Gen Kale Kayihura wahoze akuriye igipolisi cya Uganda kuri ubu akaba afunzwe biravugwa ko ubuzima bwe butifashe neza aho afungiye mu kigo cya gisirikare cya Makindye nk’uko amakuru yizewe agera kuri Spyreports dukesha iyi nkuru avuga. Umuvugizi wa UPDF, Brig Richard Karemire we arahakana aya makuru.
Kayihura n’abahoze ari abapolisi be ba hafi bamaze iminsi batawe muri yombi n’igisirikare cya Uganda ku mpamvu na n’ubu zitarasobanuka neza.
Amakuru aturuka mu kigo cya gisirikare cya Makindye, aho Gen. Kayihura afungiye, akaba avuga ko kuva muri weekend ubuzima bwa kayihura bwatangiye guhinduka agatangira kuruka ndetse ngo hanabuze gato ngo yiture hasi mu cyumba cye.
Uwahaye iki kinyamakuru aya makuru yagize ati: “Gen Kayihura kuwa Gatandatu ninjoro yararutse n’umubiri we utangira kubyimba ubwo yari mu cyumba cye”, uyu yongeyeho ko Gen Kayihura yasabye kujyanwa mu ivuriro rya Case Clinic aho yari asanzwe yivuriza.
Gen Kayihura kandi ngo yananiwe kurya avuga ko yumva atameze neza.
Inkuru ikomeza ivuga ko abasirikare bashinzwe kumurinda aho afungiye bahamagaye abayobozi babo bakabamenyesha ubusabe bwe bwo kujya kwisuzumisha muri Case Clinic, ariko bikavugwa ko abayobozi banze ko Kayihura asohorwa bashimangira ko agomba kuvurirwa mu kigo aho afungiye.
“Niba Gen Kayihura arwaye, tuzahamagara abaganga babyigiye bavuye mu Bitaro bya Bombo baze bamugereho mu kigo cya Makindye, ntituzamwemerera ko asohorwa,” uwo ngo ni umwe mu bayobozi ba UPDF ufite ipeti rya General.
Igisirikare cyakomeje kivuga ko ari cyo gifite abaganga beza babyigiye mu gihugu, ariko amakuru agakomeza avuga ko kugeza kuwa mbere Gen Kayihura yari akinangira ku kuvurwa n’abaganga b’abasirikare.
Nubwo bivugwa gutyo, kuri uyu wa gatatu ushize ubwo umuvugizi w’igisirikare, Brig Richard karemire, yasabwaga kugira icyo avuga kuri aya makuru, yahakanye ko Gen Kayihura arwaye.
Ati: “Nta makuru nk’ayo y’uko Gen Kale kayihura arwaye mu kigo cya gisirikare cya Makindye.”
Yongeyeho ko nubwo yarwara yavurwa kuko ari uburenganzira bwe bwo kuvurwa.
Kuwa 13 kamena 2018 nibwo Gen Kayihura yatawe muri yombi n’igisirikare cya Uganda kimusanze ku ifamu ye iherereye ahitwa Kashagama mu Karere ka Lyantonde, abanza gucishwa ku buyobozi bukuru bw’ingabo ahitwa Mbuya ahavanwa ajyanwa gufungirwa muri gereza ya gisirikare ya Makindye.
Shimon
Ntabwo numva impamvu mwandika cyane kuri Kale Kayihura. Buri nkuru yanyu ya buri munsi aba arimo! Ni ukubera Iki?
MAOMBI jOHN
HEHEHE NARABABWIYE IMINSI YIGISAMBO NI 40 IBYITSO BYANYU INYENZI ZITANGIYE GUFATWA HAKURIKIYEHO KUMENA AMABANGA NIMWE MUTAHIWE!!! KOMEZE MUKURIKIRA AMAKURU YIBYITSO BYANYU ARIKO NTACYO MUHINDURA
Rutagengwa David
Nihahandi hanyu ga mwanterahamwe mwe. Ntimuzapfa mugeze kumugambi wanyu mubisha wo kworeka u Rwanda. U Rwanda rufite amahoro ariko kubera inda nini yanyu murashak kudutera ibibazo ntabwo muzabishobora