Abanyarwandakazi bafite ishimwe ryo kuba bari mu gihugu kiza, gifite Imiyoborere myiza yabasubije ijambo kuva aho FPR –Inkotanyi, ibohoreje igihugu, umugore wafatwaga ukundi yabonye ijambo, aho wasangaga yarasigaye inyuma cyane ndetse hari n’uburenganzira bumwe na bumwe yabaga adafite bitewe n’uko yabaga ari igitsina gore nko kuzungura, kubona umunani mu muryango n’ibindi yari yaravukujwe.
Ubu siko bikimeze, imiyoborere myiza ya FPR-Inkotanyi irangajwe imbere na Chairman Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yasubije umugore agaciro none arakataje mu kwiteza imbere.
Hafashwe ingamba zikakaye
Nyuma y’urugamba rukomeye rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kubohora igihugu, Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda yafashe iya mbere mu gukangurira abagore kugira uruhare n’umusanzu batanga mu iterambere ry’Igihugu cyari gitangiye kwiyubaka no guhangana n’ingaruka za Jenoside.
Umugore, inkingi ikomeye mu iterambere ry’Igihugu
Uko imyaka yagiye ishira abagore bahawe ijambo muri byose ndetse bagenda bagira ibikorwa by’iterambere bakora bitandukanye bibateza imbere kandi bizamura ubukungu bw’igihugu muri rusange.
Bamwe mu bagore bo mu karere ka Rulindo bagaragaza ko bazi uburenganzira bwabo bwo kuba bwarapfukiranwaga atari uko ntacyo bari bashoboye ahubwo ko kwari ukubura gushyigikirwa.
Bamwe muri aba bagore, bavuga ko FPR, yatumye bakura amaboko mu mifuka bagakora bakiteza imbere ku buryo bufatika.
Banavuga ko bitewe n’uko bagiye bajijuka barwanije indwara y’imirire mibi yari yibasiye aka karere babinyujije mu guhinga uturima tw’igikoni, bakifashisha imigoroba y’ababyeyi ndetse no muri gahunda ya girinka munyarwanda.
Aba bagore kandi bavuga ko baciye indwara ya bwaki mu duce batuyemo babikesha kureka imyumvire ikiri hasi bari bafite bagakora bateza imbere ingo zabo.
Mukamanzi Yvette ni umwe muri abo bagore ubwo twamusuraga yadutangarje ko ubundi muri uyu murenge bari barwaje bwaki, bakennye cyane ariko kubufatanye n’umuryango wabo FPR-Inkotanyi, umugore yigishijwe uko yaca indwara y’imirire mibi kandi bitamugoye.
Aba bagore kandi banavuga ko guhabwa inka muri gahunda ya Leata “Girinka munyarwanda” byatumye bwaki icika cyane ko mbere bumvaga ko amata anyobwa n’abifite gusa, ibi bikaba byaraterwaga n’imyumvire yo hasi ariyo yatumaga badindira ngo ariko uko iminsi igenda ishira umugore aratinyuka akamenya gahunda zimugenerwa.
Abagore bibumbiye muri Koperative “TUGANE HEZA” biteje imbere babikesha FPR yabigishije kuboha imitako n’uduseke
Abagore bibumbiye muri Koperative “Tugane heza” bo mu kagari ka Bugera, mu Murenge wa Remera ho mu Karere ka Ngoma mu ntara y’Iburasirazuba bavuga ko bamaze kwiteza imbere babikesha FPR n’umwuga bihangiye wo kuboha imitako n’uduseke.
Aba bagore bavuga ko nyuma yo kwibumbira hamwe muri koperative iboha imitako n’uduseke, babashije kubona isoko mu gihugu cya Leta z’Unze ubumwe z’Amerika aho ubu babasha kubona amafaranga menshi kandi bakemeza ko bamaze kwiteza imbere.
Gatabazi Christine, umwe mu banyamuryango b’iyi koperative “Tugane heza”, avuga ko nyuma yo gutinyuka bagashaka icyabateza imbere, ubu bageze kure batagisabiriza ibitenge n’umunyu ku bagabo babo kuko babyigurira.
Yagize ati “ FPR irakabya, ubu Konti yanjye kuri banki irabogaboga, ubundi nta kintu cyabagaho ariko aho ntangiriye ubu bukorikori, ubu konti irabyibushye, ntitugisabiriza kubagabo bacu ibitenge, twibohoye ubukene n’imyumvire.”
Mugenzi we babana muri Koperative “Tugane heza”, Mukarubuga Médiatrice, nawe avuga ko aho amenyeye FPR- Inkotanyi, amaze gukuramo byinshi birimo n’imidari y’ishimwe.
Ikiyongeraho yishimira ngo ni uko uwo mwuga watumye abonana na Perezida wa Repubulika Paul Kagame amaso ku maso.
Byongeye kandi ngo ububukorikori bwamugejeje ku nka y’inzungu y’ibihumbi bigera kuri 400, yaguze kubera agaseke aboha.
Yagize ati “ Nari umugore w’umupfakazi, ubabaye cyane, ariko nyuma yo gutinyuka, nkahaguruka, ubu abana banjye bariga ntakibazo byose mbikesha ubu buboshyi bwa FPR.”
Uretse aba bagore bo mu Murenge wa Remera, Akarere ka Ngoma bavuga ko bishyize hamwe bakabasha kwiteza imbere, hirya no hino mu gihugu uhasanga abagore biteje imbere bari mu bikorwa bitandukanye by’ubucuruzi abandi bari mu makoperative.
Kwihangira imirimo bikomeje gutuma Uwamariya yegukana ibihembo byinshi aho atunze arenga miliyoni 35
Uwamariya Assoumpta ni umukobwa w’imyaka 28 ukomoka mu Karere ka Rubavu aho kuri ubu atunganya imivinyo akoresheje beterave, yemeza ko kwihangira umurimo bikomeje kumufasha kwegukana amarushanwa atandukanye mu gihugu aho ahamya ko mu minsi iza kuza azubaka uruganda.
Amwe mu marushanwa amaze kwegukana abikesha gukora imivinyo harimo kuba yarabaye uwa mbere mu rubyiruko rw’u Rwanda rwihangiye imirimo mu mwaka wa 2016 (1st best innovator) mu guhanga udushya, aho yatsindiye amafaranga agera kuri miliyoni 5, yegukanye amarushanwa yateguwe n’ikigega cy’ingwate BDF ku bufatanye na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi.
Uko yahuye n’abamutoje gukora divayi
Uwamariya avuga ko yatangiye akorera abazungu mu mujyi wa Musanze ibinyobwa bidasembuye abikuye mu mbuto, bakishimira ibyo yabakoreye, kabiratira abandi ari nako bamubaza ibyo akunda niko kubabwira divayi. Ati “ Niko batangiye kunyigisha uko bayikora kuri Skype ndabimenya ntangira kubigerageza mbikunda kurushaho nkomeza mbikora.”
Avuga ko kuba mu karere ka Rubavu hera neza ubu bwoko bw’imboga ku bwinshi ko yabonaga zipfa ubusa agahitamo kurenga urwego rwo kuzigurisha agatangira kuzikoramo umuvinyo yatekereje nyuma y’uko yazikoragamo umutobe. Ibibyose abikesha ubuyobozi bwiza.
Uyu munyamuryango wa FPR-Inkotanyi avuga ko ubu bucuruzi ngo bumaze kumufasha muri byinshi harimo no kuba yariguriye inzu y’agaciro ka miliyoni 18 mu mujyi wa Kigali i Nyamirambo n’ikibanza yaguze mu murenge wa Nyundo aho ateganya kwagurira ibikorwa yubaka uruganda.
Uyu mukobwa avuga ko agurisha imivinyo muri Rubavu ndetse no mu gihugu cya Kongo gituranye n’aka karere ndetse n’abava mu bihugu bya kure baza gukorera ubukwe mu Rwanda nabo baramugurira kandi nyuma yo kwitabira amarushanwa menshi yahise abona abazungu bamufasha kumenyekanisha ibicuruzwa bye ku rwego mpuzamahanga.
Kugeza ubu avuga ko afite abakozi 80 b’abakobwa n’abagore, impamvu ngo abibandaho cyane ngo ni uko abana b’abakobwa usanga bahura n’ibibazo byinshi bitandukanye.
Mu mafaranga yatsindiye ubwo yahembwaga nka rwiyemezamirimo ukiri muto wa mbere mu gihugu mu guhanga udushya amafaranga agera kuri miliyoni 5 yemeza ko yaguzemo ikibanza azubakamo uruganda ndetse aguramo ibindi bicuruzwa bitandukanye.
Akomeza avuga ko yanafashije na bamwe mu rubyiruko bakoraga umwuga w’uburaya ubu bakaba baratangiye kwishyira hamwe aho batunganya imisatsi.
Mu gihe kitageze ku mwaka amaze akora, ngo amaze kwigurira imodoka ya miliyoni 6. Uyu mukobwa avuga ko yumva afite indoto zo kugera ku rwego rw’Isi ku buryo iyi divayi akora imenyekana ndetse mu gihe kizaza ikajya ihatana ku isoko mpuzamahanga ikaba iya mbere.
Ikerekezo FPR ifitiye umugore ni ntagereranywa
Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Nyirasafari Espérance avuga ko abagore bateganyirizwa byinshi muri gahunda zisanzwe za Leta hagamijwe ko badasigara inyuma. nkuko Chairman wa FPR -Inkotanyi akaba na Perezida wa Repubulika ahora abibakangurira.
Asaba abagore gukorana bya hafi n’inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’umudugudu, mu kagari ndetse no kwitabira inama zose ziba zihari kugira ngo bahorane amakuru mashya y’amahirwe ahari.
Ubwanditsi