• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Uko ikoranabuhanga rishya mu kugenzura umutekano wo mu muhanda rikora

Uko ikoranabuhanga rishya mu kugenzura umutekano wo mu muhanda rikora

Editorial 01 Feb 2017 Mu Mahanga

Mu Kuboza umwaka ushize, Polisi y’u Rwanda yatangije ku mugaragaro uburyo bushya bw’ikoranabuhanga ryo mu rwego rwo hejuru rikomatanya serivisi zitangwa na Polisi y’u Rwanda, ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu muhanda ubusanzwe zakorwaga mu buryo bw’intoki, mu kugenzura no guhana abanyamakosa.

Ubwitwa Hand Held Terminal(HHT) ni ubwo kwishyura ihazabu waciwe kubera amakosa yo mu muhanda ariko hadakoreshwejwe amafaranga mu ntoki ahubwo hakoreshejwe ikoranabuhanga ryifashisha amakarita ya VISA(VISA card) naho Automated Number Plate Recognition(ANPR) yo, kikaba ari icyuma gikora nka mudasobwa kiba mu modoka za Polisi, kigenzura byihuse imiterere n’ubuziranenge bw’imodoka zindi.

Umuvugizi wa Polisi muri ririya shami, CIP Emmanuel Kabanda avuga ko buriya buryo bushya , hari bamwe bukomeje kugora mu myishyurire yabo aho agira ati:” Ari HHT cyangwa ANPR ni bimwe mu bigize uburyo bwagutse bw’ikoranabuhanga (Information Management System) Polisi igiye gukoresha bukaba buzasimbura serivisi hafi ya zose zakoreshwaga intoki zirimo gukora ibizami- ngiro n’ibyanditse mu gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga n’izindi,…”

Uko HHT ikora

CIP Kabanda agira ati:” Hand-Held Terminal (HHT) , isimbura uburyo busanzweho bukoresha urupapuro ruzwi nka contravention. Ireba uruhushya rw’umushoferi maze agahita yakira ubutumwa bumubwira ubwoko bw’ikosa n’icyo rihanishwa. Ituma uhanwe yakwishyurira aho ari ako kanya akoresheje VISA card n’indi makarita akoreshwaho amafaranga, Mtn Mobile Money, Tigo Cash or Airtel Moneyn’ubundi.”

Kwishyura ukoresheje uburyo bwa banki, ujya mu rubuga Irembo, ukanda *909#, ugahitamo ururimi, ukajya kuri 14, ukinjizamo nimero y’ihazabu(contravention number) ukohereza.

Aha CIP Kabanda agira ati:” Hakoreshejwe ubu buryo, ntihazongera kubaho kugumana ibyangombwa by’umushoferi, ntibizaba ngombwa kugendana amafaranga ari nayo gahunda ya Leta, bizagabanya ibyo gutonda imirongo kuri za banki ndetse no kujya kuri Polisi kuvanayo ibyangombwa biba byarafashwe; ibi byose byatwaraga umwanya n’amafaranga y’ingendo zijya mu biro bitandukanye twavuze.”

Yavuze ariko ko, n’uburyo bwari busanzwe nabwo bugikoreshwa ku waba abyifuza, kimwe no ku banyamahanga batanditswe mu byuma bya Polisi; aha akaba yanongeyeho ati:” Abafatiwe mu makosa baracyafite ya minsi itatu yo kwishyura bakoresheje bumwe muri ubu buryo bwo kwishyura.”

Yavuze ko kutishyura muri iyo minsi yagenwe, bituma umushoferi ashyirwa ku rutonde rw’abitwara nabi . binatuma imyitwarire ye ikurikiranirwa hafi.

Yagize ati:” Iri koranabuhanga rikoze ku buryo ikosa ryose rikozwe n’umushoferi ryandikwarikabikwa, rikaba ryashingirwaho mu kumuhana igihe afatiwe mu yandi makosa, harimo no kumwambura uruhushya rwe.”

Naho icyuma cya ANPR cyo, kimenya niba imodoka iri ku rutonde rw’izishakishwa kubera ibyaha runaka, kimenya byihuse igihe igenzura ry’ubuziranenge bw’imodoka rishigaje ngo hakorwe irindi, ubwishingizi, nyirayo ndetse n’amakosa yaba yarakoze mbere.

Hakoreshejwe ubu buryo, nyir’imodoka nawe azajya yandikwa mu ikoranabuhanga ashyirwe ku rutonde rw’abagomba kugenzurirwa imodoka, icyo gihe kandi azajya anabona ubutumwa bumwibutsa ko imodoka ye iri mu zigomba kugenzurwa bityo yihutire kuyijyanayo.

Uburyo bw’ikoranabuhanga bwagutse muri ibi bikorwa buzakoreshwa ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’ibindi bigo nk’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro(RRA) ndetse n’Ikigo cy’igihugu cy’irangamuntu, byose bigira uruhare mu kugenzura ibikorerwa mu muhanda.

-5570.jpg

Umwe mu ba Polisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda agenzura uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga akoresheje ikoranabuhanga

2017-02-01
Editorial

IZINDI NKURU

Ese Evariste Ndayishimiye ajya yibuka ko ari Umukuru w’Igihugu?

Ese Evariste Ndayishimiye ajya yibuka ko ari Umukuru w’Igihugu?

Editorial 18 Mar 2025
Kwibuka 29: Twiyame Padiri Nahimana n’abandi nkawe, imungu muri Kiliziya zikwiza uburozi bw’ingengabitekerezo ya Jenoside

Kwibuka 29: Twiyame Padiri Nahimana n’abandi nkawe, imungu muri Kiliziya zikwiza uburozi bw’ingengabitekerezo ya Jenoside

Editorial 06 Apr 2023
Uko isomwa ry’urubanza rwa  Paul Rusesabagina rigenda ryegereza, niko ubwoba burushaho gutaha abamushyigikiye, Barashinja ubutabera bw’u Rwanda kubogama, nk’aho bazi  ikizava mu isomerwa

Uko isomwa ry’urubanza rwa Paul Rusesabagina rigenda ryegereza, niko ubwoba burushaho gutaha abamushyigikiye, Barashinja ubutabera bw’u Rwanda kubogama, nk’aho bazi ikizava mu isomerwa

Editorial 01 Sep 2021
Tariki 22 Ugushyingo 2021, i Paris mu Bufaransa hatangiye urubanza rwa Claude Muhayimana ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Tariki 22 Ugushyingo 2021, i Paris mu Bufaransa hatangiye urubanza rwa Claude Muhayimana ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 22 Nov 2021

Igitekerezo kimwe

  1. Cornerstone
    February 7, 201910:31 am -

    Wel done. Go go Rwanda nguko ibihugu byateye imbere bikora. Nta cash mu ntoki za police. Bizabarinda itunda Adam na eva bariye. Kulibo ni ruswa mvuga

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA  GUHINDUZA AMAZINA
Amakuru

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 05 Jan 2023
Meya w’umujyi wa Paris wo mu Bufaransa, Anne Hidalgo yasabye Polisi gukumira igitaramo cya Maître Gims
Amakuru

Meya w’umujyi wa Paris wo mu Bufaransa, Anne Hidalgo yasabye Polisi gukumira igitaramo cya Maître Gims

Editorial 26 Mar 2025
Arusha : Rujugiro araburana imitungo yahuguje abanyarwanda bavuye i Burundi
ITOHOZA

Arusha : Rujugiro araburana imitungo yahuguje abanyarwanda bavuye i Burundi

Editorial 11 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru