Mu gihe icyumweru cyahariwe ibikorwa byayo kigeze ku munsi wa kane, Polisi y’u Rwanda itangaza ko abakoresha ibiyobyabwenge bahohotera abana; ariko ko yafashe ingamba zo kubirwanya.
Kuva mu Kuboza 2015 kugeza muri Mata 2016, Polisi y’u Rwanda yafatanye abantu 604 urumogi rugera ku biro 1000 , abo yarufatanye bakaba barimo 63 b’igitsinagore.
Muri icyo gihe kandi yafatanye abantu 554 litiro 4000 z’inzoga z’ubwoko bunyuranye zitemewe, muri bo 108 bakaba ari igitsinagore, kandi 363 mu bazifatanywe akaba ari urubyiruko ruri mu kigero cy’imyaka 18 na 35 y’amavuko.
Ibiyobyabwenge bikunze kugaragara mu Rwanda harimo urumogi, n’inzoga zitemewe nk’izitwa Muriture, Kanyanga, Bareteta, Yewe muntu n’Ibikwangari, izi zose zikaba zigira ingaruka mbi ku buzima bw’abazinywa.
Ibinyobwa bifatwa nk’ibiyobyabwenge mu Rwanda harimo ibyo mu masashe nka Waragi, Blue sky, Simba Waragi, Coffee sprit, Host waragi, African Gin, ndetse n’izindi zo mu macupa zitandukanye, izi zose zikaba zinjizwa mu gihugu mu buryo bwa magendu zivanywe mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa yavuze ko iperereza rigaragaza ko abenshi mu bahohotera abana babiterwa no kunywa ibiyobyabwenge.
Yagize ati,”Kurwanya ibiyobyabwenge biri mu byo Polisi y’u Rwanda yimirije imbere. Mu ngamba yafashe harimo kugaragaza inzira binyuzwamo byinjizwa mu gihugu, inyinshi muri izo nzira zikaba ziri mu bice by’Intara y’Iburasirazuba, aho byagaragaye ko mu karere ka Kirehe ari ho hinjizwa ibiyobyabwenge nk’urumogi ; mu gihe inzoga zitemewe nka Kanyanga zikunze gufatirwa mu karere ka Nyagatare.”
Raporo zigaragaza kandi ko urumogi rufatirwa mu ntara y’Iburengerazuba urwinshi muri rwo rufatirwa ku muhanda Mukamira-Ngororero-Muhanga na Rubavu-Musanze-Kigali, naho Blue Sky yinjizwa mu gihugu mu buryo bwa magendu ivanywe muri Uganda ikaba inyuzwa ku mipaka itemewe ihuza iki gihugu n’icyacu, cyane cyane mu bice by’akarere ka Burera, ndetse ikaba inajyanwa no mu mujyi wa Goma, ho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Zigaragaza kandi ko uturere twa Ngororero, Rutsiro, Nyamasheke na Karongi na two dukunze gufatirwamo inzoga z’inkorano zitemewe n’amategeko.
ACP Twahirwa yakomeje agira ati,”Ni muri urwo rwego twahariye umunsi wa kane w’icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda kurwanya ibiyobyabwenge dusobanurira abantu ububi bwabyo, n’uburyo bitera ababinyoye guhohotera abana, kandi tubasaba kubyirinda no kugira uruhare mu kubirwanya.”
Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda cy’uyu mwaka gifite insanganyamatsiko igira iti,” Turengere umwana “, ubu bukangurambaga bukaba bugamije kwerekana akamaro k’ubufatanye mu kurwanya ibyaha birimo ihohoterwa rikorerwa abana, binyuze mu guhanahana amakuru ku gihe y’ababikoze cyangwa abafite imigambi yo kubikora.”
Ku munsi wa kane w’icyumweru cyahariwe ibikorwa byayo, Polisi y’u Rwanda yakoze ubukangurambaga bwo kurinda umwana ihohoterwa; bukaba bwarakorewe mu turere 15.
ACP Twahirwa yagize ati,”Mu bakoze ubwo bukangurambaga harimo abayobozi ba Polisi y’u Rwanda muri utwo turere, bakaba barasobanuriye abanyeshuri barenga 25,000 bo mu bigo by’amashuri 38 ububi bw’ibiyobyabwenge, kandi babasaba kubyirinda.”
Yakomeje agira ati, “Ibiganiro byatanzwe muri ayo mashuri byibanze ku kwerekana ukuntu guhohotera abana biterwa ahanini no kunywa ibiyobyabwenge. Abana bo mu miryango arimo abantu banywa ibiyobyabwenge cyangwa bahura akenshi n’abandi bantu babinywa baba bafite ibyago byo kubyishoramo cyangwa gukorerwa ihohoterwa rinyuranye. Ni yo mpamvu dukora ubu bukangurambaga mu gihugu hose kugira ngo turusheho kurwanya ikoreshwa n’itundwa ry’ ibiyobyabwenge.”
Asobanura impamvu Polisi y’u Rwanda ikora ubu bukangurambaga mu mashuri, ACP Twahirwa yagize ati,”Imibare igaragaza ko abenshi mu bishora mu biyobyabwenge ari urubyiruko. Tugamije kurusobanurira ububi bwabyo kugira ngo babyirinde, ariko na none ubu bukangurambaga bugamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana dukangurira umuryango nyarwanda kuryirinda; kandi bagaha inzego zibishinzwe amakuru y’uwarikorewe cyangwa uwarikoze.”
Yakomeje avuga ko ihohoterwa rikorerwa abana riri mu buryo bwinshi, hakaba harimo irikorerwa ku mubiri, kubahohotera mu buryo bw’imitekerereze, kumusambanya, kumuta, kutamwandikisha ku gihe giteganyijwe n’amategeko igihe avutse, kumuvana mu ishuri, no gukuramo inda , maze asaba umuryango nyarwanda muri rusange kubyirinda no gufatanya kubirwanya agira ati,” Iki ni cyo kigendererwa cyo gukora ubu bukangurambaga mu mashuri ndetse n’ahandi.”
Mu karere ka Rutsiro ni hamwe mu habereye ubu bukangurambaga, aho Umuyobozi wako, Ayinkamiye Emerance yifatanije na Polisi y’u Rwanda mu kuganiriza abanyeshuri bagera ku 1700 bo mu rwunge rw’amashuri rwa Kongo Nil, abo mu rwa Murundi, n’abo muri College de la Paix, aho basobanuriwe ububi bw’ibiyobyabwenge n’uruhare rwabyo mu ihohoterwa rikorerwa umwana.
Ayinkamiye yabwiye abo banyeshuri ati, “Hari bamwe muri bagenzi banyu batwara inda zitateganyijwe bitewe no kunywa ibiyobyabwenge. Rimwe na rimwe bibaviramo kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, no kureka ishuri.”
Yakomeje ababwira kandi ati, “Nta munywi w’ibiyobyabwenge ushobora gutsinda mu ishuri cyangwa ngo agire icyo yimarira. Mukwiye kubyirinda, kandi mukagira uruhare mu kubirwanya mukangurira urubyiruko rugenzi rwanyu ndetse n’abandi bantu muri rusange kubyirinda.”
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rutsiro, Superintendent of Police (SP) Boniface Kagenza yabwiye abo banyehuri b’ibyo bigo bitatu ati,”Urumogi n’ibindi biyobyabwenge bitera ababinyoye gukora ibyaha birimo ubujura no gufata ku ngufu.”
Yababwiye kandi ati,”Byagaragaye ko bamwe mu babyeyi bahohotera abana babo cyangwa abo barera babiterwa ahanini no kunywa ibiyobyabwenge. Nimubona umuntu uri kubinywa cyangwa hakagira ubahohotera; muzahite mubimenyesha Polisi y’u Rwanda kuri nomero ya terefone itishyurwa 116; cyangwa mukabimenyesha sitasiyo yayo ibegereye.”
Ubu butumwa ni na bwo bwatanzwe mu tundi turere dusigaye, hakaba harimo ubwatanzwe n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ngoma, Senior Superintendent of Police (SSP) Janvier Mutaganda, aho yasabye abanyeshuri bo muri ASPEK kudahishira ihohoterwa rishobora kubakorerwa.
RNP