• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Uganda: Umudepite yareze mu rukiko umunyeshuri wamwandikiye ubutumwa bw’urukundo

Uganda: Umudepite yareze mu rukiko umunyeshuri wamwandikiye ubutumwa bw’urukundo

Editorial 05 Oct 2018 Mu Mahanga

Urukiko Rukuru rwa Kampala muri Uganda, rwaburanishije urubanza rw’umunyeshuri ushinjwa koherereza umudepite ubutumwa bw’urukundo yifashishije ikoranabuhanga.

Brian Isiko wiga muri ishuri rya YMCA yajyanywe mu nkiko na Depite Sylvia Rwabwogo, uhagarariye abagore bo mu Karere ka Kabarole aho yamushinjaga kumuhamagara no kumwoherereza ubutumwa bwuzuye amagambo y’urukundo.

Urubanza rw’aba bombi rwabanje kuburanishwa ruri ahitwa Buganda mu Mujyi wa Kampala ndetse tariki ya 6 Nyakanga, umucamanza Gladys Kamasanyu akatira uyu musore gufungwa imyaka ibiri.

Mu ntangiriro za Kanama, uyu musore yaje kwemererwa kurekurwa by’agateganyo, nyuma yo gutanga ingwate y’ibihumbi 500 by’Amashilingi ya Uganda.

Kuri uyu wa Kane ariko Urukiko Rukuru rwa Kampala rwatesheje agaciro imyanzuro yose yari yafashwe mbere, rusaba ko urubanza rwongera rugasubirwamo.

Daily Monitor ivuga ko Umucamanza Jane Frances Abodo yategetse ko uru rubanza rusubirwamo bitarenze amasaha 48, ashingiye ku kuba Isiko yari yakatiwe imyaka ibiri y’igifungo nyuma kugaragaza indimi ebyiri avuga ko atemera icyaha nyuma akaza kwemera ibyo ashinjwa.

Abodo yakomeje asaba ko kuri iyi nshuro mu gusobanura ibyaha ashinjwa, umucamanza Kamasanyu agomba gukoresha ururimi Isiko yumva neza, akabona guhabwa umwanya wo kugira icyo avuga ku byo aregwa.

Inyandiko zashyikirijwe urukiko rukuru zigaragaza ko Isiko yabanje guhakana ibyo ashinjwa, ariko nyuma y’ubuhamya bwa Depite Rwabogo akisubiraho.

Uyu musore yivugiye ko yoherereje uriya mudepite ubutumwa bw’urukundo, kuko yifuza ko baba inshuti kugira ngo azamufashe guteza imbere ubworozi bwe bw’inkoko.

Nubwo yashimangiye ko nta kibi yari agamije, urukiko rwagaragaje ko mu gihe uriya mudepite yamubwiraga ko bidashoboka ko bagirana ubushuti yagakwiye kuba yarahagaritse gukomeza kumuhamagara no kumwandikira.

2018-10-05
Editorial

IZINDI NKURU

Umuhanzi Theo Bosebabireba  wakubutiwe Kampala yamaze kuva mubitaro aho yararwariye

Umuhanzi Theo Bosebabireba wakubutiwe Kampala yamaze kuva mubitaro aho yararwariye

Editorial 03 Feb 2018
Kenya yahagurukiye abanyamahanga batujuje ibyangombwa bashinjwa kwiba imirimo y’abanyagihugu

Kenya yahagurukiye abanyamahanga batujuje ibyangombwa bashinjwa kwiba imirimo y’abanyagihugu

Editorial 22 May 2018
Abajenosideri 8 b’Abanyarwanda birukanwe ku butaka bwa Niger

Abajenosideri 8 b’Abanyarwanda birukanwe ku butaka bwa Niger

Editorial 28 Dec 2021
Uburengerazuba: Uburenganzira bw’ abagenzi bakoresha moto n’amagare bwagarutsweho

Uburengerazuba: Uburenganzira bw’ abagenzi bakoresha moto n’amagare bwagarutsweho

Editorial 14 Nov 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Nkurunziza yabaye umuyobozi wa mbere ku isi wamaganye guhana intera nk’uburyo bwo kurwanya COVID19
INKURU NYAMUKURU

Perezida Nkurunziza yabaye umuyobozi wa mbere ku isi wamaganye guhana intera nk’uburyo bwo kurwanya COVID19

Editorial 03 May 2020
Amavubi yitegura Benin yahamagawe atarimo Sahabo na York bazize imyitwarire mibi
Amakuru

Amavubi yitegura Benin yahamagawe atarimo Sahabo na York bazize imyitwarire mibi

Editorial 28 Sep 2024
Booh-Booh n’iby’imyitozo y’Interahamwe, ARDHO yakomoje kuri Jenoside
Mu Mahanga

Booh-Booh n’iby’imyitozo y’Interahamwe, ARDHO yakomoje kuri Jenoside

Editorial 13 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru