Igipolisi mu mujyi wa Kampala cyafashe ikiyobyabwenge cya cocaine gifite agaciro k’amamiliyari y’Amashilingi ya Uganda nyuma y’umukwabu cyakoze mu rugo ruherereye ahitwa Namasuba mu nkengero za Kampala.
“Twagose inyubako muri Namasuba duta muri yombi umugabo uri mu gatsiko k’abacuruzi b’ibiyobyabwenge kinjiza kakanabisohora mu gihugu”, uyu akaba ari umuvugizi w’Igipolisi cya Kampala, Luke Oweyesigire.
Uwatawe muri yombi witwa Idrissa Traore, ukomoka muri Mali, yasanganwe ibiro 7 bya cocaine ifite agaciro ka miliyari 1,7 y’amashilingi ya Uganda.
Itabwa muri yombi rya Traore rikaba ryaje nyuma y’aho Umuyobozi w’ubugenzacyaha mu Burundi abwiriye Igipolisi cya Uganda ko bataye muri yombi uwitwa Musa Fofana ku Kibuga cy’Indege cya Bujumbura azira ibiyobyabwenge.
Musa mu guhatwa ibibazo akaba yaravuze ko ibiyobyabwenge yafatanwe ari ibya Traore.
Umuvugizi w’igipolisi muri kampala avuga ko basanze Traore amaze imyaka 20 muri Uganda ndetse yari no mu nzira zo gusaba passport ya Uganda.
Iyi nkuru dukesha Chimpreports irakomeza ivuga ko Idrissa Traore ari umunyamahanga wa kabiri utawe muri yombi azira cocaine mu mezi makeya ashize.
Uyu akaba afashwe nyuma yo gutabwa muri yombi kw’Umunyarwandakazi, Beatrice Isaro, uherutse gufatirwa ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Entebbe afite cocaine ifite agaciro k’amashilingi miliyoni 397.
Umugande witwa Allen Nankanja nawe mu Ukwakira 2017 akaba yaratawe muri yombi agerageza kwinjiza muri Uganda cocaine ifite agaciro ka miliyoni 875 z’amashilingi ayikuye muri Brazil.