• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Uganda: Umukuru w’igipolisi aravugwaho guha abaturage uburenganzira bwo kujya batera abapolisi amabuye

Uganda: Umukuru w’igipolisi aravugwaho guha abaturage uburenganzira bwo kujya batera abapolisi amabuye

Editorial 25 May 2018 Mu Mahanga

Umukuru w’Igipolisi cya Uganda, IGP Martins Ochola arahakana ko yahaye abaturage uburenganzira bwo kujya batera amabuye abapolisi be, aho yasobanuye ko atigeze avuga ngo bajye batera abapolisi amabuye, ahubwo yabasabye kujya birwanaho birinda abo yise ba rushimusi.

IGP Ochola yagize ati: “Umuntu ugerageza gufata umuntu nta burenganzira bwo guta muri yombi afite cyangwa atambaye impuzankano ya polisi si umupolisi ahubwo ni rushimusi”I.

Ibi IGP Ochola akaba yabitangarije abanyamakuru mu kiganiro yagiranye nabo I Mbarara nk’uko bitangazwa na Chimpreports.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, ubwo yaganiraga n’aba banyamakuru ku cyicaro cya polisi, umuyobozi wayo yamaganye uburyo butari ubwa kinyamwuga abapolisi bamwe bakoresha mu guta muri yombi abakekwaho ibyaha.

IGP Ochola akaba yaraboneyeho kubwira abaturage ko abapolisi bazajya bajya gufata umunyabyaha bazajya babanza bakivuga kandi bakamenyesha impamvu bagiye guta muri yombi umuntu. Ubwo yibutswaga ko aba bapolisi akenshi bagenda bitwaje imbunda, IGP yavuze ko abaturage bashobora gukoresha amabuye bakarwanya abapolisi nk’abo.

Icyo gihe yagize ati: “Mudufashe kubafata. Niba bafite intwaro, mushobora kubatera amabuye.”

Aya mabwiriza y’umukuru w’igipolisi yahise ateza urunturuntu ndetse bituma umukuru w’inteko ishinga amategeko ahamagaza minisitiri w’ushinzwe ibibazo by’imbere mu gihugu, Gen. Jejje Odongo ngo atange ibisobanuro.

Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa gatanu nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga, muri Mbarara, umukuru w’igipolisi yahakanye ko yategetse abaturage kujya batera amabuye abapolisi, ahubwo abishyira ku banyamakuru babitangaje abashinja kubura ubunyamwuga.

Yagize ati: “Ibi biragaragaza urwego rw’itangazamakuru muri iki gihugu. Naba umuntu wa nyuma wavuga gutera amabuye abapolisi banjye. Ntushobora kubwira umuntu ngo atere ibuye umwana wawe.”

Yakomeje asobanura ko icyo gihe yashakaga kwereka abanyamakuru uko abapolisi bakwiye gukora akazi ko guta umuntu muri yombi.

Yavuze ko umupolisi waza yambaye ibyo yishakiye, adafite uruhushya rumwemerera guta muri yombi umuntu, ntiyisobanure ngo avuge aho aturutse, n’icyaha uwo ashaka yakoze cyangwa ngo amusomere uburenganzira bwe, aba ari umushimusi.

Ati: “Sinigeze mvuga ngo mugende mutere amabuye kandi ndashaka ko mubisobanurira neza abaturage.”

2018-05-25
Editorial

IZINDI NKURU

Indege y’igisilikare cya RDF  yakoreye impanuka i Masaka

Indege y’igisilikare cya RDF yakoreye impanuka i Masaka

Editorial 28 Oct 2016
Abayoboke ba PL  bavanye amasomo ku byabaye, ku buryo biyemeje kutazasubira muri ibyo bibazo- Mukabalisa

Abayoboke ba PL bavanye amasomo ku byabaye, ku buryo biyemeje kutazasubira muri ibyo bibazo- Mukabalisa

Editorial 16 Jul 2016
U Rwanda ruracyagaragaza umuhate mu gushaka amahoro mu karere k’Ibiyaga bigari

U Rwanda ruracyagaragaza umuhate mu gushaka amahoro mu karere k’Ibiyaga bigari

Editorial 30 Jun 2025
Ndayishimiye yisamye yasandaye?

Ndayishimiye yisamye yasandaye?

Editorial 03 Mar 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gen. Afrika uherutse kwicwa yasanganwe inyandiko zifite amakuru “y’ingenzi”
INKURU NYAMUKURU

Gen. Afrika uherutse kwicwa yasanganwe inyandiko zifite amakuru “y’ingenzi”

Editorial 11 Nov 2019
Perezida Kagame yiteguwe muri Nyamagabe yagiye irangwamo ibibazo by’umutekano mu gihe gishize
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yiteguwe muri Nyamagabe yagiye irangwamo ibibazo by’umutekano mu gihe gishize

Editorial 25 Feb 2019
Urusha nyina w’Umwana imbabazi …..
ITOHOZA

Urusha nyina w’Umwana imbabazi …..

Editorial 07 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru