Urukiko Rukuru rwa Kampala muri Uganda, rwaburanishije urubanza rw’umunyeshuri ushinjwa koherereza umudepite ubutumwa bw’urukundo yifashishije ikoranabuhanga.
Brian Isiko wiga muri ishuri rya YMCA yajyanywe mu nkiko na Depite Sylvia Rwabwogo, uhagarariye abagore bo mu Karere ka Kabarole aho yamushinjaga kumuhamagara no kumwoherereza ubutumwa bwuzuye amagambo y’urukundo.
Urubanza rw’aba bombi rwabanje kuburanishwa ruri ahitwa Buganda mu Mujyi wa Kampala ndetse tariki ya 6 Nyakanga, umucamanza Gladys Kamasanyu akatira uyu musore gufungwa imyaka ibiri.
Mu ntangiriro za Kanama, uyu musore yaje kwemererwa kurekurwa by’agateganyo, nyuma yo gutanga ingwate y’ibihumbi 500 by’Amashilingi ya Uganda.
Kuri uyu wa Kane ariko Urukiko Rukuru rwa Kampala rwatesheje agaciro imyanzuro yose yari yafashwe mbere, rusaba ko urubanza rwongera rugasubirwamo.
Daily Monitor ivuga ko Umucamanza Jane Frances Abodo yategetse ko uru rubanza rusubirwamo bitarenze amasaha 48, ashingiye ku kuba Isiko yari yakatiwe imyaka ibiri y’igifungo nyuma kugaragaza indimi ebyiri avuga ko atemera icyaha nyuma akaza kwemera ibyo ashinjwa.
Abodo yakomeje asaba ko kuri iyi nshuro mu gusobanura ibyaha ashinjwa, umucamanza Kamasanyu agomba gukoresha ururimi Isiko yumva neza, akabona guhabwa umwanya wo kugira icyo avuga ku byo aregwa.
Inyandiko zashyikirijwe urukiko rukuru zigaragaza ko Isiko yabanje guhakana ibyo ashinjwa, ariko nyuma y’ubuhamya bwa Depite Rwabogo akisubiraho.
Uyu musore yivugiye ko yoherereje uriya mudepite ubutumwa bw’urukundo, kuko yifuza ko baba inshuti kugira ngo azamufashe guteza imbere ubworozi bwe bw’inkoko.
Nubwo yashimangiye ko nta kibi yari agamije, urukiko rwagaragaje ko mu gihe uriya mudepite yamubwiraga ko bidashoboka ko bagirana ubushuti yagakwiye kuba yarahagaritse gukomeza kumuhamagara no kumwandikira.