Nyuma y’inkuru nyinshi tugenda tubagezaho zigaragaza uburyo leta ya Uganda ikomeje gushaka guteza umutekano muke n’urujijo mu Rwanda, ubu noneho hadutse igihuha kivuga ko umugande yashimutiwe mu Rwanda.
Amakuru twatohoje neza aravuga ko umugande witwa Justus Tweyogyere yinjiye ejo taliki ya 20 Ugushyingo 2017 afite amafaranga agera kuri miliyoni mirongo 36. Yinjira ku ruhande rw’u Rwanda k’umupaka wa Gatuna, ntiyagaragaje ayo mafaranga ku nzego zibishinzwe nkuko amabwiriza ya Banki Nkuru y’u Rwanda abivuga mu gihe utwaye amafaranga arenze amadolari 10,000.
Amaze kubitsa aya mafaranga muri Banki y’Abaturage ishami ryayo riri ku mupaka wa Gatuna, Polisi yamusabye gutanga ibisobanuro kubera ko atari yubahirije itegeko, asobanura ko amafaranga yari afite arayo akoresha mu kazi akora k’ubuvunjayi. Yavuze ko abitsa hano amanyarwanda, bagenzi banjye b’i Kigali bakampa amadorali tugakora ubucuruzi hagati ya Kabale, Gatuna/Katuna na Kigali.”
Polisi yamusabye kwerekana ibiro by’ivunjisha (Forex Bureau) bakorana nabyo I Kigali nkuko yabisobanuye, araza arabyerekana ndetse polisi igenzura impapuro z’amafaranga yari afite isanga nta kibazo kirimo.
Nyuma yo gutanga ibisobanuro, Polisi yaramuherekeje muri Gare ya Nyabugogo, aho yafatiye imodoka imusubizayo. Mu masaha ya nyuma ya saa sita akaba aribwo yambutse asubira Uganda, akaba ari mu kazi ke nk’uko bisanzwe.
Nyirubwite akaba yitangarije ko polisi itigeze imufunga ahubwo ko yamwegereye ikamwaka ibisobanuro. Umuntu akaba yakwibaza aho ibinyamakuru byo muri Uganda byashingiye bitangaza ko yashimuswe?
Ishami rishinzwe iperereza ku mari mu Rwanda (Financial intelligence Unit) ryashyizeho amabwiriza agamije kugena ingano y’amafaranga (cash) cyangwa inyandiko mvunjwafaranga bitemerewe kwambutswa umupaka byinjizwa cyangwa bisohorwa mu Rwanda.
Nk’uko bigaragara muri ayo mabwiriza N° 01/2017 yo kuwa 2 Ukwakira 2017 y’Ishami rishinzwe iperereza ku mari yerekeye imenyekanisha ry’amafaranga ku mupaka (yasohotse mu igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda No. 40 yo ku itariki ya 2 Ukwakira 2017), mu ngingo yayo ya gatatu havugwamo ko ingano y’amafaranga cyangwa agaciro k’impapuro mvunjwafaranga byemerewe kuvanwa cyangwa kwinjizwa ku butaka bw’u Rwanda nyirabyo atarinze kubimenyekanisha ari amadolari y’Amerika atarenga ibihumbi icumi (10,000 USD) cyangwa iyo ngano mu bundi bwoko bw’amafaranga.
Ntawashidikanya ko ibinyoma ku Rwanda bikomeje gutangazwa n’ibinyamakuru byo muri Uganda hari abantu babiri inyuma bagamije guharabika isura y’u Rwanda.
Amakuru twatohoje tukanatangaza mu nkuru zabanje nuko bamwe muri abo bari muri leta ya Uganda.
Tuzakomeza kubakurikiranira amakuru hagati ya Uganda n’u Rwanda.
Ubwanditsi.