Chairman w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri Uganda, Lt. Gen. Andrew Gutti ari kuririra mu myotsi nyuma y’aho muramu we amutekeye umutwe akamutwara agera kuri miliyoni 180 z’Amashilingi nk’uko amakuru agera kuri Spyreports avuga.
Uyu muramu wa Gen. Gutti witwa Odongo John Baptist uri mu myaka 30 kuri ubu ari muri kasho ya Polisi ya Kampala nyuma yo gutabwa muri yombi.
Amakuru aturuka mu nzego zo hejuru agera kuri uru rubuga akaba akomeza avuga ko Gen Gutti yahaye muramu we akazi ko gucunga hotel ye iri ahitwa Moroto mu myaka 3 ishize, akamuha amabwiriza yo kujya ashyira kuri konti miliyoni 5 z’amashilingi buri kwezi y’inyungu.
Amakuru kandi avuga ko Gen Gutti yari yemeranyije na muramu we ko usibye kujya ashyira kuri konti izo miliyoni 5 z’inyungu buri kwezi, yagombaga no kujya yishyura ibindi bintu bikenewe muri hotel, imisoro ndetse no guhemba abakozi.
Uyu mukuru w’urukiko rwa gisirikare kandi urimo no kuburanisha Gen Kale Kayihura, ngo yanategetse umugore we kujya agenzura uko musaza we acunga iyi hotel yabo.
Gusa, ngo nyuma y’amezi atanu Odongo yahamagaye Gen Gutti amubwira ko azajya yishyura miliyoni 60 buri mwaka kuko ngo atashobora kubona miliyoni 5 buri kwezi kubera nawe amafaranga asohora buri munsi, ndetse ngo Gutti arabyemera.
Amakuru rero akaba avuga ko ibi nabyo Odongo yabinaniwe akamara imyaka 3 atishyura kubera ko na muramu we yabaga ahuze buri gihe ari mu kazi ka gisirikare ku buryo yari atarabona umwanya wo kubaza amafaranga ye.
Iyi nkuru irakomeza ivuga ko nyuma yo kumara kwemerera Gen Kayihura gukurikiranwa adafunze kuwa kabiri ushize, Gen Gutti ngo yahise ajya gufatira akaruhuko kuri hotel ye azi ko agomba no gufata amafaranga y’imyaka 3.
Ngo yaje gutungurwa ubwo yahamagaragara Odongo telephone ye nticemo, yahamagara abandi bakozi bakamubwira ko Odongo amaze iminsi atagera no kuri hotel ndetse ko iyi hotel inarimo imyenda myinshi. Ubwo yajyaga kugenzura kuri konti ya banki nabwo ngo yasanze nta kintu kirimo.
Nyuma y’ibi, Gen Gutti ngo yahise asaba umugore we kumuzanira musaza we yaba ari muzima cyangwa ari umupfu. Bikavugwa ko Gen Gutti yakurikiranye telephone ya Odongo akaza kumufatira muri gare ya Arua aho yageragezaga guhungira muri Sudani y’Epfo atabwa muri yombi ashyikirizwa polisi aho akurikiranweho ibyaha bibiri birimo ubutekamutwe.
Lille
Umunsi bazacukumbura ibyanyu ,muzasanga murimo kurira? Uzi ko wagirango muri Abaganda? Muzi amakuru yabo kurusha ay iwanyu kandi na hano arahari!!!
Carefulllllll.
Sema Halelua
Gwe, Olimusilu,oba? Ebyobigambo Oyogedde Onyoma Ekyinyamahulile Kyaffe Olimulamu?
Ubwo Ari Muramuwe Aramubabarira
RUGENDO
RUSHYASHYA IYI NKURU IMARIYE IKI ABANYARWANDA??
MWAGIYE MWANDIKA INKURU AHO KWANDIKA IBIHUHA!!
KUKI MUCUKUMBURA IBITADUFIYE UMUMARO?????
kuburanisha kayihura nibyo bitumye mwandika amateshwa!!!
ndashaka kuzabonana exc president Kagame nkavuga kunkuru
mwandika !!