• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uko Gén. Prime Niyongabo, agemura ibiryo, intwaro n’ibikoresho, n’uko atanga imiti mu nkambi y’imyitozo igamije gutera u Rwanda.

Uko Gén. Prime Niyongabo, agemura ibiryo, intwaro n’ibikoresho, n’uko atanga imiti mu nkambi y’imyitozo igamije gutera u Rwanda.

Ubwanditsi 18 Jan 2019 INKURU NYAMUKURU

Hari ibihamya bifatika ko u Burundi na Uganda bafitanye umugambi mubisha ku buyobozi bw’u Rwanda

Uganda  n’ u Burundi bashyigikiye byimazeyo ivuka ry’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda,  RNC (Rwanda National Congres) buyobowe na Gén Kayumba Nyamwasa.

Ubutegetsi buriho mu Burundi bwo bushyigikiye byimazeyo by’umwihariko guha ubushobozi umutwe w’iterabwoba FDLR (Forces Democratique de Libération du Rwanda).

Indorerezi zisesengura ibijyanye na Politiki mu Karere basanga bamwe mu bategetsi b’ibyo bihugu by’Akarere banyura ku ruhande ibibazo by’ingutu byugarije igihugu cyabo imbere, bakoresha amayeri yo kunyuranya n’u Rwanda kuko rugerageza gusiba icyuho rugana ku iterambere bikaba bihabanye kure n’abatarwifuriza amahoro hirya no hino.

Generali  Gervais Ndirakobuca bahimba Ndakugarika, uvuga rikijyana mu butegetsi bw’u Burundi ku isonga

Umutwe w’iterabwoba wa  FDLR  umaze iminsi mu mahugurwa i Burundi naho  RNC igakorera  imyitozo muri  Kivu [ RDC ] n’i Bugande.

Intagondwa za FDLR zishinzwe  umutekano usesuye wihariye wa Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza

Ese Perezida Nkurunziza  ntacyizere n’umutekano agifitiye ingabo ze kuburyo  asigaye yitabaza interahamwe kuko kugeza ubu  yabahaye n’indangamuntu z’u Burundi kandi bashyirwa no mu gisirikari kumugaragaro , aya makuru yagiye hanze avuzwe  n’umwe mu bari bashinzwe umutekano wa Perezida, abitangariza  igitangazamakuru cyitwa Téle Renaissance cyo mu Burundi.

Umuntu yakwibaza, icyaba cyari cyazanye Perezida Museveni mu gihe giherutse i Kigali.

Ikinyamakuru cyitwa Bwiza ku wa 06 Mutarama 2018 cyavuze ko u Burundi ku bufatanye n’u Bugande imyitozo ikomeje ku rubyiruko rw’Abanyarwanda batoragura hirya no hino mu impunzi ziherereye mu Bugande.

Izo nkambi zahindutse ihahiro ry’ishyaka rya RNC ishyigikiwe na serivice y’ubutasi ya gisirikari [ CMI ] bakora ubukangurambaga ku rubyiruko kugira ngo bayoboke aho bakorera imyitozo y’inyeshyamba ziyobowe na RNC yahagize icyicaro, bamwe bari muri Kongo Kinshasa mu Intara ya Sud Kivu, mu misozi yo mu Minembwe igoye kugerayo, abandi bakaba bari mu Intara y’Iburasirazuba bwa Nile mu Buganda.

Ese  Museveni azajya ku rugamba kurwanya u Rwanda n’umuhungu we Maj. Gén Muhozi Kaneirugaba (iburyo) atabishyigikiye n’ibintu bitumvikana.

Hari abibaza impamvu  yo gushwana kubari bafitanye ubumwe n’ibisanira by’ubushuti bw’ibihugu u Rwanda n’u Bugande

Amakuru aturuka mu inkambi y’imyitozo y’ibanga mu Burasirazuba bwa Nile i Buganda agaragaza ko u Burundi, binyuze ku bubasha bwatanzwe na Gén. Prime Niyongabo [ Umugaba w’Ingabo]  Major Jeneral w’Ingabo z’u Burundi, ko agemura ibiryo, intwaro n’ibikoresho, n’uko atanga imiti akabigeza mu nkambi z’imyitozo,  ashyigikira kandi akakirwa n’Inzego  z’ubutasi z’igihugu cy’Ubugande (CMI)’’, nk’uko byakomeje kuvugwa ko  inzego z’ubutasi z’u Bugande zifite uruhare runini n’inshingano haba mu mitegurire y’izo nyeshyamba ziyobowe na Kayumba Nyamwasa uyoboye RNC. Bidasubirwaho, u Burundi bushishikajwe  no gukora mujisho ingabo z’u Rwanda, gufasha no  gukorana umuhate w’intambara ku barwanya u Rwanda barimo na FLN ya Calixte Nsankara.

Ikibi kurushaho, ni Ubutegetsi bw’u Bugande ku bufatanye n’inzego z’ubutasi, bakomeje gushimuta Abanyarwanda muri Uganda no kubakorera iyica rubozo , ari nako  bayobya  urubyiruko rw’abanyarwanda batuye mu inkambi z’impunzi za Nyakivale na Bweyale, Kiryandongo  bagomba kwinjira mu inyeshyamba za RNC.

Ku  isonga ry’abacura uwo mugambi hari Major Habib Mudathir ndetse na Capt Charles Sibo kuko ari bo bajyana  urubyiruko mu inkambi z’imyitozo mu Burasirazuba bwa Nile i Buganda buherereye mu Majyaruguru y’u Buganda mu inguni ihana umupaka n’Amajyepfo ya Sudani.

Amakuru avuga ko indi nkambi y’imyitozo ya gisirikari ya RNC iherereye mu misozi igoranye miremire ya Minembwe muri Kongo,  ikaba iyobowe n’ubutegetsi bukuru bwa gisirikari witwa Kanyemera Claude, Ruhinda Boso ndetse na Karemera Alex. Uwo uheruka akorana bya hafi akavugana n’umuhuzabikorwa mukuru ushinzwe ibikorwa bijyanye n’ibikoresho n’imitegurire ya gisirikari.

Ibyiciro bitandukanye bihuje umugambi ari byo FDLR bashyigikiwe bahereye mu Burundi

Umuntu ashobora kwibaza isano iri hagati ya FDLR na RNC, iki  ni ikibazo umuntu wese ashobora kwibaza, gusa byarabaye  ko uwo mutwe wa FDLR udacana uwaka n’umututsi  bisungana, ariko bo bashyigikiwe na Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza ndetse n’abategetsi bakuru b’I Burundi naho RNC ishyigikiwe na Museveni wanze urunuka ubuyobozi bw’u Rwanda.

Iyu mutwe dasanzwe  wa FDLR wagiye mu Burundi ikubutse mu inkambi ya gisirikari ya FDLR y’I Kilembwe, Minembwe na Kafulo, barinjiye bashyirwa mu ingabo z’u Buruindi ku wa 01 Kanama 2015 ku butumire bwa Gén  Ndakugarika mu gihe yari ahitwa Uvira mu Intara ya Kivu y’Amajyepfo.

Iryo tsinda ry’interahamwe + FDLR riherereye mu inkambi ya Muzinda, inkambi ya Mujejuru ndetse n’abashinzwe kurinda igihugu bita BSP (Garde Republicaine) bakaba bayobowe na Lt Col Sefu Bora, Barukwege Léonard ndetse n’uwitwa Lukusa  Salif.

FDLR

Abo uko ari batatu bahoze mubarindaga Habyarimana [ GP] ni bo bategetsi bashinzwe kurinda Perezida Pierre Nkurunziza, nk’uko byemejwe n’igitangazamakuru Télé Rénaissance cy’I Burundi nyuma y’uko  bibajijwe n’umwe mu abasirikari barindaga Nkurunziza akaba atarashatse kwigaragaza kubera umutekano we bwite.

Umunyarwanda witwa Esdras Butare, ushinzwe kwinjiza abantu muri FDLR mu igisirikari cy’u Burundi, abajijwe  iki kibazo yashubije ko ari igitonyanga cy’imitwe ya FDLR binjije mu Burundi ku wa 01 Kanama 2015 mu gihe Ndimurwimo JP, Kwizera Léonard, Habarugira Benjamin, Hatungimana, Gilbert, Bayubahe, Barukwege, Pascal, Habarugira, Bahati, Lukusa, Salif, Masabo Egide, Hakizimana Ildephonse, Bahati Juma, Madef Bénoit, Byamungu Victor, Habimana, Kwizera Léonard, Nsabimana Barekebavuge Bosco, Sefu Bora na Kananga Luka. Ayo mazina ntabwo yari asanzwe ariyo  bitwaga, bamwe, bayahawe y’inyongera igihe bahabwaga akarangamuntu k’u Burundi kugira ngo binjizwe mu girisirikari cy’u Burundi, nkuko uwo musirikari yakomeje abivuga.

Uwo musirikari yavuze  ko amwe mu amazina akomeye ari yo Alain Guillaume Bunyoni, Pascal Barandagiye, Marius Ngendabanka, Ndakugarika, Gahomera, Willy Nyamwitwe, Audace Nduwumunsi, Wakenya, Steve, umuyobozi w’urwego rw’iperereza, boherezaga interahamwe kwinjizwa mu gisirikari cy’u Burundi.

Bizwi ko kuva kera, ubutegetsi bwa FDLR bwisunze abari abategetsi babo, buri kompanyi ya gisirikari mu Burundi y’abantu 140 hagomba byanze bikunze interahamwe ifite umwanya wa Komanda wungirije, ibyo ni ibyavuzwe n’umwe mu basobanukiwe neza imiterere iriho ya gisirikari mu Burundi yerekana ko uko guhuza bishobora  kuba umutwaro uremereye w’ibitero ku Rwanda.

Bitewe n’imyitozo ya gisirikari ihoraho ya FDLR mu Burundi n’inkambi y’imyitozo ya RNC mu Buganda no muri Kongo Kinshasa, bigaragara ko hari isano riri hagati y’ibyo bihugu, icya kabiri, kuba kandi hari umubare w’abafaransa mu mushinga ucukura Peteroli muri ako gace kose k’ amajyaruguru y’uburengerazuba bwa Uganda ntabwo byakoroshya urwikekwe ruhembera mu karere ku batifuriza u Rwanda ibyiza.

Ni irihe somo umuntu yabikuramo?

Abasesenguzi mu bijyanye na Politiki y’Akarere basanga ko Museveni akina umukino mubi we kimwe na mugenzi we w’u Burundi bafite igisirikari kitari icyo umwuga kidafite disipuline, abo ni abasesenguzi batashatse gushyira hanze amazina yabo, ‘‘kandi Museveni azongera kwitoza mu mwaka wa 2021 mu buryo atagikunzwe no kwemerwa n’Abagande. Ashishikajwe no kubyutsa imvururu n’urwikekwe hagati y’u Rwanda n’u Burundi, kugira ngo akomeze kugundira ubutegetsi, nkuko bivugwa n’abo basesenguzi.

Kayumba na Perezida Museveni

Undi musesenguzi ashima imyitwarire y’u Rwanda muri iki kibazo n’ubunyamwuga mu Ingabo z’u Rwanda [ RDF ] kuko ari intangarugero mu buyobozi bwa Perezida Paul Kagame ukunzwe muri iki gihe. Akaba adashobora kwihanganira abahungabanya umutekano n’imbaraga zakoreshejwe ku iterambere ry’igihugu.

Ku rundi ruhande, abo RNC  yihererana ibizeza ibitangaza  n’ubundi ni abari badashobotse  mu myitwarire myiza iranga umunyarwanda,  Kayumba nabo bari kumwe ntabwo bafite kuzagera ku itsinzi y’urugamba, nkuko byagiye bigarukwaho n’abasesenguzi ba Politiki, kuko bagiye berekana urwango ruhemberwa na Perezida Museveni ku nyungu ze bwite  n’ubucuti n’uwigeze kuba jenerali Kayumba Nyamwasa akitandukanya n’ubuyobozi bwo mu Rwanda,  icyo  gusa  n’ ikimenyetso cyo gutsindwa kandi ko adashobora kurota  yatsinda urugamba.

2019-01-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

France: Ubushinjacyaha Bwasabiye Umunyarwanda Claude Muhayimana Igifungo Cy’imyaka 15

France: Ubushinjacyaha Bwasabiye Umunyarwanda Claude Muhayimana Igifungo Cy’imyaka 15

Ubwanditsi 15 Dec 2021
Rusahurira mu nduru Jean Paul Turayishimye yihishe inyuma y’Umwicanyi Kazungu Denis ngo yibonere Views

Rusahurira mu nduru Jean Paul Turayishimye yihishe inyuma y’Umwicanyi Kazungu Denis ngo yibonere Views

Ubwanditsi 06 Sep 2023
Twagiramungu Faustin yibasiwe ubwo yanengaga itorwa rya Louise Mushikiwabo

Twagiramungu Faustin yibasiwe ubwo yanengaga itorwa rya Louise Mushikiwabo

Ubwanditsi 13 Oct 2018
Uganda: Ben Rutabana yabuze mu rukiko, hahanzwe amaso inzira za politiki

Uganda: Ben Rutabana yabuze mu rukiko, hahanzwe amaso inzira za politiki

Ubwanditsi 06 Mar 2020

5 Ibitekerezo

  1. Emmy
    January 18, 20196:50 pm -

    Aba Bose bashaka kumena amaraso yabana burwanda no gusenya igihugu cyacu Imana yirwanda izabadutstindire.naho ibikorwa by a CNDD na FDLR ni bimwe kandi subwambere baba bafatanyije.birazwi.

    Subiza
  2. Btwenge
    January 18, 201910:07 pm -

    ARIKO IYO FDLR MWAVUZE
    KUVA muwi 1998,MUKAJYA
    KUBAHIGA MUFATANYIJE
    NIGABO ZA CONGO NA UN
    MWAGIYEYO HARYA INSHURO
    ZINGAHE
    KABAREBE YIGEZE KUTUBWIRA
    YUKO BASHIZE NONE
    NDUMVA BABATEYE KURONDOGORA??? muwi 20019??
    ABO BANTU TUZABAKIZWA NIKI??
    KO BADASHIRA. INYUMA
    cg NUKWIKANGA. BARINGA
    KO MUMAZE KUBA BA BWOBA??
    ARI KERA MUBA MWARAGIYEYO!!!

    Subiza
  3. Rebero Jeremy
    January 19, 201910:21 am -

    Mumfashe kumenya niba njye n’abanjye twaribeshye. Twiyemeje gushyigikira uwo ariwe wese wasubiza abanyarwanda uburenganzira bwabo ku ubutaka bwa ba se na sekuru. Sinumva ukuntu nashyigikira umusoro ku gasambu data yandaze cyanga ngo nemere kukarekera gitifu ngo yuko we ashoboye kugasorera! Ikindi kibi gikomeye ni igihingwa kimwe cyazanye bwaki. Niyo mpamvu nshyigikira uwo ariwe wese wagarura ukishyira ukizana ku butaka bwacu. Yaba FDLR, FNL cyanga RNC ntacyo nemeranya nacyo ariko ibyo bashobora guha abanyarwanda ni ingirakamaro.

    Subiza
    • Sunday
      January 22, 20194:38 am -

      Mugume imbere maze Intambara yihute. Ndabwira abanabacu bari mu RDF, FDLR, RNC, FLN nabandi maze umucyancyuro bakuriwe nakagome tubigizeyo

      Subiza
  4. Isi
    January 21, 20191:10 pm -

    KuliBitwenge, ndagira ngo nkumenyeshe ko fdlr ihora ibyara abana bagasimbura ababyeyi. Bref nukuri nubu nkubwiye ko ufite nawe idelogie ya fdlr. None yashira ite kdi ivuka?
    Amateka niba utayazi reka nyakwigishe
    Habanje RDR QG mugunga Goma N. Kivu.
    ALIR,Utundi dushami ubu izina rirambye fdlr.
    Ngusabye gusura benewanyu mutobo bazakubwira fdlr ali ibibumbano. Geant au pieds d’argile.

    Subiza

Leave a Reply to Sunday Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu Budage abakinnyi bemeye kugabanyirizwa umushahara kubera Coronavirus, aba FC Barcelone ntibabivugaho rumwe
IMIKINO

Mu Budage abakinnyi bemeye kugabanyirizwa umushahara kubera Coronavirus, aba FC Barcelone ntibabivugaho rumwe

Ubwanditsi 26 Mar 2020
Ubumwe n’Ubudaherwa bw’abanyarwanda niyo soko y’Umubano uhoraho i Rwanda n’Imahanga
Amakuru

Ubumwe n’Ubudaherwa bw’abanyarwanda niyo soko y’Umubano uhoraho i Rwanda n’Imahanga

RUSHYASHYA 20 Feb 2026
Itotezwa ry’Impunzi z’Abanyarwanda ryamuteye kwandika igitabo
POLITIKI

Itotezwa ry’Impunzi z’Abanyarwanda ryamuteye kwandika igitabo

Ubwanditsi 17 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru