Umukuru w’Igipolisi cya Uganda, IGP Martins Ochola arahakana ko yahaye abaturage uburenganzira bwo kujya batera amabuye abapolisi be, aho yasobanuye ko atigeze avuga ngo bajye batera abapolisi amabuye, ahubwo yabasabye kujya birwanaho birinda abo yise ba rushimusi.
IGP Ochola yagize ati: “Umuntu ugerageza gufata umuntu nta burenganzira bwo guta muri yombi afite cyangwa atambaye impuzankano ya polisi si umupolisi ahubwo ni rushimusi”I.
Ibi IGP Ochola akaba yabitangarije abanyamakuru mu kiganiro yagiranye nabo I Mbarara nk’uko bitangazwa na Chimpreports.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru, ubwo yaganiraga n’aba banyamakuru ku cyicaro cya polisi, umuyobozi wayo yamaganye uburyo butari ubwa kinyamwuga abapolisi bamwe bakoresha mu guta muri yombi abakekwaho ibyaha.
IGP Ochola akaba yaraboneyeho kubwira abaturage ko abapolisi bazajya bajya gufata umunyabyaha bazajya babanza bakivuga kandi bakamenyesha impamvu bagiye guta muri yombi umuntu. Ubwo yibutswaga ko aba bapolisi akenshi bagenda bitwaje imbunda, IGP yavuze ko abaturage bashobora gukoresha amabuye bakarwanya abapolisi nk’abo.
Icyo gihe yagize ati: “Mudufashe kubafata. Niba bafite intwaro, mushobora kubatera amabuye.”
Aya mabwiriza y’umukuru w’igipolisi yahise ateza urunturuntu ndetse bituma umukuru w’inteko ishinga amategeko ahamagaza minisitiri w’ushinzwe ibibazo by’imbere mu gihugu, Gen. Jejje Odongo ngo atange ibisobanuro.
Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa gatanu nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga, muri Mbarara, umukuru w’igipolisi yahakanye ko yategetse abaturage kujya batera amabuye abapolisi, ahubwo abishyira ku banyamakuru babitangaje abashinja kubura ubunyamwuga.
Yagize ati: “Ibi biragaragaza urwego rw’itangazamakuru muri iki gihugu. Naba umuntu wa nyuma wavuga gutera amabuye abapolisi banjye. Ntushobora kubwira umuntu ngo atere ibuye umwana wawe.”
Yakomeje asobanura ko icyo gihe yashakaga kwereka abanyamakuru uko abapolisi bakwiye gukora akazi ko guta umuntu muri yombi.
Yavuze ko umupolisi waza yambaye ibyo yishakiye, adafite uruhushya rumwemerera guta muri yombi umuntu, ntiyisobanure ngo avuge aho aturutse, n’icyaha uwo ashaka yakoze cyangwa ngo amusomere uburenganzira bwe, aba ari umushimusi.
Ati: “Sinigeze mvuga ngo mugende mutere amabuye kandi ndashaka ko mubisobanurira neza abaturage.”