• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Uganda: Ni iki cyihishe inyuma y’ingendo bivugwa ko Kayumba Nyamwasa akunze gukorera muri Uganda?

Uganda: Ni iki cyihishe inyuma y’ingendo bivugwa ko Kayumba Nyamwasa akunze gukorera muri Uganda?

Editorial 06 Nov 2017 ITOHOZA

Amakuru atandukanye amaze iminsi atangazwa n’itangazamakuru ryo muri Uganda nka Chimpreports ndetse na Spyreports, aravuga ko Kayumba Nyamwasa, utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda yaba akunze gukorera ingendo muri Uganda ndetse afitanye umubano ukomeye n’abayobozi ba Uganda.

Inkuru yasohotse ku rubuga Spyreports kuri uyu wa kane itangira ivuga ko Kayumba Nyamwasa yavukiye mu Rwanda agakurira mu nkambi y’impunzi muri Uganda, akaba afite impamyabumenyi mu mategeko yakuye muri Kaminuza ya Makelele. Bongeraho ko yaje kwifatanya na NRM mu rugamba rwo kubohoza Uganda mu 1986 ndetse muri za 90 akaba yari umusirikare mukuru mu ngabo za Uganda.

Uru rubuga muri iyi nkuru rwakomeje ruvuga ko hari amakuru y’uko Gen. Kayumba Nyamwasa afitanye umubano wa hafi n’abayobozi muri Uganda, ndetse ko ajya ajya i Kampala agakorana inama n’abantu be agasubira mu nzu ya gisirikare aba acumbikiwemo.

Ikinyamakuru Chimpreports cyo mu nkuru yacyo yo kuwa 30 Ukwakira, aho cyavugaga ko ari iperereza cyakoze, cyavuze ko ibi bintu bitashimishije u Rwanda.

Ese kuba abayobozi ba Uganda baba bakorana n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda byaba bisobanuye iki ku bayobozi b’u Rwanda?

Usibye kuba Nyamwasa ajya muri Uganda, Chimpreports ikomeza ivuga ko hari n’amakuru avuga ko rimwe na rimwe Nyamwasa iyo agiye muri Uganda hari agatsiko k’abarwanyi ba FDLR abonana nako. .

Ku rundi ruhande, urubuga rwa Spyreports rukomeza ruvuga ko, inshuti magara ya Kayumba Nyamwasa yitwa Noble Marara, wahoze mu mutwe ushinzwe kurinda perezida Kagame akaba aba mu buhungiro ndetse ari umwe mu baherutse gushinga umutwe witwa Rwandese Revolutionary Movement, muri iki cyumweru, ngo yanditse ashima Uganda kuba imaze iminsi ikurikirana abapolisi bashinjwa ibyaha bitandukanye birimo gucyura impunzi z’Abanyarwanda ku ngufu.

-8570.jpg

Noble Marara

Noble Marara wari inkoramutima ya Kayumba, wayoboraga ikinyamakuru Inyenyerinews gikunze gusebya Leta y’u Rwanda n’ubuyobozi bwayo, aherutse gusezera avuga ko agiye muyindi mirimo ikomeye kuri ubu niwe muvugizi wa RRM, ufite ubufatanye bukomeye na People Salvation Movement (Mouvement pour le Salut du Peuple), ya Diane Shima Rwigara bise u Urugaga rw’Agakiza ka Rubanda. kuri ubu uyu mutwe niwo ubavuga ko bateganya gukoresha ibikorwa by’iterabwoba mu Rwanda, uyu mutwe urimo n’umuhanzi Sankara n’abandi bayoboke ba RNC Ishaje bagera kuri 18 baba mubihugu by’uburayi baherutse kwitandukanya na Kayumba Nyamwasa. Noble Marara avuga ko uyu mutwe bashinze watangije urugamba rwa demokarasi rwo kurwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda.

-8569.jpg

Kayumba Nyamwasa

Mu minsi ishize, nibwo bamwe mu bayobozi mu gipolisi cya Uganda ndetse n’Umunyarwanda wakekwagaho ibikorwa by’ubutasi muri Uganda, batawe muri yombi ndetse bagezwa imbere y’urukiko bituma havuka umwuka mubi wiswe intambara y’ubutita hagati ya Uganda n’u Rwanda.

Kuva icyo gihe nta munsi ushira itangazamakuru ryo muri Uganda ridakoze inkuru zigonganisha ibihugu byombi ku buryo umuntu yakwibaza ikibyihishe inyuma.

Mu 2011 nibwo Kayumba Nyamwasa, wigeze kuba Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda, yakatiwe adahari n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare , gufungwa imyaka 24 no kwamburwa impeta zose za gisirikare, rumuhamije ibyaha birimo kurema umutwe w’iterabwoba, kubangamira umutekano w’igihugu, kubiba amacakubiri no gutoroka igisirikare.

2017-11-06
Editorial

IZINDI NKURU

CP Kabera yagizwe Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu

CP Kabera yagizwe Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu

Editorial 30 Oct 2018
Ibihugu byo muri EAC n’Ibiyaga Bigari nibyo bicumbikiye abantu benshi bakoze Jenoside

Ibihugu byo muri EAC n’Ibiyaga Bigari nibyo bicumbikiye abantu benshi bakoze Jenoside

Editorial 16 Apr 2018
Bagitifu bakomeje gutabwa muri yombi kubera Amanyanga ya Ruswa no gukoresha  Impapuro mpimbano batanga Amasoko

Bagitifu bakomeje gutabwa muri yombi kubera Amanyanga ya Ruswa no gukoresha Impapuro mpimbano batanga Amasoko

Editorial 08 Jun 2017
Abanyamakuru Jean Bosco Gasasira wabaga munzu y’abasazi muri Suede, Kabonero na Didas Gasana b’Umuseso bagaruwe Kampala mu bikorwa byo kurwanya u Rwanda

Abanyamakuru Jean Bosco Gasasira wabaga munzu y’abasazi muri Suede, Kabonero na Didas Gasana b’Umuseso bagaruwe Kampala mu bikorwa byo kurwanya u Rwanda

Editorial 25 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bitangiye kugaragara yuko nta Jammeh wa Gambia nta Nkurunziza w’u Burundi
POLITIKI

Bitangiye kugaragara yuko nta Jammeh wa Gambia nta Nkurunziza w’u Burundi

Editorial 13 Dec 2016
Tomas Nahimana na Politiki ye y’ikinyoma
POLITIKI

Tomas Nahimana na Politiki ye y’ikinyoma

Editorial 18 Jun 2016
Hagati yikipe ya Gicumbi FC, Heroes FC, Amagaju FC na Etoile de l’Est harara hamenyekanye amakipe abiri azakina ikiciro cya mbere 2021-2022
Amakuru

Hagati yikipe ya Gicumbi FC, Heroes FC, Amagaju FC na Etoile de l’Est harara hamenyekanye amakipe abiri azakina ikiciro cya mbere 2021-2022

Editorial 12 Oct 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru