Umunyarwanda Alex Abinshuti ukorera ubucuruzi mu Karere ka Hoima muri Uganda yatawe muri yombi kuwa 3 Ukwakira 2018 ashinjwa kuba intasi y’U Rwanda.
Uyu mugabo yatawe muri yombi n’inzego bivugwako ari iz’ubutasi bwa gisirikare bwa Uganda (CMI) ku by’aha ikinyamakuru Virunga Post dukesha iyi nkuru kivuga ko ari ibihimbano.
Umuryango w’yu mugabo uvuga ko yatawe muri yombi nyuma yaho abo mu ishyaka ritavuga rumwe na Leta y’U Rwanda rya Rwanda national Congress (RNC) rimaze iminsi rimureshya ngo bakorane ariko akabyanga.
Amakuru yizewe agera kuri iki kinyamakuru avuga ko uyu mugabo akigera muri gereza yakubiswe bikomeye kandi ko ari ibintu bisanzwe bikorerwa abadashaka kwakira ubusabe bwa RNC ya Gen. Kayumba Faustin Nyamwasa.
Abinshuti ngo yahiswemo ngo akorane na RNC kuko ngo ari umugabo wifashishe ushobora gutanga ubufasha mu by’amikoro kugira ngo ibikorwa by’iri shyaka bikomeze kujya mbere nta nkomyi.
Abo mu muryango w’uyu mugabo bakomeza kuvuga ko yatangiye gutotezwa nyuma y’aho yanze kwifatanya na RNC. Bavuga ko abakorana bya hafi na RNC bakomeje kuburira Abinshuti ko nakomeza kwigira intumva bazamukorera ikintu kibi mu rwego rwo kumwumvisha.
Kugeza ubu, uyu muryango uvuga ko utaraca iryera Abinshuti kuva yatabwa muri yombi kandi ko kugeza ubu nta rwego rwa dipolomasi rw’U Rwanda ruramenyeshwa iby’itabwa muri yombi ry’uyu mucuruzi.
Inzego z’ubutasi bwa gisirikare bwa Uganda (CMI) ziyobowe na Brig. Abel Kandiho ndetse n’izumutekano w’imbere mu gihugu (ISO) iyobowe na Col. Kaka Bagyenda zagiye zitungwa agatoki kenshi mu gutoteza no guhimbira ibyaha Abanyarwanda baba muri Uganda.
Abayobozi ku ruhande rwa Uganda bavuze ko Abanyarwanda batabwa muri yombi baba bafite aho bahuriye n’ibikorwa byo kubangamira umutekano w’igihugu.
Ku rundi ruhande, U Rwanda rwagiye runenga iyi mikorere ruvuga ko Aba banyarwanda batabwa muri yombi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.