• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda: Mwesigye aragaragaza ukuntu Museveni ari kugana aha Kaddafi

Uganda: Mwesigye aragaragaza ukuntu Museveni ari kugana aha Kaddafi

Editorial 08 Jan 2018 INKURU NYAMUKURU

Uwahoze ari Minisitiri w’ubuhinzi muri Uganda Hope Mwesigye aragaragaza ukuntu Perezida Yoweri Kaguta Museveni ari kugana aha Colonel Muammar Gaddafi wayoboye Libya ariko akaza kuva ku butegetsi abaturage bamuhiritse!

Amakuru dukesha ikinyamakuru The Observer cyandikirwa muri Uganda agaragaza yuko ayo magambo madamu Mwesigye, yavugiye Rukiga mu cyumweru gishize, yari afite ishingiro n’uburemere bugomba kudafatwa mu buryo bworoheje.

Mwesigye wigeze no kuba umudepite uhagarariye abagore ba Kabale mu nteko nshingamategeko ya Uganda avuga yuko igikorwa cya Perezida Museveni cyo guhindura itegeko nshinga hagakurwaho ingingo ibuza umuntu urengeje imyaka 75 kwiyamamariza umwanya wa Perezida ari ukwitegurira kuzategeka Uganda ubuzima bwe bwose nk’uko Kaddafi muri Libya yabitekerezaga ariko akaza guhirikwa n’abo yakekagaga ko bamushyigikiye!

Hope Mwesigye avuga yuko Museveni yahaye ruswa abadepite ngo bakureho ingingo yamubuzaga gukomeza kugundira ubutegetsi birakunda. Ngo Museveni  ubu abona abaturage ba Uganda bicecekeye akagira ngo nta kibazo, ngo ariko mu by’ukuri bararakaye ku buryo umunsi uwo ariwo wose bamuturikana nk’ikirunga akaba nka Kaddafi.

Kaddafi wategetse Libya imyaka 42 byari bizwi yuko akunzwe n’abaturage be ariko imyigaragabyo y’abo baturage iza kumuhirika ku butegetsi muri Kanama 2011. Mu Kwakira muri uwo mwaka wa 2011 umutwe wari wishyize hamwe ngo Kaddafi ave ku butegetsi (National Transitional Council) waje kumukacira umwica urupfu rubi cyane. Mwesigye akavuga yuko na Museveni arya ari menge kuko agana inzira ya Kaddafi.

Hope Mwesigye ni muramu wa Amama Mbabazi wigeze kuba umuntu wa hafi cyane na Perezida Museveni ku buryo yigeze no kumubera Minisitiri w’intebe. Muri 2016 Mbabazi yasabye Museveni kumureka akazaba ariwe wiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika barabipfa. Ubu Mbabazi ari muri opozisiyo iryanya ubutegetsi bwa Museveni.

Casmiry Kayumba

 

2018-01-08
Editorial

IZINDI NKURU

Umusizi Innocent Bahati ntiyarigishijwe, yagiye mu mitwe iharanira guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Umusizi Innocent Bahati ntiyarigishijwe, yagiye mu mitwe iharanira guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Editorial 16 Feb 2022
Perezida Kagame  yatangije  Inama y’Igihugu y’Umushyikirano avuga aho ubuzima bw’Igihugu buhagaze

Perezida Kagame  yatangije  Inama y’Igihugu y’Umushyikirano avuga aho ubuzima bw’Igihugu buhagaze

Editorial 18 Dec 2017
Imodoka zitwaye imirambo y’abasirikari b’Afrika y’Epfo n’abakomerekeye ku rugamba muri Kongo iragezwa iwabo inyuze mu Rwanda igana Entebbe muri Uganda

Imodoka zitwaye imirambo y’abasirikari b’Afrika y’Epfo n’abakomerekeye ku rugamba muri Kongo iragezwa iwabo inyuze mu Rwanda igana Entebbe muri Uganda

Editorial 07 Feb 2025
Perezida Kagame yifurije Boris Johnson gukira vuba #COVID19

Perezida Kagame yifurije Boris Johnson gukira vuba #COVID19

Editorial 08 Apr 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

France 24 yongeye kotswa igitutu kubera ifoto y’abasirikare b’u Rwanda
ITOHOZA

France 24 yongeye kotswa igitutu kubera ifoto y’abasirikare b’u Rwanda

Editorial 13 Sep 2018
Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 10 )
ITOHOZA

Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 10 )

Editorial 26 Mar 2016
Abatuye muri Musanze basabwe kudahishira abanyabyaha
Mu Mahanga

Abatuye muri Musanze basabwe kudahishira abanyabyaha

Editorial 12 May 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru