Perezida Paul Kagame yabonanye na Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe yagiriye muri icyo gihugu kuri iki Cyumweru.
Ibyo biganiro byabereye mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu iherereye Entebbe, baganira ku ngingo byatangajwe ko ziri “mu nyungu z’ibihugu byombi.”
Amakuru agera kuri Rushyashya aravuga ko abakuru b’ibihugu byombi baganiriye ku bintu bitandukanye birimo ibikorwaremezo, ubwikorezi, ubukungu n’umutekano kandi ngo bemeranyije ku ngingo zose 100% nk’uko byemezwa na perezida Museveni.
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame nawe akaba yunzemo avuga ko icyo yavuga kandi anyuzwe ari uko bumvikanye ku bintu byinshi by’ingenzi bifitiye inyungu ibihugu byombi n’akarere. Banumvikanye ku gukomeza kuvugana kurushaho, gukorana byimbitse basangira ibitekerezo kenshi kuko bizafasha mu gutuma bafata imyanzuro ikwiye.
Ku kibazo cy’umutekano ari nacyo cyakomeje kuba nyirabayazana y’umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi, perezida Museveni yagize ati: “Ku bibazo by’umutekano nta kibazo cy’ingezi kiri hagati y’u Rwanda na Uganda. Ibintu byinshi bivugwaho mu itangazamakuru, byari kwitabwaho bikwiye iyo tugira kuvugana kwiza (better communication). Dufite telephones, tugomba kurushaho kuvugana.”
Itsinda ryaherekeje Perezida Kagame muri ibi biganiro rigizwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo; Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rushinzwe iperereza n’Umutekano (NISS), Maj. Gen. Joseph Nzabamwita; Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Frank Mugambage n’Umunyamabanga wihariye wa Perezida wa Repubulika, Lt. Col. Patrick Karuretwa.
Ibi biganiro bibaye nyuma y’amakuru y’Abanyarwanda benshi bagiye bafatirwa muri Uganda, ibintu Minisitiri Mushikiwabo aheruka kuvuga ko batigeze bamenya impamvu yabyo. Gusa ngo byaturutse kuri Uganda igihugu Abanyarwanda benshi bagiriyemo akaga, bamwe bagafungwa abandi bagatotezwa, bakaza kurekurwa ariko abandi bakaba bagifunze.
Mu kiganiro aheruka kugirana n’abanyamakuru, Mushikiwabo yagize ati “Hano mu Rwanda ntabwo dushobora kugirira nabi Abagande, ni bene wacu, dusangiye byinshi, dusangiye n’amaraso, Abagande benshi dufitanye isano.”
Iyi ni inshuro ya kabiri aba bakuru b’ibihugu bahuye guhera muri Mutarama uyu mwaka, ubwo bagiranaga ibiganiro bombi bitabiriye inama ya 30 y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Addis Ababa muri Ethiopia.
Iyo nama yanakurikiye uruzinduko rwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda mu Rwanda, ku wa 6 Mutarama, wari ufite ubutumwa bwa Perezida Museveni.
Amafoto: Village Urugwiro