Kuri uyu wa Kabiri taliki 8 Mutarama 2019, Umunyarwanda Tumwine Robert yaguye mu bitaro bya Mbarara muri Uganda azize ingaruka z’iyicarubozo yakorewe igihe kigera ku mezi icyenda n’urwego rw’ubutasi rwa gisirikare muri Uganda (CMI).
Nyakwigendera yasezerewe mu ngabo z’u Rwanda muri 2003 ajya gutura Mbarara/ Uganda muri 2017; nyuma aza gufatirwa na CMI mu rugo rwe aho yari arwariye taliki 24 Gashyantare 2018 afungirwa iminsi itatu mu kigo cya gisirikare cya Makenke.
Nyuma y’iminsi itatu Tumwine Robert yajyanywe ku cyicaro gikuru cy’urwego rw’iperereza rwa gisirikare (CMI) aho yakorewe iyicarubozo mu gihe cy’amezi icyenda.
Mu kwezi kwa cumi na kumwe 2018, CMI yamujugunye muri bus iva Kampala ijya Mbarara imubwira ko agenda akazagwa iwe mu rugo I Mbarara. Ahageze yajyanywe ku bitaro bya Mbarara akomeza kuvurwa ariko biranga biba iby’ubusa kuko yaje kwtiaba Imana kuri uyu wa Kabiri taliki 8 Mutarama 2019.
Si Tumwine wakorewe iyicarubozo kuko nkuko twagiye tubibatangariza muri Mutarama 2018, Umunyarwanda Cyemayire Emmanuel wari ufungiwe muri Uganda, yagarutse mu Rwanda nyuma y’iminsi 25 y’ububabare yanyujijwemo n’Urwego rw’Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda (CMI), rwamushimuse bikarangira ibyaha bamushakagaho babiburiye ibimenyetso.
Nyuma y’ibikorwa bimaze iminsi bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda n’abanyarwanda, inzego z’umutekano muri Uganda zikomeje kugirira nabi abafite ubwenegihugu bw’u Rwanda bari ku butaka bw’iki gihugu cy’igituranyi.
Ibi bikorwa bya hato na hato bigejeje ahantu abanyarwanda benshi batangaza ko ‘nta munyarwanda ucyumva atekanye mu gihe ari muri Uganda’.
Ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, iyicarubozo ndetse n’ibindi birimo gufata nabi abanyarwanda bikorwa n’Inzego zishinzwe Iperereza mu gisirikare cya Uganda bimaze igihe kinini bihangayishikije abanyarwanda.
Ibi bikorwa byakajije umurego kuva ubwo u Rwanda rugejeje kuri Uganda ikibazo kijyanye n’uko Umutwe w’Iterabwoba wa RNC uri gukoresha ubutaka bw’iki gihugu cy’igituranyi mu bikorwa ushyigikiwemo n’Urwego rw’Ubutasi mu gisirikare cya Uganda, CMI, hagamijwe gushaka abantu bawisungaho ngo bahungabanye umutekano w’u Rwanda.
Hari amakuru yakunze kujya hanze y’abanyarwanda bajugunywe ku mupaka uhuza ibihugu byombi nyuma y’ibyumweru bakorerwa iyicarubozo ku cyicaro cya CMI giherereye ahitwa Mbuya ahantu abanya-Uganda bavuga ko hameze nko mu buvumo bwo ku gihe cya Idi Amin.
Amakuru aturuka muri Uganda ni uko ibibazo byose abanyarwanda bahurira nabyo muri Uganda bituruka ku bantu bakorana n’umutwe wa RNC wa Kayumba Nyamwasa.
Nta kabuza ibyo bisobanuye ko CMI ifite uruhushya ruturuka ibukuru kwa Museveni rwo guta muri yombi umunyarwanda, kumukorera iyicarubozo, kumufungira i Mbuya hatitawe ku byo amategeko ateganya.
Abanyarwanda benshi bagizweho ingaruka n’ibikorwa by’abambari ba Kayumba Nyamwasa wa RNC, nka Pasiteri Deo Nyirigira na Dr Sam Ruvuma, aho bagira uruhare mu kuvuga umunyarwanda wo guta muri yombi, gukorera iyicarubozo baha amakuru Abel Kandiho na bagenzi be. Uyu Brig. Gen. Abel Kandiho niwe ukuriye Urwego rushinzwe Ubutasi mu Ngabo za Uganda, CMI.
Rebero Jeremy
Kuba warabaye mu gisirikare ugashaka gukorera mu kindi gihugu biragora. Uganda yiyamye abahoze mu gisirikari cy’Urwanda biyoberanya bagakorera muri Uganda. Kuki se batahava ngo basubire iwabo cyanga se babe impunzi niba bafite icyo bahunga? Nonese abaganda bakomeza kureba ibibi byose bimaze kubakorerwa nk’ukuntu bashebeje igihugu cya Uganda mu ishimutwa ly’impunzi? Numva Uganda nta kosa lyo kwirinda!
Btwenge
Yewe. bavuga ngo
Int are ishaje irigata umwana
Wintama kuko amenyo aba yarashize
Mukanwa!!!
Ukuntu mutabazi yagejejwe
Murwand avuye uganda nabandi
Bapfiriyeyo
Mwakomeje mukabikora
No kurizo nyangarwanda
Za kayumba fdlr. Sinzi nabandi????
Sunday
Babashimute kugeza igihe bazafatira uriya mucyanshuro wamaguru amaze nkayurutagangurwa