Uganda yirukanye Abanyarwanda 72 n’Abanye-Congo 65 ibashinja ko binjiye muri icyo gihugu binyuranyije n’amategeko, naho abandi 24 baturuka muri ibyo bihugu bafungwa bashinjwa kuba muri M23.
Inzego z’umutekano za Uganda zatangaje ko bafashwe mu mpera z’icyumweru gishize mu mukwabu wo gushakisha ‘abanyabyaha’, ku mupaka wa Bunagana mu Karere ka Kisoro.
Hashize iminsi inzego za Gisirikare muri Uganda zishyirwa mu majwi ku gufunga bya hato na hato abanyarwanda babarizwa i Kampala no mu nkengero zayo, bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda.
Ni ibikorwa bizwi neza na Guverinoma y’u Rwanda, ndetse binyuze muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, u Rwanda rwandikiye Uganda ruyibasaba ibisobanuro.
Kuri iyi nshuro, Uganda yatangaje ko mu bafashwe harimo Abanyarwanda n’Abanye-Congo 24 bashinjwa ko bari mu mutwe wa M23, bagomba kugezwa imbere y’urukiko muri iki Cyumweru cya mbere cya 2018 bashinjwa kwinjira mu gihugu binyuranyije n’amategeko, kuguma mu gihugu mu buryo butemewe no kujya mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro binyuranyije n’amategeko.
Daily Monitor yanditse ko Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Kisoro, Hassan Ssekalema, yatangaje ko bagenzuye abantu bose bari bafite, bagasubiza mu bihugu byabo abagera ku 137.
Yakomeje agira ati “Kuri abo 24 bo mu mutwe wa M23, ni urukiko ruzemeza ko basubira iwabo cyangwa se bajyanwa muri gereza. Turacyakomeza gukurikirana abanyabyaha bose ku mupaka. Ubu hamaze gufatwa imbunda ebyiri.”
Si ubwa mbere Uganda yirukana abanyarwanda bakoreraga ibikorwa bitandukanye cyane iby’ubucuruzi ku butaka bwayo kuko no mu mpera za 2016, abarenga 90 bahambirijwe utwabo, bapakizwa imodoka bagarurwa mu Rwanda banyuze ku mupaka wa Gatuna. Gusa nubwo bikorwa gutya, nta muturage wa Uganda n’umwe uravugwa ko yirukanywe muri Kigali cyangwa mu nkengero zayo.
Magingo aya, Uganda si ahantu abanyarwanda bajya batekanye kubera gutinya kugirirwa nabi. Ubusanzwe nk’igihugu gituranye n’u Rwanda, ubuhahirane hagati y’impande zombi bumaze gushinga imizi cyane bishingiye ku bikorwa by’ubucuruzi.
Ariko ubu Abanyarwanda basigaye bajya muri Uganda bikandagira, bagasiga babwiye ababo ko nibumva batagikoma bazahita babatabariza mu nzego z’umutekano.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Gen. Maj. Frank Mugambage, aherutse kuvuga ko abanyarwanda bajya muri Uganda n’abatuyeyo ‘nabo birabareba’, bakamenya uko umwuka wifashe ari nako ku rundi ruhande iki gihugu gisabwa ibisobanuro no guhagarika ibi bikorwa bibangamiye abaturanyi bacyo.
Uganda imaze iminsi ivugwaho kuba indiri y’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda cyane ababa mu mutwe wa RNC; bahakorera ibikorwa byabo bya buri munsi bakingiwe ikibaba n’Urwego rushinzwe Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda, CMI.
Ibi biniyongeraho ibikorwa bya hato byo gufunga abanyarwanda, bagakorerwa iyicarubozo bashinjwa kuba intasi aho bivugwa ko ari ‘benshi’ bafashwe.
Mu cyumweru gishize, batanu bagaruwe mu Rwanda basobanura inzira y’umusaraba banyuze, biyongera ku witwa Fidèle Gatsinzi wagarutse yaramugaye atabasha kwigenza.