingabo mu bwicani  babone uko bakora Coup d’etat. Ariwo mugambi abashinzwe umutekano muri  Uganda bari gucurira Museveni.

Mu by’ukuri biragaragaza  ukuntu ubutegetsi bwa National Resistance Movement (NRM) muri rusange buri mu marembera, ikimenyetso simusiga n’akavuyo hamwe no kudakurikiza amategeko ,” nk’uko bigaragarira buri wese.

Mu by’ukuri kuba Jenerali ntibishobora gutuma Don Nabasa arengera amategeko; ahubwo byakabaye bimuzitira kutayarengaho  bityo akaba intangarugero ku zindi ngabo yari akuriye mu rwego rwo kujya zubahiriza amategeko.

2019-06-12
Editorial

IZINDI NKURU

Polisi yohereje abapolisi 70 mu butumwa bw’amahoro muri Sudan y’Epfo

Polisi yohereje abapolisi 70 mu butumwa bw’amahoro muri Sudan y’Epfo

Editorial 17 Mar 2016
Gukumira ibyaha mu Ntara y’Amajyaruguru: Abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe guhanahana amakuru ku gihe

Gukumira ibyaha mu Ntara y’Amajyaruguru: Abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe guhanahana amakuru ku gihe

Editorial 11 Sep 2016
Impamvu yatumye  Me Bernard Ntaganda yongera gutabwa muri yombi

Impamvu yatumye Me Bernard Ntaganda yongera gutabwa muri yombi

Editorial 08 May 2016
Abajenosideri ruharwa Sikubwabo Charles na Ryandikayo bashakishwaga kubera uruhare rwabo muri Jenoside baguye ishyanga

Abajenosideri ruharwa Sikubwabo Charles na Ryandikayo bashakishwaga kubera uruhare rwabo muri Jenoside baguye ishyanga

Editorial 15 May 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Umusore w’imyaka 19 afunzwe akurikiranyweho gutuka Perezida Museveni
Mu Mahanga

Uganda: Umusore w’imyaka 19 afunzwe akurikiranyweho gutuka Perezida Museveni

Editorial 06 Jan 2019
Turamagana Ibirego bya HCR kubera ko U Rwanda ari Ikitegererezo mu Kwita ku Mpunzi n’Abimukira
Amakuru

Turamagana Ibirego bya HCR kubera ko U Rwanda ari Ikitegererezo mu Kwita ku Mpunzi n’Abimukira

Editorial 17 Jul 2025
Ntacyasaza Turahirwa Moses cyatuma Urumogi Rumushora mu Kiguri cy’Urwango
Amakuru

Ntacyasaza Turahirwa Moses cyatuma Urumogi Rumushora mu Kiguri cy’Urwango

Editorial 06 May 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru