Uhagarariye Ethiopia mu Muryango w’Abibumbye (LONI), Taye Atske Selassie avuga ko yatunguwe n’ijambo ryavuzwe na Perezida Paul Kagame bitewe n’indeshyo yaryo n’ibyari biri kubiyemo.
Perezida Kagame yitabiriye inama ya 74 y’Umuryango w’Abibumbye, yitabiwe n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma.
Amb. Taye Selassie uri muri iyi nama wasaga nk’aho yatangaye yavuze ko Perezida Kagame yavuze ijambo ry’igihe gito ariko ryuzuye ubutumwa bw’ingenzi.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Taye yagize ati “ Perezida Kagame yavuze imbwirwaruhame mu minota itagera ku munani. Birashoboka ko iri mu mbwirwaruhame ngufi ariko ifite uburemere, itanga ubutumwa kandi irasa ku ntego mu mateka y’inama rusange ya LONI.”
Taye yatangariye ijambo rya Perezida Kagame mu gihe hari abayobozi bazwiho gufata igihe kirekire mu mbwirwaruhame zabo mu nama za LONI. Abenshi ahanini ni abaranzwe no kwamagana abo mu burengerazuba bw’Isi bitewe na politiki zabo.