Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yavuze ko igihe kigeze ngo areke kugirira impuhwe abanyabyaha kuko bamaze gukaza umurego no kumva ko kwica abantu babifitiye uburenganzira bityo nawe ngo agiye gufata bamwe abice bamanitse kugira ngo babere abandi urugero.
Museveni yatangaje ibi kuri uyu wa Kane tariki 18 Mutarama 2018, I Kampala kuri Gereza ya Luzira ubwo yari yitabiriye umuhango wo gusoza ingando z’abacungagereza bari bamazemo iminsi bahabwa amasomo ajyanye no gucunga amagereza.
Perezida Museveni yavuze ko abanyabyaha bakomeje kumukerensa bagakomeza kwica abantu kubw’uko atajyab ashyira mu bikorwa ibihano biba bibagenewe ati ‘Tugiye kumanika bake’ kugira ngo babere abandi urugero
Yagize ati “Ndakeka kuba umunyempuhwe cyane ni ikibazo. Abo banyabyaha akenshi bakeka ko bafite uburenganzira bwo kwica abantu, rero ndakeka ngiye kubyigaho gake ubundi nkagira bamwe manika”
Yakomeje agira ati “Iyo urebye uburyo bica abantu, bakeneye isom. twaraborohereje cyane. Ndakeka barabyumvishe nabi”
Imfungwa zaherukaga guhanishwa iki gihano cyo kumanikwa mu mwaka w’1999 aho abagera kuri 28 icyo gihe bamanitswe bakicwa. Ibintu byakomeje gushimwa n’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri Uganda.