Abashakashatsi nubwo badatanga umuti bemeza ko ahari amatora haba hameze nk’uruhira humye hashobora gushya igihe cyose umuntu yahakongeza haba muri politiki, mu madini, mu bagore n’abagabo, abakorera bushake, abacuruzi n’abandi.
Hose bemera ko inkongi y’amatora imeze nk’inkongi y’umuriro ishobora gutwika aho bayishyize igafata n’ibiri hafi kuko igurumana nk’uruhira cyangwa ibyatsi byo muki.
Ejobundi nganira n’umuyobozi w’icyama (chama) cyangwa umutwe na politiki mu Rwanda namubajije igituma ntamuntu wumva indirimbo cyangwa ibyivugo n’imivugo y’abanyamuryango bama “partis” akorera hano arambwira ati “abantu ntabwo baba babitekereza baba bahugiye mu gushaka umugati cyangwa ibirayi by’abana babo ntamwanya wa politiki baba bafite.
Maze kumwenyura kubera ibyo avuze yahise ambaza ati “wowe se Profesa siko ubibona?” ndamubwira nti “biterwa naho uri kuberako nari nambaye agapira ka FPR Inkotanyi nti “Jyewe siko nkora ahubwo nkangurira abari mu Chama ngo bajye bakora inama buri gihe batagombye gutegereza amatora kuko politiki si amatora gusa ntabwo ari ibirayi, umuceri cyangwa ibijumba by’abana, cyakora nemera ko niyo byaba ariho biganisha ugomba guhora ubishaka, ukabitera, ukabibagara ukazagera aho ubisarura ariyo matora.
Nibyo rero umuriro w’amatora ushatse wanawugereranya n’umugani w’abanyarwanda ugira uti “Ak’imuhana kaza imvura ihise”. Abafaransa nobo bagira bati “Après la pluie, le beau temps”. Iyo imvura ihise imiyaga, imirabyo y’inkuba, amahindu n’ibihu bivuyeho haza ibihe byiza, umucyo n’umunezero.
Ubu haba muri Amerika, uwitwa Ronald Trump yasizoye ati “nimupime Hillary Clinton murebe niba atanywa ibinini byongera imbaraga, ati “nintorwa bazaba banyibye amajwi nkuko benshi muri Afurika babivuga bigaragara ko uruhira rw’amatora ku ruhande rwe rwahiye.
Abafaransa nabo barahatana ntibyoroshye abitwa ba Sarkozi, abitwa ba Allain Juppe nabo bararwana inkundura bamwe bati nimurebe aha naha bashakisha inkongi yo kwatsa umuriro w’amatora no kubyutsa abaryamye, gushyushya abakonje no kunyeganyeza abahagaze.
Ikibazo cy’abibaza kuwahanuye indege ya Habyarimana Juvenal n’ibindi bituma imitwe ishyuha, bizanwa n’uko amatora haba mu Bufaransa haba no mu Rwanda yegereje kugira ngo akotsi mw’ifumba ndetse n’udukara tw’umuyonga cyangwa ivu ry’umuriro kagurumane, abazi gukinira mu muriro babone urubuga.
Aha rero ni ukwitonda kuko bishaka kandi bigakenera impande ebyiri: Abazi kwenyegeza n’abazi kuzimya. Abenyegeza baba ari abaterankunga, naho abazimya baba bashaka guhosha ngo ibintu bitagurumana ariko abo ntibakunze kumvikana, ahubwo abishakira imyanya, amaronko n’ubutegetsi bakunze kwigira kuruhande rw’abenyegeza ninabo bagaragara cyane, bagashakwa bagahakirizwa kugirango uruhira rwo muki nirushya bazabone amata avuye kwaba shebuja. Ay’ Abanyamerika ni kuya munani Ugushyingo, ayacu n’Abafaransa ni umwaka utaha.
Cyakora ubundi akeza karigura, abaswahili bakabivuga bati “Kizuri chajiuza, kibaya chajitembeza”. Jyewe nk’umwana w’Umutambyi nzagendesha make, sinzihutira gushyushya cyangwa gutwika umuriro kabone n’ibiyorero ntabyo nzakongeza ahubwo nzakora neza, ibyiza nkorane n’abeza, amatunda nzayasanga imbere. “Tenda wema nenda mbele usingoje shukran”. Nawe ikorere ibyiza udateze ibihembo wikomereze “Ibyiza biri imbere”. Uratsinde! Va mu ikongeza ry’umuriro!
Profesa Pacifique MALONGA
Umwana w’Umutambyi