• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Uganda: Ubuzima bwa Gen Kale Kayihura bwaba butifashe neza aho afungiye
Kale Kayihura - Angella Kayihura

Uganda: Ubuzima bwa Gen Kale Kayihura bwaba butifashe neza aho afungiye

Editorial 29 Jun 2018 HIRYA NO HINO, INKURU NYAMUKURU

Gen Kale Kayihura wahoze akuriye igipolisi cya Uganda kuri ubu akaba afunzwe biravugwa ko ubuzima bwe butifashe neza aho afungiye mu kigo cya gisirikare cya Makindye nk’uko amakuru yizewe agera kuri Spyreports dukesha iyi nkuru avuga. Umuvugizi wa UPDF, Brig Richard Karemire we arahakana aya makuru.

Kayihura n’abahoze ari abapolisi be ba hafi bamaze iminsi batawe muri yombi n’igisirikare cya Uganda ku mpamvu na n’ubu zitarasobanuka neza.

Amakuru aturuka mu kigo cya gisirikare cya Makindye, aho Gen. Kayihura afungiye, akaba avuga ko kuva muri weekend ubuzima bwa kayihura bwatangiye guhinduka agatangira kuruka ndetse ngo hanabuze gato ngo yiture hasi mu cyumba cye.

Uwahaye iki kinyamakuru aya makuru yagize ati: “Gen Kayihura kuwa Gatandatu ninjoro yararutse n’umubiri we utangira kubyimba ubwo yari mu cyumba cye”, uyu yongeyeho ko Gen Kayihura yasabye kujyanwa mu ivuriro rya Case Clinic aho yari asanzwe yivuriza.

Gen Kayihura kandi ngo yananiwe kurya avuga ko yumva atameze neza.

Inkuru ikomeza ivuga ko abasirikare bashinzwe kumurinda aho afungiye bahamagaye abayobozi babo bakabamenyesha ubusabe bwe bwo kujya kwisuzumisha muri Case Clinic, ariko bikavugwa ko abayobozi banze ko Kayihura asohorwa bashimangira ko agomba kuvurirwa mu kigo aho afungiye.

“Niba Gen Kayihura arwaye, tuzahamagara abaganga babyigiye bavuye mu Bitaro bya Bombo baze bamugereho mu kigo cya Makindye, ntituzamwemerera ko asohorwa,” uwo ngo ni umwe mu bayobozi ba UPDF ufite ipeti rya General.

Igisirikare cyakomeje kivuga ko ari cyo gifite abaganga beza babyigiye mu gihugu, ariko amakuru agakomeza avuga ko kugeza kuwa mbere Gen Kayihura yari akinangira ku kuvurwa n’abaganga b’abasirikare.

Nubwo bivugwa gutyo, kuri uyu wa gatatu ushize ubwo umuvugizi w’igisirikare, Brig Richard karemire, yasabwaga kugira icyo avuga kuri aya makuru, yahakanye ko Gen Kayihura arwaye.

Ati: “Nta makuru nk’ayo y’uko Gen Kale kayihura arwaye mu kigo cya gisirikare cya Makindye.”

Yongeyeho ko nubwo yarwara yavurwa kuko ari uburenganzira bwe bwo kuvurwa.

Kuwa 13 kamena 2018 nibwo Gen Kayihura yatawe muri yombi n’igisirikare cya Uganda kimusanze ku ifamu ye iherereye ahitwa Kashagama mu Karere ka Lyantonde, abanza gucishwa ku buyobozi bukuru bw’ingabo ahitwa Mbuya ahavanwa ajyanwa gufungirwa muri gereza ya gisirikare ya Makindye.

2018-06-29
Editorial

IZINDI NKURU

Kaminuza ya Makerere yunze ubumwe na RNC na CMI mu mugambi wo guhungabanya u Rwanda?

Kaminuza ya Makerere yunze ubumwe na RNC na CMI mu mugambi wo guhungabanya u Rwanda?

Editorial 21 Mar 2020
Hamuritswe igitabo cyiswe ”amakayi y’urwibutso” kivuga ku nzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo

Hamuritswe igitabo cyiswe ”amakayi y’urwibutso” kivuga ku nzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo

Editorial 10 Jul 2017
Turibuka n’Abatutsi bishwe mbere ya Mata 1994 – MINUBUMWE

Turibuka n’Abatutsi bishwe mbere ya Mata 1994 – MINUBUMWE

Editorial 07 Apr 2025
Louise Mushikiwabo: ’’Gukingurira igifaransa ku rubyiruko nyafurika’’-Colette Braeckman

Louise Mushikiwabo: ’’Gukingurira igifaransa ku rubyiruko nyafurika’’-Colette Braeckman

Editorial 06 May 2019

3 Ibitekerezo

  1. Shimon
    June 29, 20188:36 am -

    Ntabwo numva impamvu mwandika cyane kuri Kale Kayihura. Buri nkuru yanyu ya buri munsi aba arimo! Ni ukubera Iki?

    Subiza
  2. MAOMBI jOHN
    June 29, 20182:41 pm -

    HEHEHE NARABABWIYE IMINSI YIGISAMBO NI 40 IBYITSO BYANYU INYENZI ZITANGIYE GUFATWA HAKURIKIYEHO KUMENA AMABANGA NIMWE MUTAHIWE!!! KOMEZE MUKURIKIRA AMAKURU YIBYITSO BYANYU ARIKO NTACYO MUHINDURA

    Subiza
    • Rutagengwa David
      July 5, 20186:48 am -

      Nihahandi hanyu ga mwanterahamwe mwe. Ntimuzapfa mugeze kumugambi wanyu mubisha wo kworeka u Rwanda. U Rwanda rufite amahoro ariko kubera inda nini yanyu murashak kudutera ibibazo ntabwo muzabishobora

      Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDC/Beni: Abantu12 bishwe n’inyeshyamba za ADF
Mu Mahanga

RDC/Beni: Abantu12 bishwe n’inyeshyamba za ADF

Editorial 23 Oct 2018
Amatora mu Rwanda ararimbanyije na Chairman Paul Kagame n’umuryango we basoje
Amakuru

Amatora mu Rwanda ararimbanyije na Chairman Paul Kagame n’umuryango we basoje

Editorial 15 Jul 2024
Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025
Amakuru

Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025

Editorial 16 May 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru