• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»ITOHOZA»Uganda: Nixon Karuhanga ushinjwa gushimuta Joel Mutabazi, ibye byose byashyizwe hanze

Uganda: Nixon Karuhanga ushinjwa gushimuta Joel Mutabazi, ibye byose byashyizwe hanze

Editorial 03 Jun 2018 ITOHOZA

Ofisiye mu gipolisi cya Uganda, Abby Kitagenda yatawe muri yombi ku wa Mbere tariki ya 28 Gicurasi 2018, ahaswe ikiboko n’abashinzwe iperereza mu gisirikare cya Uganda, avuga iby’amabwiriza bahabwaga na SSP Nixon Karuhanga , ubu ufunzwe ashinjwa gushimuta Joel Mutabazi.

Nk’uko ikinyamakuru Spyreports kibitangaza, Abby Kitagenda yatangaje ko SSP Nixon Karuhanga ariwe wabahaga amabwiriza yo kwica no gushimuta ababaga bashaka kubangamira gahunda ze.

Iki kinyamakuru gitangaza ko uyu mupolisi yavuze n’akari imurori ubwo yahatwaga ikiboko, mu rwego rwo kwanga ko akomeza gukorerwa iyicarubozo n’urwego rwa gisirikare rushinzwe iperereza, ahitamo kumena amabanga, avuga ko ibyo bakoraga byose byabaga ari ku mabwiriza bahawe na SSP Nixon Karuhanga Agasirwe.

Yagize ati “icyo mugomba kumenya ni uko nakoze ibyo nakoze byose ku mabwiriza nahabwaga aturutse ku bankuriye, nizeye ko mwumva neza icyo nshatse kuvuga ‘amabwiriza aturutse ibukuru”.

Yakomeje avuga ko abo bicaga, ibyo bibaga ndetse n’abo bashimutaga barimo na Joel  Mutabazi,… ngo byakorwaga ku bw’amabwiriza yabaga avuye ibukuru.

Abby Kitagenda avuga ko ari we wahagaritse imodoka yari itwaye AIGP Kaweesi, imaze guhagarara abicanyi bahera ko barasa Kaweesi n’abo bari kumwe.

Nyuma y’aya makuru yatanzwe n’uyu mupolisi, mu byaha SSP Nixon Karuhanga yashinjwaga, bishobora kwiyongeraho icyo kwica AIGP Kaweesi wari umuvugizi wa polisi ya Uganda.

SSP Nixon Karuhanga n’abandi bofisiye, hamwe n’umunyarwanda Rene Rutagungira, bafunzwe bakurikiranyweho gushimuta Lt. Joel Mutabazi wahoze mu basirikare barinda Perezida Kagame, ngo bakamushyikiriza u Rwanda mu buryo bunyuranyijwe n’amategeko, ubu akaba yarakatiwe n’inkiko za gisirikare mu Rwanda, igifungo cya burundu.

Ku ruhande rw’u Rwanda, umuvugizi wa Polisi, CP Theos Badege yahakanye ibivugwa ko Lt Joel Mutabazi yashimuswe agashyikirizwa u Rwanda. Avuga ko rwamuhawe hakurikijwe amategeko mpuzamahanga yo guhererekanya abanyabyaha.

2018-06-03
Editorial

IZINDI NKURU

Burundi: Inteko y’imitwe yitwaje intwaro  FDLR, RNC n’Imbonerakure mu Intara ya Cibitoki igamije guhungabanya umutekano w’ u Rwanda.

Burundi: Inteko y’imitwe yitwaje intwaro FDLR, RNC n’Imbonerakure mu Intara ya Cibitoki igamije guhungabanya umutekano w’ u Rwanda.

Editorial 22 Mar 2019
Twacengeye e.mail za bamwe mu bayobozi bakuru ba RNC

Twacengeye e.mail za bamwe mu bayobozi bakuru ba RNC

Editorial 15 Jul 2016
Umuhuza mu kibazo cya Kongo, Uhuru Kenyatta, arasaba ko umutwe wa M23 ushyikirana n’ubutegetsi bwicyo gihugu

Umuhuza mu kibazo cya Kongo, Uhuru Kenyatta, arasaba ko umutwe wa M23 ushyikirana n’ubutegetsi bwicyo gihugu

Editorial 03 Apr 2023
Icyemezo cy’Urukiko rwa Virginia cyahaye agaciro ubusabe bwa Speciose Mukabayojo, Umwami Kigeli  azatabarizwa mu Rwanda

Icyemezo cy’Urukiko rwa Virginia cyahaye agaciro ubusabe bwa Speciose Mukabayojo, Umwami Kigeli azatabarizwa mu Rwanda

Editorial 05 Jan 2017

Igitekerezo kimwe

  1. Peres
    June 3, 20185:20 pm -

    Ko numva mubivugana ubwoba da!!!? Ko mbona mubyandikana ubwoba ? Bite? Rushyashya? Harimo iki muri iyi dosiye ya Mutabazi na Kaweesi?
    Kawesi yari umugabo yicwa n imbwa…Mutabazi ..we ntacyo mvuze ..kuba agi humeka ni igitangaza. Mukomeze Mutugezeho ayo makuru. Harakurikiraho na Kayihura, na …ba …ntuzaaaaa

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yifuza impinduka mu bwikorezi bwo mu kirere
Mu Mahanga

Perezida Kagame yifuza impinduka mu bwikorezi bwo mu kirere

Editorial 22 Feb 2017
Umukino wa Super Cup wa APR FC na POLICE FC wakuyeho ibirori bya  Mukura VS yari yatangaje ko izakina na Rayon Sports
Amakuru

Umukino wa Super Cup wa APR FC na POLICE FC wakuyeho ibirori bya Mukura VS yari yatangaje ko izakina na Rayon Sports

Editorial 08 Aug 2024
Abiyita ingabo za FLN/Sankara bacitsemo ibice 2 bapfa ibisahurano
INKURU NYAMUKURU

Abiyita ingabo za FLN/Sankara bacitsemo ibice 2 bapfa ibisahurano

Editorial 27 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru