• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Gukura no Kubaho kwanjye byose bishingiye ku cyerekezo cya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame – Knowless   |   08 May 2025

  • Ntacyasaza Turahirwa Moses cyatuma Urumogi Rumushora mu Kiguri cy’Urwango   |   06 May 2025

  • Eric Bagiruwusa yashinze YouTube Channel ishinzwe ubuvugizi mu gushishikariza gusubirishamo imanza z’abajenosideri n’abarwanya ubutegetsi   |   05 May 2025

  • Nyuma y’imyaka 8, APR FC yegukanye igikombe cy’Amahoro 2025 itsinze Rayon Sports 2-0   |   04 May 2025

  • APR FC na Rayon Sports zabonye itike yo gukina imikino Nyafurika zizahurira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2025   |   01 May 2025

  • INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA   |   01 May 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uko Abayobozi ba FDLR batwawe ijoro ryose bajyanwa i Kampala n’ubutumwa Museveni yabahaye

Uko Abayobozi ba FDLR batwawe ijoro ryose bajyanwa i Kampala n’ubutumwa Museveni yabahaye

Editorial 07 Jan 2019 INKURU NYAMUKURU

Ku wa 14 na 15 Ukuboza 2018, Abayobozi bakuru mu nzego z’umutekano muri Uganda ndetse n’abo hejuru mu mutwe wa RNC n’uwa FDLR bahuriye i Kampala muri Uganda ku butumire bwa Perezida Yoweli Kaguta Museveni.

Umuhuzabikorwa w’iyo nama yari yatumijwe na Museveni yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Uganda, Philemon Mateke.

Uyu mugabo yari yitwaje ubutumwa bwihariye Perezida Museveni yageneye abari muri iyo mitwe ibiri y’iterabwoba.

Ku wa 15 Ukuboza, itsinda ry’abo muri FDLR riyobowe n’Umuvugizi wayo akaba n’Umuyobozi wungirije ushinzwe ubutasi, Ignace Nkaka (uzwi nka LaForge Bazeye Fils) batawe muri yombi n’inzego za RDC ku mupaka uhuza Uganda na RDC wa Bunagana. Bahise batwarwa i Goma nyuma baza kuhavanwa berekezwa i Kinshasa kugira ngo bahatwe ibibazo.

Ubwo bari bakimara gutabwa muri yombi, abayobozi ba Uganda batangiye kugira ubwoba ko baba bagiye guhatwa ibibazo, ndetse koko ni ko byagenze.

Itsinda rya Colonel Nkaka ryarimo Lt Col Nsekenabo Jean Pierre uzwi nka Abega Kamala akaba ari Umukozi ushinzwe iperereza muri FDLR.

Ryari ryoherejwe muri iyi nama y’i Kampala na Gen Omega umwe mu basirikare bakuru muri FDLR nyuma y’aho Mateke amuhamagaye akamusaba kohereza abasirikare bakuru ngo bahure na delegasiyo na RNC kugira ngo baganire ibijyanye no kuba bakwihuriza hamwe.

Ikinyamakuru Virunga Post kivuga ko ubwo aba bagabo bageraga muri Uganda ku wa 14 Ukuboza, bakiriwe n’undi mugenzi wabo wo muri FDLR, Lt Col Nkuriyingoma Pierre Celestin, abajyana kuri hotel Mubano iri i Kisoro, isanzwe ari iya Philemon Mateke.

Aba bayobozi ba FDLR batwawe ijoro ryose bajyanwa i Kampala bagerayo mu gitondo. Nyuma yo kuruhuka mu rugo rw’umwe mu bagize uyu mutwe ruri ahitwa Nakulabye, bivugwa ko Mateke yaje kubatwara bajya gusangira ifunguro rya mu gitondo muri restaurant y’umugore we iri i Lugogo mbere y’uko berekeza ku biro bye biri ahitwa Sir Apollo Kagwa Road.

Mateke yababwiye ku bijyanye n’inama igiye kubahuza n’abandi bo muri RNC.

Bivugwa ko aba bayobozi ba FDLR batawe muri yombi babwiye ababahataga ibibazo ko Mateke yabajyanye muri Kampala Serena Hotel, aho basanze abandi bo muri RNC bayobowe na Frank Ntwari usanzwe ari mwishywa wa Kayumba Nyamwasa, unitwa Komiseri ushinzwe impunzi n’uburenganzira bwa muntu muri RNC.

Kubaza aba bayobozi ba FDLR byahishuye ibyari byatangajwe mbere ko inama yahuje iyi mitwe yombi yayobowe na Mateke.

Perezida Museveni na LaForge Fils Bazeye wari Umuvugizi wa FDLR watawe muri yombi

Muri uko guhatwa ibibazo, bahishuye iby’ingenzi byaganiriweho bijyanye n’ ‘ubutumwa bwihariye’ bwa Perezida Museveni bagejejweho na Mateke.

Ubwo butumwa ngo bugaruka ku nyungu iyi mitwe ihuriyeho. Museveni ngo yashimangiye ko iyi mitwe yombi irwanya Guverinoma y’u Rwanda, ikwiye gukomeza gukorera hamwe, cyane cyane ikita ku kuba yombi irimo Abahutu n’Abatutsi.

Ubu butumwa bwa Museveni bwavugaga ko intego ari ukubona ubufasha bwose bukenewe mu kumenyekanisha iyi mitwe irwanya ubutegetsi mu itangazamakuru mpuzamahanga no gutuma urugamba bahuriyeho rumenyekana.

Umusesenguzi usobanukiwe ibijyanye na politiki yo mu karere ndetse akaba azi ibikomeje kuba yavuze ko “Museveni yiteguye ingaruka zose igihe cyose bamukingira ikibaba bitwaje ko ari umutwe witwaje intwaro ufite ibyo uharanira mu buryo bukurikije amategeko.”

Muri iyo nama, Mateke yeretse itsinda riturutse muri FDLR ko ubufasha mu rugamba barimo bwatangiye no ku gihe cya Habyarimana bakoranye cyane, by’umwihariko igihe hashyirwaga imbaraga mu gushaka guca intege FPR mu mpera za 1980 no mu ntangiriro za 1990.

Ubushake bwa Museveni mu gushakisha igisubuzo kirambye ku kibazo bose bahuriyeho, bwakiriwe neza n’abari bahagarariye iriya mitwe uko ari ibiri aho bahamirije uwari wabatumye ko biteguye gukurikiza inama ze.

Nk’uko iki kinyamakuru gikomeza kubivuga, ngo ni ibintu bisanzwe ko abayobozi bakuru muri RNC berekeza mu Mujyi wa Kampala bakakirwa neza ndetse bagahabwa abashinzwe umutekano aho rimwe na rimwe baba bafite uburinzi buri hejuru y’ubuhabwa abashyitsi badasanzwe b’igihugu.

Ikindi kandi ni uko izi nama n’abayabozi b’inzego z’umutekano by’umwihariko CMI na ISO zishimangira ko mu ntego za FDLR na RNC, Museveni abonamo inyungu zikwiye gushorwamo imari mu buryo bukomeye.

Ibyishimo byavuye mu nama na Museveni yabereye Kampala ku wa 14-15 Ukuboza ariko byabaye iby’igihe gito ku barwanyi ba FDLR kuko batawe muri yombi na RDC ubwo bageragezaga kwambuka bava muri Uganda.

Nyuma gato yo kugera Kinshasa banyuze i Goma, bari biteguye kumena amabanga yose, igikorwa gishobora kubera Museveni imbogamizi ikomeye.

2019-01-07
Editorial

IZINDI NKURU

Amb.Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera yanze kuba igisahiranda, none atabarutse uRwanda rumushimira kurwimana.

Amb.Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera yanze kuba igisahiranda, none atabarutse uRwanda rumushimira kurwimana.

Editorial 16 Oct 2024
Impamvu amatora muri RDC yatinze gutangazwa, Kabila yari ategereje intumwa yari yatumye mu Rwanda guhura na Kagame.

Impamvu amatora muri RDC yatinze gutangazwa, Kabila yari ategereje intumwa yari yatumye mu Rwanda guhura na Kagame.

Editorial 23 Jan 2019
Impamvu impunzi  z’Abanyecongo mu nkambi ya Kiziba ziri gutera ubwoba Leta y’u Rwanda

Impamvu impunzi  z’Abanyecongo mu nkambi ya Kiziba ziri gutera ubwoba Leta y’u Rwanda

Editorial 21 Feb 2018
Abo kwa Rusesabagina ni umuti w’amenyo. Mu kanya kamwe ati ndi Umubiligi, mu kandi ati ndaregera urukiko ruburanisha abaturage bo mu muryango w’Ibihugu bya Afrika y’Uburasirazuba!

Abo kwa Rusesabagina ni umuti w’amenyo. Mu kanya kamwe ati ndi Umubiligi, mu kandi ati ndaregera urukiko ruburanisha abaturage bo mu muryango w’Ibihugu bya Afrika y’Uburasirazuba!

Editorial 30 Oct 2020

prev
next

3 Ibitekerezo

  1. Bazibaza
    January 7, 20198:10 am -

    Ni nkuko GASHYIGA ijya ibashyigura. Bazibaza.

    Subiza
  2. Btwenge
    January 7, 20191:17 pm -

    Ariko wakinyamakuru we !
    Uzatinyuke. wegere umuntu watangiranye
    Na FPR, umubaze ukuntu FPR yatangiye
    Naho yatangiriye, uzasanga byenda gusa
    Nibo wandika! Uzongere umubaze
    Niba igihe intwali. Gisa Rwigema bamwica. Niba urugamba rwarahagaze?
    Uzasanga byenda gusa nibi wandika!
    Gusa njye mbona ibi byose ari umurengwe cyangwa umururumba
    Kuko birashoboka yuko abantu bashobora gushyira hamwe bagaha
    Abaturage rwanda amahoro
    Ariko inda nini zabatanzimbere!!!!!

    Subiza
    • Sunday
      January 7, 20194:11 pm -

      Wakoze. FDLR na RNC urwanda nurwabo. Turatashye. Mushyireho akaririmbo iyonyangarwanda yajye nkigihubutsi by FLN fighters

      Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru