Umwe mu badepite mu nteko ishinga amategeko ya Uganda witwa Charles Angiro Gutomoi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu yakomerekeye bikabije mu mpanuka ikomeye yabereye mu Karere ka Kiryandongo, ubwo yavaga mu Karere ka Lira yerekeza i Kampala.
Umuvugizi w’igipolisi mu karere ka Albertine, Julius Hakiza, avuga ko uyu mudepite yari yitwaye mu modoka ye ifite pulaki UAV 089G ubwo yagonganaga na Fuso ifite pulaki UAJ 730U hafi y’ikiraro cya Karuma mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu ku isaha ya saa cyenda.
Depite Gutomoi akaba yahise ajyanwa byihutirwa mu Bitaro bya Kiryandongo ahabwa ubutabazi bw’ibanze, aho umuyobozi ushinzwe ubuvuzi muri ibi bitaro, Dr Godfrey Kisembo atangaza ko ukuguru kwavunitse ndetse akaba yababaraga mu mbavu.
Dr Kisembo avuga ko bamuhaye ubutabazi bw’ibanze ariko nyuma akoherezwa mu bitaro by’ikitegererezo bya Mulago ngo akomeze gukurikiranwa nk’uko Dailymonitor dukesha iyi nkuru ivuga.
Iyi nkuru ikaba ikomeza ivuga ko iyi mpanuka ibaye nyuma y’ibyumweru bibiri undi mudepite arokotse impanuka nayo yari ikomeye.
Ngo hari kuwa 15 Gicurasi, ubwo uyu mudepite Eric Musana yakomerekeraga mu mpanuka mu Mujyi wa Busimbi mu Karere ka Mityana arimo gusubira I Kampala.