• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda: ni mpamvu ki ibinyoma ku Rwanda bikomeje kwiyongera?

Uganda: ni mpamvu ki ibinyoma ku Rwanda bikomeje kwiyongera?

Editorial 21 Nov 2017 INKURU NYAMUKURU

Nyuma y’inkuru nyinshi tugenda tubagezaho zigaragaza uburyo leta ya Uganda ikomeje gushaka guteza umutekano muke n’urujijo mu Rwanda, ubu noneho hadutse igihuha kivuga ko umugande yashimutiwe mu Rwanda.

Amakuru twatohoje neza aravuga ko umugande witwa Justus Tweyogyere yinjiye ejo taliki ya 20 Ugushyingo 2017 afite amafaranga agera kuri miliyoni mirongo 36. Yinjira ku ruhande rw’u Rwanda k’umupaka wa Gatuna, ntiyagaragaje ayo mafaranga ku nzego zibishinzwe nkuko amabwiriza ya Banki Nkuru y’u Rwanda abivuga mu gihe utwaye amafaranga arenze amadolari 10,000.

Amaze kubitsa aya mafaranga muri Banki y’Abaturage ishami ryayo riri ku mupaka wa Gatuna, Polisi yamusabye gutanga ibisobanuro kubera ko atari yubahirije itegeko, asobanura ko amafaranga yari afite arayo akoresha mu kazi akora k’ubuvunjayi. Yavuze ko abitsa hano amanyarwanda, bagenzi banjye b’i Kigali bakampa amadorali tugakora ubucuruzi hagati ya Kabale, Gatuna/Katuna na Kigali.”

Polisi yamusabye kwerekana ibiro by’ivunjisha (Forex Bureau) bakorana nabyo I Kigali nkuko yabisobanuye, araza arabyerekana ndetse polisi igenzura impapuro z’amafaranga yari afite isanga nta kibazo kirimo.

Nyuma yo gutanga ibisobanuro, Polisi yaramuherekeje muri Gare ya Nyabugogo, aho yafatiye imodoka imusubizayo. Mu masaha ya nyuma ya saa sita akaba aribwo yambutse asubira Uganda, akaba ari mu kazi ke nk’uko bisanzwe.

Nyirubwite akaba yitangarije ko polisi itigeze imufunga ahubwo ko yamwegereye ikamwaka ibisobanuro. Umuntu akaba yakwibaza aho ibinyamakuru byo muri Uganda byashingiye bitangaza ko yashimuswe?

Ishami rishinzwe iperereza ku mari mu Rwanda (Financial intelligence Unit) ryashyizeho amabwiriza agamije kugena ingano y’amafaranga (cash) cyangwa inyandiko mvunjwafaranga bitemerewe kwambutswa umupaka byinjizwa cyangwa bisohorwa mu Rwanda.

Nk’uko bigaragara muri ayo mabwiriza N° 01/2017 yo kuwa 2 Ukwakira 2017 y’Ishami rishinzwe iperereza ku mari yerekeye imenyekanisha ry’amafaranga ku mupaka (yasohotse mu igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda No. 40 yo ku itariki ya 2 Ukwakira 2017), mu ngingo yayo ya gatatu havugwamo ko ingano y’amafaranga cyangwa agaciro k’impapuro mvunjwafaranga byemerewe kuvanwa cyangwa kwinjizwa ku butaka bw’u Rwanda nyirabyo atarinze kubimenyekanisha ari amadolari y’Amerika atarenga ibihumbi icumi (10,000 USD) cyangwa iyo ngano mu bundi bwoko bw’amafaranga.

Ntawashidikanya ko ibinyoma ku Rwanda bikomeje gutangazwa n’ibinyamakuru byo muri Uganda hari abantu babiri inyuma bagamije guharabika isura y’u Rwanda.

Amakuru twatohoje tukanatangaza mu nkuru zabanje nuko bamwe muri abo bari muri leta ya Uganda.

Tuzakomeza kubakurikiranira amakuru hagati ya Uganda n’u Rwanda.

Ubwanditsi.

2017-11-21
Editorial

IZINDI NKURU

Ese inama ya Luanda iteganyijwe tariki 06 Nyakanga 2022 yaba igiye kuvana ku izima Perezida Félix Tshisekedi wa Kongo, utumva cyangwa wirengagiza imvano y’ibibazo by’igihugu cye?

Ese inama ya Luanda iteganyijwe tariki 06 Nyakanga 2022 yaba igiye kuvana ku izima Perezida Félix Tshisekedi wa Kongo, utumva cyangwa wirengagiza imvano y’ibibazo by’igihugu cye?

Editorial 05 Jul 2022
Hitezwe iki ku nama hagati ya Perezida Kagame na Museveni ibera I Gatuna kuri uyu wa Gatanu

Hitezwe iki ku nama hagati ya Perezida Kagame na Museveni ibera I Gatuna kuri uyu wa Gatanu

Editorial 20 Feb 2020
Umugambi wa Leta y’Uburundi mu biganiro by’amahoro byitabiriwe na Agathon Rwasa ahagarariye abarwanya Leta kandi ayikorera

Umugambi wa Leta y’Uburundi mu biganiro by’amahoro byitabiriwe na Agathon Rwasa ahagarariye abarwanya Leta kandi ayikorera

Editorial 29 Nov 2017
UMUGAMBI WO GUSIGA FPR INKOTANYI ICYAHA CYA JENOSIDE  WAPFUBYE UGITEGURWA

UMUGAMBI WO GUSIGA FPR INKOTANYI ICYAHA CYA JENOSIDE  WAPFUBYE UGITEGURWA

Editorial 15 May 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Igisirikare cya Uganda kirimo gutera mu ngo z’Abanyarwanda gisaka imbunda
INKURU NYAMUKURU

Igisirikare cya Uganda kirimo gutera mu ngo z’Abanyarwanda gisaka imbunda

Editorial 25 Feb 2019
Inama yahurije i Bujumbura Abakuru b’Ibihugu byo muri aka karere, nta kintu itubwiye” – Patrick Muyaya.
Amakuru

Inama yahurije i Bujumbura Abakuru b’Ibihugu byo muri aka karere, nta kintu itubwiye” – Patrick Muyaya.

Editorial 08 Feb 2023
Judi Rever yajyanye mu nkiko inzu y’ubwanditsi yanze gusohora igitabo cye gipfobya Jenoside
HIRYA NO HINO

Judi Rever yajyanye mu nkiko inzu y’ubwanditsi yanze gusohora igitabo cye gipfobya Jenoside

Editorial 25 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru