Minisitiri w’umutekano wa Uganda, Gen Elly Tumwiine, kuri uyu wa Gatatu yahamagariye inzego z’ubutasi mu karere gukorana, mu rwego rwo guhangana n’ibibazo bikomeye by’umutekano byugarije akarere n’umugabane. Yakomoje no ku kuntu Uganda na Kenya byari bigiye kujya mu ntambara kubera amakuru apfuye.
Minisitiri Tumwiine yasobanuye ko gusangira amakuru hagati y’abakuru b’inzego z’umutekano n’iz’ubutasi mu bihugu byo mu karere ari bwo buryo bwiza bwo kubaka ibiraro bibahuza Afurika Yunze Ubumwe igerageza kubaka bigasimbura za bariyeri cyangwa imipaka yashyizweho n’abakoloni muri Afurika.
Gen Elly Tumwiine akaba yatangaje ibi mu nama ya 5 y’abakuru b’inzego z’ubutasi n’umutekano mu bihugu 12 byo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba.Aba bayobozi bakaba bari muri Uganda mu rwego rwo gusangira amakuru ku bintu bitandukanye birimo imitwe yitwaje ibirwanisho n’indi yitwara gisirikare.
Ibi bihugu ni; Kenya, South Sudan, Sudan, Rwanda, Tanzania, Comoros, Djibouti, Mauritius, Madagascar, Somalia, Ethiopia na Uganda, ndetse n’abagize Komite Nyafurika ya Serivisi z’Ubutasi n’Umutekano (African Committee of Intelligence and Security Services).
Muri iyi nama yabereye Entebbe, minisitiri Tumwiine yavuze ko ibihugu bikomeje guhura n’ibibazo birimo ibyaha byihishwe inyuma na politiki, ibyaha bikorerwa kuri internet, ibyaha byateguwe n’iterabwoba, avuga ko bisaba gufatanya guhangana nabyo.
Akavuga ko ibi byagerwaho ari uko abantu bakora mu butasi bakomeje gukorana bagasangira amakuru yo gukumira icyo babona kigamije guhungabanya umutekano w’ibihugu.
Gen Tumwiine yakomoje ku kuntu mu myaka isaga 20 ishize Uganda yari igiye kurwana n’umuturanyi wayo, Kenya, intambara ikabuzwa n’o kuvugana kwa hafi kw’abari bakuriye inzego z’ubutasi mu bihugu byombi.
Tumwiine yavuze ku bo yise abacuruzi b’amakuru bakwiye kwirindwa mu nzego z’ubutasi avuga ukuntu mu 1990 ubwo ubwe yari umuyobozi mukuru w’urwego rushinzwe umutekano wo hanze y’igihugu (ESO) muri Uganda, aba bantu bagerageje kurema amakimbirane hagati ya Uganda na Kenya, kugeza ubwo ibihugu byombi byavugaga ukuntu bigiye kohereza ingabo ku mipaka ibihuza.
Yagize ati: “Kubw’amahirwe kubera ko twari dufite uko tuvugana na bamwe mu bayobozi muri Kenya, twari twarashyizeho mu gihe cy’intambara y’ishyamba; ubwo nahamagaraga mugenzi wanjye wo muri Kenya musaba kongera gusuzuma amakuru yari afite , twasanze yaraturutse ku muntu umwe natwe waduhaye amakuru”.
“Twabimenyesheje abakuru b’ibihugu bagirana inama hafi y’umupaka, hanyuma batubwira ‘ kuva uyu munsi, mugomba kujya musangira amakuru hagati yanyu mujye muduhamagara igihe ibintu byageze kure y’ubushobozi bwanyu bwo kubyitaho’ kuva icyo gihe ntiturongera kugirana ikibazo nk’icyo na Kenya”.
Kubera ibyo bintu byabaye, Gen Tumwiine yabwiye abakuru b’inzego z’umutekano ko kugirango ibihugu by’akarere byubake ibiraro, bigomba kumva byisanzuye mu gusangira amakuru hagati yabyo.
Nk’uko bitangazwa na Ambasaderi Joseph Ochwet, Umuyobozi mukuru wa ESO, ngo inzego z’ubutasi n’iz’umutekano z’ibihugu bitandukanye ziyemeje kujya zihana amakuru yagirira akamaro ibindi bihugu zegeranyije ahantu hatandukanye .