• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda yirukanye Abanyarwanda 72, abandi bafungwa bashinjwa kuba muri M23

Uganda yirukanye Abanyarwanda 72, abandi bafungwa bashinjwa kuba muri M23

Editorial 02 Jan 2018 INKURU NYAMUKURU

Uganda yirukanye Abanyarwanda 72 n’Abanye-Congo 65 ibashinja ko binjiye muri icyo gihugu binyuranyije n’amategeko, naho abandi 24 baturuka muri ibyo bihugu bafungwa bashinjwa kuba muri M23.

Inzego z’umutekano za Uganda zatangaje ko bafashwe mu mpera z’icyumweru gishize mu mukwabu wo gushakisha ‘abanyabyaha’, ku mupaka wa Bunagana mu Karere ka Kisoro.

Hashize iminsi inzego za Gisirikare muri Uganda zishyirwa mu majwi ku gufunga bya hato na hato abanyarwanda babarizwa i Kampala no mu nkengero zayo, bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda.

Ni ibikorwa bizwi neza na Guverinoma y’u Rwanda, ndetse binyuze muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, u Rwanda rwandikiye Uganda ruyibasaba ibisobanuro.

Kuri iyi nshuro, Uganda yatangaje ko mu bafashwe harimo Abanyarwanda n’Abanye-Congo 24 bashinjwa ko bari mu mutwe wa M23, bagomba kugezwa imbere y’urukiko muri iki Cyumweru cya mbere cya 2018 bashinjwa kwinjira mu gihugu binyuranyije n’amategeko, kuguma mu gihugu mu buryo butemewe no kujya mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro binyuranyije n’amategeko.

Daily Monitor yanditse ko Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Kisoro, Hassan Ssekalema, yatangaje ko bagenzuye abantu bose bari bafite, bagasubiza mu bihugu byabo abagera ku 137.

Yakomeje agira ati “Kuri abo 24 bo mu mutwe wa M23, ni urukiko ruzemeza ko basubira iwabo cyangwa se bajyanwa muri gereza. Turacyakomeza gukurikirana abanyabyaha bose ku mupaka. Ubu hamaze gufatwa imbunda ebyiri.”

Si ubwa mbere Uganda yirukana abanyarwanda bakoreraga ibikorwa bitandukanye cyane iby’ubucuruzi ku butaka bwayo kuko no mu mpera za 2016, abarenga 90 bahambirijwe utwabo, bapakizwa imodoka bagarurwa mu Rwanda banyuze ku mupaka wa Gatuna. Gusa nubwo bikorwa gutya, nta muturage wa Uganda n’umwe uravugwa ko yirukanywe muri Kigali cyangwa mu nkengero zayo.

Magingo aya, Uganda si ahantu abanyarwanda bajya batekanye kubera gutinya kugirirwa nabi. Ubusanzwe nk’igihugu gituranye n’u Rwanda, ubuhahirane hagati y’impande zombi bumaze gushinga imizi cyane bishingiye ku bikorwa by’ubucuruzi.
Ariko ubu Abanyarwanda basigaye bajya muri Uganda bikandagira, bagasiga babwiye ababo ko nibumva batagikoma bazahita babatabariza mu nzego z’umutekano.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Gen. Maj. Frank Mugambage, aherutse kuvuga  ko abanyarwanda bajya muri Uganda n’abatuyeyo ‘nabo birabareba’, bakamenya uko umwuka wifashe ari nako ku rundi ruhande iki gihugu gisabwa ibisobanuro no guhagarika ibi bikorwa bibangamiye abaturanyi bacyo.

Uganda imaze iminsi ivugwaho kuba indiri y’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda cyane ababa mu mutwe wa RNC; bahakorera ibikorwa byabo bya buri munsi bakingiwe ikibaba n’Urwego rushinzwe Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda, CMI.

Ibi biniyongeraho ibikorwa bya hato byo gufunga abanyarwanda, bagakorerwa iyicarubozo bashinjwa kuba intasi aho bivugwa ko ari ‘benshi’ bafashwe.

Mu cyumweru gishize, batanu bagaruwe mu Rwanda basobanura inzira y’umusaraba banyuze, biyongera ku witwa Fidèle Gatsinzi wagarutse yaramugaye atabasha kwigenza.

2018-01-02
Editorial

IZINDI NKURU

Nyuma ya Bomboli-Bomboli muri RNC : Museveni yashyizeho ushinzwe guhuza impande zitavuga rumwe, Kayumba n’agatsiko kamwigometseho

Nyuma ya Bomboli-Bomboli muri RNC : Museveni yashyizeho ushinzwe guhuza impande zitavuga rumwe, Kayumba n’agatsiko kamwigometseho

Editorial 17 Oct 2019
Uko Opération Turquoise Yakamye Ikimasa Mu Rwanda

Uko Opération Turquoise Yakamye Ikimasa Mu Rwanda

Editorial 25 Jun 2025
Avuga ko bashyize ku karubanda ruswa, politiki mbi n’akazu kari muri Leta ya Uganda.

Avuga ko bashyize ku karubanda ruswa, politiki mbi n’akazu kari muri Leta ya Uganda.

Editorial 18 Dec 2019
Mu ijambo rye Perezida Tshisekedi yemeje ku mugaragaro ibyo Perezida Kagame yavuze ko akorana na FDLR

Mu ijambo rye Perezida Tshisekedi yemeje ku mugaragaro ibyo Perezida Kagame yavuze ko akorana na FDLR

Editorial 09 Dec 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Prezida ni muntu ki?
POLITIKI

Prezida ni muntu ki?

Editorial 01 Nov 2016
Bagitifu bakomeje gutabwa muri yombi kubera Amanyanga ya Ruswa no gukoresha  Impapuro mpimbano batanga Amasoko
ITOHOZA

Bagitifu bakomeje gutabwa muri yombi kubera Amanyanga ya Ruswa no gukoresha Impapuro mpimbano batanga Amasoko

Editorial 08 Jun 2017
Perezida wa Zambia Edgar Lungu ategerejwe  mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu
INKURU NYAMUKURU

Perezida wa Zambia Edgar Lungu ategerejwe mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu

Editorial 20 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru