Ku mpamvu zishingiye ku mpagarara hagati ya Uganda n’U Rwanda, hari ibyari bisanzwe byemezwa n’abaturage b’ibihugu byombi yuko nta ntambara ishobora kurota.
Ndi umwe muri abo bibwiraga ko ibintu bishobora guhosha, mbere yuko bigera ku rwego rw’intambara. Ariko kandi, ibiherutse kuba bigaragaza ko nta kitashoboka.
Naje kugera kuri uyu mwanzuro udashimishije njye nk’abandi benshi, ubwo narebaga umurambo w’umunyarwanda ukinirwaho nk’umupira w’amaguru mu rwego rwa politike n’inzego za Uganda kuburyo bari banatumiye abadipolomati mu muhango wo gushyikiriza umurambo URwanda, byari bigamije gucisha bugufi URwanda.
Igihe kinini nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, kumvikana guke hagati ya Uganda n’URwanda ntibyigeze bihosha, aho byaje guhumira ku mirari igihe habagaho gukozanyaho muri Kisangani mu mpera ya za 1990, kubera uko kutumvikana, byatumye habaho gushyigikira ababaga batavuga rumwe n’ubutegetsi icyari intambara mucyayenge mu ntangiriro ya za 2000.
Ibi bikaba byaraje guhoshwa mu mishyikirano yaje kwemeza ko impande zombi, ko abarwanyaga za guverinoma z’ibihugu byombi bimurirwa mu bindi bihugu
Kuva icyo gihe, haje kubaho agahenge. Mu byukuri, ibyabagaho byose byarirengagizwaga.
Urugero ni nkuko Uganda yafashaga ku mugaragaro itozwa ry’abarwanyi ba Patrick Karegeya na Kayumba Nyamwasa, bajyaga bakirwa n’inzego z’umutekano zo hejuru za Uganda, mu gihe babaga bamaze kwambuka umupaka – ubwo Koloneli Leopold Kyanda yarabakirag nyuma yaho bakacyirwa Salim Saleh.
Ahagana muri 2016, byaje kugaragara ko Rwanda National Congress (RNC) ya Kayumba Nyamwasa yakiraga ikanatoza abarwanyi ibifashishijwemo n’inzego z’umutekano za Uganda, cyane cyane, Chieftaincy of Military Intelligence (CMI
Ikindi kandi, nuko ibyinshi muri ibi, bitamenyekanaga. Mu byukuri, mu Ugushyingo 2017, hari imodoka yo mu bwoko bwa bisi yafatiwe ku mu paka w’ahitwa Kikagati, nyuma biza kugaragara ko abasore 46 bari muri yo bisi bari baroroherejwe muri icyo gikorwa binyuze mu kubaha ibyangombwa byibihimbano, kugirango bajye mu nkambi zaho RNC itoreza abarwanyi bayo hitwa Minembwe, muri Kivu y’Amajyepfo ho muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo
Aba bakaba bari abagiye gutozwa igisirikare ba RNC, kandi ibyo byangombwa bakaba bari barabihawe na Chieftaincy of Millitary Intelligence, baje no kubigisha uko bazajya babeshya inze go zishinzwe abinjira n’abasohoka bageze Kikagati.
Nyamara kandi icyatumye banavumburwa, ni byo bavugaga binyuranye byatumye inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka zibatahura, kuko hari icyari cyidasobanutse cyarimo gukorwa
Bahise boherezwa mu rukiko, bahita barekurwa, kubera gutinya ko bashobora kuba bamena amabanga akomeye, mu gihe barim, guhatwa ibibazo.
Amezi yakurikiyeho nyuma, ku wa 28 Werurwe 2018, mu kiganiro n’itangazamakuru. Entebbe, Perezida Museveni yemeye ko inzego ze z’umutekano zafashije bariya basore, “Agatsiko k’Abanyarwanda karimo kwinjizwa mu gisirikare muri Tanzania n’UBurundi, kugirango bajye muri Congo Kinshasa. Bavuze ko barimo kujya gukora umurimo w’Itorero, ariko mu gihe barimo guhatwa ibibazo, byaje kugaragara ko mu byukuri, uwo murimo utari uwidini. Byari ikintu gihabanye,’’ Museveni abwira ababnyamakuru.
Kuba Museveni yarabyiyemereye ubwe, byari bihagije kugirango yisubireho mu rwego rwo gutera inkunga RNC sibyo se? Ikosa. Ahubwo yakoze ibihabanye nabyo. Museveni yaje kwijandika.
Ku wa 14-15 Ukuboza Minisitiri we ushinzwe ubutwererane mu Karere, Philemon Mateke yakoresheje inama Kampala, iyo nama ikaba yari igamije kunoza ihuzabikorwa no kongerera RNC ubushobozi RNC na FDLR, umutwe w’inyeshyamba ubarizwa muri DRC, bashishikajwe no kurangiza umushinga wabo wa Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
Laforge Fils Bazeye na Theophile Abega, muri iyo nama bahagarariye FDLR, ubwo bafatirwaga Bunagana bakubutse mu nama. Abayobozi bo muri Congo babamaranye igihe gito mbere y’uko bashyikirizwa URwanda kugirango bashyikirizwe ubutabera.
Mu gihe bari muri gereza byaje gucyekwa ko bazavuga ibyigiwe muri iyo nama ya Kampala, harimo n’icyifuzo cya Museveni cyuko bagomba guhuza imbaraga bagasenya Guverinoma y’URwanda n’ibikorwaremezo by’umutekano.
Ku wa 31 Ukuboza 2018, Loni yemeje ibya Kikagati n’ibindi bikorwa bijya gusa nkacyo, ubwo raporo y’impuguke kuri Congo yagaragazaga Uganda n’UBurundi, ko ibyo bihugu nabyo bifite uruhare mu iyinjizwamugisirikare ku ruhande rw’inyeshyamba z’ihuriro “P5”, ziyobowe na Kayumba Nyamwasa, nk’uko iyo raporo ibigaragaza.
Umwe muri abo banyamuryango ba P.5 ni Paul ni MRCD ya Rusesabagina, ufite abitwaje ibirwanisho, witwa FLN, kugeza ubwo Kizigenza wayo yatabwaga muri yombi agashyikorizwa URwanda vuba aha, wayoboraga FLN , Callixte Nsabimana, uzwi nka “Majoro Sankara.”
Nka bariya ba FDLR bari muri gereza, Callixte nawe yatanze amakuru yari akenewe kandi azagira ibyo avuga byinshi ku ruhare rw’inkunga ingabo ze zibona kuva mu nzego zo hejuru zo mu nzego nkuru z’umutekano zo muri Uganda.
Ubwo Uganda yabaga yafatanywe igihanga, yarushagaho kongera umurego, aho kugirango yisubireho. Nyuma yo kugaragaza raporo ya LONI mu Ukuboza ubuyobozi bwo muri Uganda bwafashe umugambi wo kwifashisha itangazamakuru, aho Lea Karegeya , Kayumba Nyamwasa, Trbert Rujugiro, na Himbara ushinzwe kumwamamaza (Rujugiro), bahawe rugari nkaho bari batangije ubufatanye n’abaturage ba Uganda.
Kayumba yaje kugaragazwa nk’umuntu w’igitangaza naho Rujugiro nk’umugiraneza ufite ishoramari muri Uganda ku bufatanye na Salim Saleh, k’umufatanyabikorwa mu bucuruzi, kandi ko barimo gufasha abakene , abaturage ba Aruwa [ bibagiwe cyera na Guverinoma yabo, baza kwibukwa n’ urwego rw’ishoramari rwa RNC, kandi koko niko bimeze ].
Noneho kandi byaje no gukaza umurego ubwo byaje kumenyekana ko intumwa nkuru za RNC, Mukankusi Charlotte, Eugene Gasana bagiranye inama na Museveni mu rugo iwe, kandi ko banahawe impapuro z’inzira z’igihugu cya Uganda kugirango bakomeze kuzajya bajya gushakira RNC amaboko n ‘inkunga.
Nko mu rwego rwo kugabanya ubukana, Museveni yandikiye Kagame, ibaruwa yahawe itangazamakuru, aho yemeraga ko yagiranye inama n’intumwa za RNC ariko ngo mu buryo bw’impanuka.
Nta na rimwe Uganda yigeze igaragaza ubushake bwo gukemura ibyo URwanda rutishimira, cyane cyane kugirira nabi abaturage barwo iyo bageze muri Uganda ndetse n ‘inkunga Uganda iha RNC !
Icyangombwa cyane mugomba kumva basomyi bacu ni ikirundo cy’ibimenyetso bigaragara hose, harimo ni inkunga igenerwa RNC nk’uko byigeze kugaragazwa haruguru (ubuhamya bwatanzwe n’umwe mu bari bafunzwe na CMI, baje gusubizwa iwabo bafite ubuhamya bwuko bakorewe iyicarubozo ndetse nabagenzi babo basigaye mu buroko bwa CMI. Uyu ati : “ Naramukanyije na Satani “- Ubuhamya bw’umuvugabutumwa watoterejwe muri Gereza ya CMI.
Bikaba bigaragara ko Uganda ishishikajwe no gukoza isoni URwanda aho kugirango ikemure ibi bibazo. Urugero, ubwo URwanda rwafungaga umupaka wa Gatuna, kubera impamvu z’ubwubatsi, inzego za Uganda zahisemo kutabimenyesha abaturage babo babacuruzi, bityo ikomeza kubemerera kuzana ibicuruzwa byabo ku mu paka, ari nako irimo gucura intambara y’itangazamakuru isiga ikinyoma URwanda ngo rwafunze umupaka. Mu byukuri, nubwo umupaka ugifunzwe nanubu, kugeza ubwo ibikorwa by’ubwubatsi bizaba byarangiriye.
Icyemezo cyo guherekeza umurambo w’Umunyarwanda kugera Gatuna, na za kamera ndetse n’abadipolomate bifitanye isano no kudashaka kumvikana ugendeye no ku kuri kubigaragaza.
Umuhango wo kwerekana umurambo w’umuturage w’URwanda, mu gihe kandi hari amagana akomejwe gukorerwa iyicarubozo mu magereza ya Uganda, ibi bigaragaza ko Uganda yarenze umurongo, ugaragaza uko imyitwarire myiza yakabaye imeze.
Mu gihe Abanyarwanda barimo kugirirwa nabi no gukorerwa iyicarubozo bikihanganirwa, gukina politike ku mirambo yarwo bishobora gukoma imbarutso y’ikintu cyitatekerezwaga ko cyabaho.
Biragenda birushaho kugaragara ko intambara ariyo yabikemura, uko bucya bukira, kuko bigaragara ko Uganda aribwo buryo isigaranye.
Src : The new times